Rubavu: Umukozi w’Akarere arakekwaho kwaka amafaranga abacuruza amata muri RDC

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 15 Gicurasi 2019 saa 01:04
Yasuwe :
0 0

Umukozi w’Akarere ka Rubavu, ushinzwe ubworozi, Kalisa Robert, ari mu maboko y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), akekwaho gukoresha ububasha afite mu nyungu ze bwite, mu gutanga uburenganzira bwo gucuruza amata muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu cyumweru gishize ubwo Perezida Kagame, yasuraga Akarere ka Rubavu, yagejejweho ikibazo cy’abacuruzi babuzwa kujyana amata muri RDC.

Umuyobozi wa Koperative y’abacuruzi b’amata mu Murenge wa Kanama, Nteziryayo Jean De dieu, yasabye Umukuru w’Igihugu, kubafasha mu gukemura iki kibazo.

Ati “Nyakubahwa Perezida, mwadusabye kwiteza imbere turabikora tugeza kuri miliyoni 135 Frw tuguramo n’imodoka zo gupakira amata ariko baraduhagaritse ngo ntitwemerewe kujyana amata muri Congo ngo agomba kujya Mukamira”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, abajijwe iki kibazo yasubije ko amata yambuka ariko agomba kuba yujuje ubuziranenge.

Nteziryayo yakomeje abwira umukuru w’igihugu ko ibijyanye n’ubuziranenge babikoze bakabura akarere ngo bemererwe kujyana amata muri Congo.

Nyuma yo kumva impande zose umukuru w’igihugu yasabye Minisitiri w’ubuhinzi, kwegera uyu Nteziryayo akamusobanurira neza uko ikibazo giteye kandi kigakemuka vuba.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yemeje ko umukozi w’akarere ushinzwe ubworozi yatawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite.

Ati “Twamufunze kuko akurikiranyweho gukoresha ububasha yahawe mu nyungu ze bwite, aho yakaga amafaranga abacuruza amata muri Congo akabaha ibyangombwa, abatayamuhaye ntabahe ibyangombwa bibemerera kugurisha amata muri Congo”.

Ingingo ya 15 mu Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, ivuga ko umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni icumi.

Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza