Rubavu: Umusirikare ushinjwa kurasa abaturage yakatiwe gufungwa burundu

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 4 Ukuboza 2018 saa 03:55
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwa gisirikare rwahamije Pte Ngendahimana Bosco icyaha cy’ubwicanyi, ahanishwa gufungwa burundu no kwamburwa amapeti ya gisirikare, kwirukanwa mu Ngabo z’u Rwanda no kwishyura ihazabu ingana na 6 100 300Frw.

Inteko iburanisha kuri uyu wa Kabiri yakoraniye ahabereye icyaha, mu Mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Byahi mu murenge wa Rubavu.

Umucamanza Major Muhigirwa Gérard yavuze ko nyuma yo kumva impande zose, basanze "ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi akaba akatiwe igifungo cya burundu."

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwari bwamusabiye gufungwa burundu no kwirukanwa mu gisirikare, ku cyaha yari akurikiranyweho cyo kurasira abantu batatu mu kabari, umwe agahita yitaba Imana, undi akabivanamo ubumuga budakira mu gihe undi akiri mu bitaro.

Ku birabana na leta y’u Rwanda yahamagajwe nk’umukoresha, urukiko rwanzuye ko ntacyo leta yabazwa kuko icyaha yagikoze yarangije akazi, akaba ariwe ugomba kubiryozwa wenyine, akishyura indishyi yaciwe.

Me Musabwa Frederic wunganira umuryango wa Benimana Jmv wahitanywe n’uregwa, yabwiye IGIHE ko agiye kujurira urukiko rwirengagije ingingo yerekanye ubushize, ko leta Pte Ngendahimana akorera igomba kumwishingira.

Ibyaha Pte Ngendahimana yahamijwe byabaye mu ijoro ryo ku wa 10 Kanama 2018 ubwo yarasaga nyiri akabari Hakizimana Vincent (wacitse ukuguru) Benimana Jmv waguye mu bitaro bya Ruhengeri bukeye bwaho na Nzabahimana Theoneste ukiri mu bitaro.

Abaturage benshi baba bitabiriye uru rubanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza