Rulindo: Amashimwe n’ibyifuzo ku bagore 26 basoje amasomo y’ubudozi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 13 Gicurasi 2019 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Mu 2017 Niyongira Idi yimukiye mu Kagari ka Rutonde, Umurenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo. Nubwo ari agace karimo gutera imbere byihuse, yasanze abagore baho babayeho mu buzima bushaririye kuko kwinjiza ifaranga babifataga nk’inzozi bitewe n’imirimo idahabwa agaciro yari yarabagize imbata.

Nk’umugabo uhorana umuhigo wo gufata iya mbere mu rugamba rwo guteza imbere igihugu, ntiyihanganiye ko ubwo buzima bubi abagore bari babayemo babuheramo, kuko yatekereje kubigisha umwuga w’ubudozi ngo na bo binjize ifaranga bagire umusanzu ufatika batanga mu ngo zabo no ku gihugu muri rusange.

Ni igitekerezo yagejeje kuri bagenzi be Mugiraneza Modeste na Past. Ingabire M. Louise, bacyakira bwangu biyemeza kwigisha ubudozi, TFD [Tailoring and Training Fashion Design], mu masomo y’umwaka yo kudoda imyenda y’abagabo, iy’abagore, gukora ibikapu bitandukanye, ubushakashatsi bwo kwivumburira moderi n’ibindi.

Inzozi zabaye impamo, kuri uyu wa 12 Gicurasi, imfura z’iri shuri 26 zihabwa impamyabushobozi ndetse zimurika ibyo zikora zibikesha ubumenyi zahawe. Birimo imyambaro bambaye bidodeye, ibikapu n’ibindi.

Umuyobozi akaba n’umwarimu w’aba banyeshuri, Niyongira Idi, avuga ko icyo agamije ari ugufasha abanyarwanda kwiteza imbere kuko mu barangije bagera 26, abarenga ½ bigiye ubuntu mu gihe abandi bishyura ibihumbi 20 Frw mu mezi atatu yo gukodesha aho bigira.

Ati “Nkigera aha nasanze hari abagore bajya mu Nkuka [aho bajyaga guhinga], ugasanga babayeho nabi, nahise mvuga nti ibyo nakoraga byose ndabiretse, nubwo bitazanyorohera ariko aba bagore babayeho gutya muri ubu buzima mbahe ubumenyi mfite buzabateze imbere”.

Akomeza agira ati “Guverinoma yacu ishyize imbere kongerera ubushobozi abagore, gukemura ikibazo cy’imirimo bakora idahabwa agaciro ndetse no kwimakaza gahunda ya Made in Rwanda, buri wese rero agomba kubigiramo uruhare”.

Niyongira avuga ko buri munyarwanda akwiye kwibuka indahiro yahaye Umukuru w’Igihugu ko atazamutererana mu rugamba rwo guteza u Rwanda imbere, akamufasha abihereye aho atuye ku muturanyi we.

Abarangije amasomo bose ni abagore. Niyongira avuga ko bahereye ku bagore n’abakobwa kuko ‘iyo umugore ameze neza yiteje imbere biteza n’igihugu muri rusange’ ariko bifuza no kugera ku bandi.

Abarangije amasomo bavuga ko bahawe umusingi w’ubuzima batangiye no kubyaza umusaruro kuko nyuma y’amezi atanu biga bari bamaze kugira ubumenyi butuma bakorera amafaranga.

Ibi byabafashije kwizigamira mu itsinda bakoze ku buryo hari abarangije bariguriye imashini n’ibindi bikoresho byo gushyira mu ngiro umwuga bize.

Uwitwa Mucyabakazi Thacienne avuga ko ubumenyi afite bwatangiye kumuhindurira imibereho, akaba abasha kwishyurira abana be batatu amashuri, kubagaburira no kwiha ibindi nkenerwa.

Ati “Ubu mbasha kubona amafaranga amfasha. Icyakora tubashije kubona ubufasha bw’inzu twakoreramo (atelier), tukibumbira hamwe twakora tukiteza imbere n’igihugu muri rusange”.

Mugenzi we witwa Uwitonze Bellancile, yakomeje agira ati “Ntaramenya iri shuri nari umuntu ukora ibiciriritse ubuzima butameze neza, aho nyimenyeye njya kwiga nyuma y’amezi atanu dutangira gukorera amafaranga tuniga. Turanizigama dukuye mu byo dukora ku ishuri ku buryo ubuzima butangira guhinduka ukiga”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi, Mutuyeyezu Emilien, avuga ko iri shuri ari imwe muri gahunda ifasha leta guhanga imirimo idashingiye ku buhinzi, asaba abarangije gukora ariko banoza ibyo bakora.

Ati “Mugiye ku murimo ariko muzihatire gukora murushaho kunoza imikorere kugira ngo turebe ko twahaza isoko ryo mu Rwanda tujye no mu mahanga”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rutonde, Uhoranimana Jean Jacques Rogin, avuga ko amashuri nk’aya yigisha abantu imyuga azafasha abaturage ‘kurwanya ubushomeri kuko bizatuma aho gusaba akazi bakihangira.’

Ati “Urubyiruko nirwumve ko ubumenyi ngiro ari bwo bukenewe cyane ku isoko ry’umurimo. Iyo wikoreye uba wigenga ku mafaranga yawe bitandukanye no kuvuga ngo nzajya gusaba akazi”.

Haracyari imbogamizi

Umuyobozi w’ishuri Niyongira Idi, avuga ko ubu bafite imashini nkeya zigera kuri zirindwi, bikaba bivunanye kwigisha abantu barenga 20 kuri izo mashini wifuza ko barangiza bari ku rwego rwiza.

Ikindi aho bakorera ni hato cyane, agasaba ko bashyigikirwa kugira ngo ibyo bikorwa byaguke, ubwo bumenyi bafite babugeze ku banyarwanda benshi babukeneye.

Ishuri ry’ubudozi TFD rirangijemo abanyeshuri 26, rikaba rifite ikindi cyiciro cy’abagera kuri 20 barimo kwiga.

Abarangije amasomo bafite umwihariko wo kuba bose bambaye ibyo bidodeye
Niyongira Idi ahereza umwe mu barangije amasomo yo kudoda impamyabushobozi
Byari ibyishimo nyuma yo guhabwa impamyabushobozi
Berekana ibyo badoda babikesha amasomo baherewe muri TFD
Uretse moderi zose z'imyenda ya kigabo na kigore, badoda n'ibikapu bitandukanye
Niyongira Idi avuga ko yifuza kwagura ibikorwa bye ariko akazitirwa n'ubushobozi bw'ibikoresho n'aho gukorera
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rutonde, Uhoranimana Jean Jacques Rogin, avuga ko amashuri nk’aya yigisha abantu imyuga azafasha abaturage
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi, Mutuyeyezu Emilien, avuga ko iri shuri ari imwe muri gahunda ifasha leta guhanga imirimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza