Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’Ingabo za Congo, Gen Maj Ekenge Bomusa Efomi Sylvain, rikajya hanze ku wa 31 Mutarama mu 2023 rivuga ko kubera impamvu z’umutekano, hafashwe umwanzuro "wo gukura mu gihugu Abasirikare b’u Rwanda bari mu buyobozi Bukuru bw’Ingabo [za EAC] bufite icyicaro i Goma".
Iri tangazo ryakomezaga rivuga ko aba basirikare b’u Rwanda bamaze kuva muri Congo ndetse ko nyuma y’uyu mwanzuro, u Rwanda rwahise ruhamagaza abasirikare barwo bari mu zindi gahunda z’akarere bakoreraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Peter Mutuku Mathuki yandikiye Minisitiri w’Intebe wungirije wa Congo akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Christophe Lutundula yagaragaje ko atumva neza impamvu z’iki cyemezo iki gihugu cyafashe.
Iyi baruwa igira iti “Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wamenye kandi uhangayikishwa n’uko ku wa 30 Mutarama 2023, abasirikare batatu bakuru b’u Rwanda bari mu buyobozi bw’Ingabo za EAC bari i Goma ku cyicaro gikuru birukanywe basubizwa mu Rwanda.”
Iyi nyandiko ikomeza yibutsa Congo ko ibyo yakoze ari amakosa “kuko icyemezo cyo kohereza aba basirikare muri izi nshingano ari umwanzuro wafashwe n’Abakuru b’Ibihugu bitabiriye inama ya COP27 yabereye i Sharm El Sheikh mu Misiri, ubwo bahuriraga mu nama iri ku ruhande yari igamije kureba uko mu Burasirazuba bwa Congo hagarurwa amahoro.”
Peter Mutuku Mathuki akomeza asaba abayobozi ba Congo “gusobanura neza kandi mu buryo bwihuse icyatumye bafata uyu mwanzuro wo kwirukana ingabo z’u Rwanda.”
Aba basirikare b’u Rwanda bari mu buyobozi bw’Ingabo za EAC ziyobowe n’Umunyakenya, Gen Maj Jeff Nyagah. Zimaze amezi agera kuri atatu ziri muri RDC.
Zagiyeyo mu buryo bwemewe n’amategeko kuko nubwo u Rwanda rutari kimwe mu bihugu bifitemo ingabo kubera ko RDC yabirwanyije, muri ubu butumwa bwa EAC, rwemerewe kugira ingabo mu buyobozi nk’umunyamuryango wese.
Ingabo ziri muri ubu butumwa bwo kugarura amahoro zituruka mu bihugu birimo Kenya, Sudani y’Epfo, Uganda n’u Burundi. Zifite inshingano zo kumara amezi atandatu muri Congo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!