Aya mafaranga yayahabwaga n’umuturage witwa Hakizimana Emmanuel.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Uwimana Epimaque, yabwiye IGIHE, ko uyu Gitifu yafatiwe mu cyuho n’inzego z’umutekano ubwo yakiraga aya mafaranga.
Ati “Nibyo ejo uyu gitifu yagiye guhurira na Hakizimana mu gasanteri ka Gasiza, amuhereza amafaranga ibihumbi 20, kuko abapolisi bari aho hafi babibonaga, bamubaza icyo ayamuhereye nuko asubiza ko atazi icyo ayamuhereye”.
Yakomeje avuga ko Hakizimana yabajijwe icyo atangiye amafaranga akavuga ko ari ayo bari bumvikanye kugira ngo amwemerere kujya akora inzoga z’inkorano.
Uyu muyobozi ukekwaho kwaka ruswa acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (TI Rwanda), mu 2016 bwerekanye ko Akarere ka Rubavu kagaragaramo ruswa mu nzego z’ibanze ku gipimo cya 22.7 %.
Ingingo ya Kane y’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
TANGA IGITEKEREZO