RDB yanditse ishoramari rishya ry’arenga miliyari $2 mu 2018

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 8 Mutarama 2019 saa 03:34
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangaje ko u Rwanda rwanditse ibikorwa by’ishoramari rishya 173 ringana na miliyari 2.006 z’amadolari ya Amerika, mu gihe rwari rwihaye intego ya miliyari $2 mu 2018.

Iri shoramari ryiyongereyeho miliyoni $ 331 (20%) ugereranyije n’iryanditswe mu 2017 ryanganaga na miliyari $1.675.

Imibare ya RDB igaragaza ko 26% y’ishoramari ryanditswe rishingiye mu mishinga y’ibyoherezwa hanze y’u Rwanda. Mu bijyanye n’ibitunganyirizwa mu nganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, handitswe ishoramari rishya ringana na 57%.

Izindi nzego zabengutswe n’abashoramari zirimo ubukerarugendo, ubuzima, serivisi z’ishoramari n’ikoranabuhanga.

Umugabane munini ushingiye ku ishoramari ry’imbere mu gihugu ringana na 49% mu gihe iry’abanyamahanga ryanditswe riri kuri 47%. Ishoramari rihuriweho n’abo mu Rwanda no hanze bihuje handitswe irigera kuri 4% mu 2018.

Ugereranyije na 2017, handitswe ishoramari ringana na 62.26% ryavuye hanze, iry’imbere mu gihugu ryanganaga na 28% mu gihe irihuriweho ryari ku gipimo cya 10%.

Itangazo rya RDB rigaragaza ko abashoramari bakomeye bandikishije imishinga migari y’ishoramari ifite agaciro ka miliyoni zirenga $70 mu 2018; irimo Emerald Park ltd; Millennial Construction Ltd ikora mu bijyanye n’ubwubatsi; Rwanda Innovation Fund; Jali Transport ikora mu bwikorezi rusange na Sosiyete ya Mara Phones yo mu Buhinde iteranya telefoni.

Irindi shoramari ryanditswe mu gihugu harimo itangizwa rya Andela, sosiyete yo muri Amerika yihaye intego yo guhugura no gufasha urubyiruko rwa Afurika mu ikoranabuhanga. Umushinga wayo wo guhugura Abanyarwanda 500 mu gukora porogaramu zitandukanye z’ikoranabuhanga (software) no kubashakira akazi mu bigo by’ikoranabuhanga ku Isi; iyandikwa rya Sosiyete yo muri Macedonia ya PRG Plc izubaka uruganda rutunganya Coltan mu Rwanda, umushinga wogutangira kwengera Heineken mu Rwanda binyuze mu ruganda rwa Bralirwa.

Hari kandi Ikigo cyitwa Rwanda Fertiliser Company cyandikishije umushinga wo kubaka uruganda rukora ifumbire mvaruganda; Master Steel mu bwubatsi bw’uruganda ruri i Gahanga muri Kigali ruzatunganyirizwamo ibyuma; Uruganda rw’inzitiramibu rwa Vision Garments; Uruganda rw’Abahinde rwa AARSAL Steel Ltd rutunganya ibyuma; Uruganda rutunganya amabuye y’agaciro rwa Luna Smelter of Rwanda; GEMS ya Rubavu ikora mu bijyanye na serivisi za ba mukerarugendo ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu n’Uruganda rwa Volkswagen ruteranyiriza imodoka i Kigali.

Agaciro k’imishinga yanditswe mu 2018 kabazwe hagendewe ku mafaranga umushorami azakoresha mu myaka itanu, hatitawe ku ho azayakura, niba ayasanganywe cyangwa azafata inguzanyo. Kugira ngo umushinga utangire gukora neza bitwara nibura imyaka itatu.

Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri RDB, Guy Baron, yatangaje ko mu myaka umunani ishize, ishoramari u Rwanda rwanditse ryavuye kuri miliyoni $398 mu 2010 rigera kuri miliyari $2 mu 2018.

Yagize ati “Mu mwaka ushize, twageze ku ntego yacu ndetse twandika amateka nk’igihugu. Iki ni igihamya ko u Rwanda ruhanzwe amaso nk’ahantu habereye gukorerwa ishoramari, guhanga udushya, no kuba igicumbi cy’amahirwe y’ishoramari muri Afurika.’’

Yakomeje avuga ko ‘‘Ukwiyongera kw’ishoramari ryanditswe ni umusaruro wa gahunda Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho binyuze muri RDB ngo rukomeze kuba ahantu habereye ishoramari. Muri uyu mwaka, u Rwanda rwishimiye kuza ku mwanya wa 29 ku Isi n’uwa Kabiri muri Afurika mu bihugu byafunguriye amarembo ishoramari.”

RDB kandi ifasha abashoramari binyuze mu kubaha amakuru na serivisi zibayobora mu gutangiza ishoramari kuva ku kwiyandikisha, guhabwa icyangombwa cy’imikorere, kwinjira mu gihugu, imikoreshereze y’ubutaka, imisoro n’ibindi.

Iki kigo kinakurikirana ko umushinga watangijwe ushyirwa mu bikorwa nta kirogoya. Imbogamizi nto n’iziremereye zigaragaye itanga ubufasha bwo kuzishakira umuti urambye.

RDB yanatangije ibiganiro biba rimwe mu mezi atatu bizwi nka ‘CEO Forum’ bihuza abayobozi bayo bakuru n’abashoramari bakomeye mu gihugu no hanze yacyo. Inategura ‘Investor Open Day’ buri wa gatanu, icocerwamo ibibazo by’abashoramari. Mu 2018, hakemuwe ibibazo 163 bingana na 78% muri 209 byatanzwe.

Mu ishoramari rikomeye ryinjiye ku isoko ry'u Rwanda mu 2018, harimo n'uruganda rwa Volkswagen rwatangije ibikorwa byo guteranya imodoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza