Rwamagana: Abanyamadini bagaragarije Abasenateri imbogamizi bahura nazo mu gihe cy’amatora

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 7 Ugushyingo 2018 saa 09:01
Yasuwe :
0 0

Abanyamadini babwiye abasenateri ko bakeneye amahugurwa yihariye yo gukarishya ubumenyi bwabo ku matora ayo ari yo yose agiye kuba mu Rwanda.

Babisabye kuri uyu wa Kabiri ubwo Abasenateri bagize komisiyo ya politike n’imiyoborere myiza muri Sena y’u Rwanda, bagiranaga ibiganiro n’abanyamadini ndetse n’abahagarariye amashyaka mu Karere ka Rwamagana.

Ibi biganiro bikaba byari bigamije kurebera hamwe uko amatora y’abadepite yagenze hitabwa ku bitaragenze neza kugira ngo bizakosorwe mu matora ari imbere.

Rekeraho Jean Baptiste umushumba w’itorero African Inlind Church, yavuze ko mu gihe mu gihugu haba hitegurwa amatora bifatanya na komisiyo y’igihugu y’amatora mu gukangurira abakristu bayobora kuzayagiramo uruhare.

Gusa yerekanye ko bagihura n’imbogamizi mu gusobanurira abo bakristu uburyo batora bitewe n’ubumenyi buke baba bayafiteho.

Ati “Hari nk’igihe umukristu akubaza ibibazo ku matora ngo arabura icyangombwa iki n’iki akugisha inama bigasaba ko umwohereza ku bakozi babishinzwe nyamara batari hafi. Bibaye byiza mbere yuko amatora ajya kuba nk’abanyamadini duhuguwe byinshi kuri yo byatanga umusaruro.”

Musabwa Mourice wo mu itorero ADEPR we yavuze ko bagira uruhare runini mu gusobanurira abakristu igikorwa cy’amatora kiba kiri mu gihugu, asaba ko hakongerwa imbaraga mu kwegera abanyamadini bagasobanurirwa gahunda za leta.

Ati “Mbere yo kuba abakritu turi abanyarwanda kandi bashyigikiye gahunda zose za leta, niyo mpamvu natwe dutanga umusanzu wacu mu gushishikariza abakristu kwitabira gahunda za leta, tukabahwitura kugira ngo bazatore neza.”

Visi Perezida wa Komisiyo ya politike n’imiyoboere myiza muri Sena Kazarwa Gerturde, yabwiye IGIHE ko ikigambiriwe mu rugendo batangiye ari ukureba uko amatora yagenze kugira ngo barebe n’ibitaragenze neza bizakosorwe.

Ati “Turashaka kureba ireme ry’amatora uko rimeze mu banyarwanda niyo mpamvu turi kugenda tubaza abagize uruhare mu matora y’abadepite uko yari ameze kugira ngo mu matora y’abasenateri azaba umwaka utaha tuzanoze ibitaragenze neza.”

Yavuze ko bishimira uruhare abanyamadini bagira mu kubaka igihugu abizeza ko ibitaragenze neza mu matora azaba umwaka utaha bizakosorwa. Yanababwiye ko bagiye kubakorera ubuvugizi ku buryo amatora azajya ajya kuba bakabanza kuyasobanurirwa bakayamenya.

Abanyamadini bo mu Karere ka Rwamagana bitabiriye iki kiganiro
Pasiteri Rekeraho Jean Baptiste yasabye ko bajya bahugurwa mbere y'amatora
Abasenateri bakaba babwiye abanyamadini ko bagiye klubakorera ubuvugizi bakajya babanza guhugurwa mbere y'amatora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza