Rwamagana:Yatemye umugore we yifashishije kupakupa n’inyundo nyuma yo gusinda

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 8 Ukwakira 2019 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Umugabo witwa Habimana Jotham utuye mu Murenge wa Kigabiro mu Kagari ka Nyagasenyi mu Mudugudu wa Kavura yatemye umugore we witwa Nyirambarushimana Mwamini akoresheje kupakupa anamuhondesha inyundo ku magufwa, nyuma yo gushyamirana biturutse ku businzi bwagaragaraga kuri uyu mugabo.

Aya mahano yabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku cyumweru ubwo Habimana yatahaga yasinze abaturage bakavuga ko yari yanyweye inzoga bataziriye akabyiniriro ka ‘Dunda ubwonko’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro Hanyurwimfura Egide yemereye IGIHE ko ibi byabaye. Ati “ Yamukubise inyundo na kupakupa.”

Yakomeje avuga ko uyu mugabo yahise afatwa ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) naho uwo mugore ajyanya kwa muganga kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ibyo ari bimwe mu bibazo bakunda guhura nabyo bijyanye n’umutekano muke byiganjemo ibiterwa n’ubusinzi.

Ati “Ibibazo byinshi duhura nabyo cyane cyane ibiba mu gihe cy’ijoro abahohotera abandi barimo abagabo bahohotera abagore cyangwa abagore bahohotera abagabo akenshi usanga bishingiye ku businzi nibyo byinshi tubona ugereranyije n’ibindi.”

Dunda ubwonko, Icyuma n’izindi ni zimwe mu nzoga zikunze guteza umutekano muke.

Bamwe mu baturage banywa kuri izi nzoga zizwi nka Dunda ubwonko, Icyuma, Muriture n’izindi umunyamakuru wa IGIHE yasanze mu gace ka Mongoria kazwiho gucuruza izi nzoga ku bwinshi bamuhamirije ko amafaranga 400 ahagije ngo uducupa tubiri dutume usinda.

Nshimiyimana Jean Paul w’imyaka 26 yagize ati “Kugira ngo Dunda ubwonko igusindishe uba umaze kunywa nk’uducupa tubiri duhita tukuzengereza kuburyo wumva ubwonko buhindukiye.”

Uwineza Mutoni Francoise we yagize ati “ Urabanza ukanywa aka mbere ugashira inyota aka kabiri n’akagatatu ujya kutumara wumva mu mutwe wasaze, rero iyo hagize umuntu ukuvugisha amagambo menshi niho hava kumva wakubise umuntu ikintu runaka kuko abenshi mu bayinywa bahita bagira imbaraga zo kurwana.”

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mukarange Uwimana Napoléon aherutse kugaruka kuri izi nzoga asaba inzego z’ibanze kugira icyo zikora ngo kuko ziri mu biteza umutekano muke mu muryango.

Yagize ati “Twebwe tubona ko ari ikibazo gihangayikishije umuryango nyarwanda, kubera ko izi nzoga ziri koreka urubyiruko kuko hasi mu midugudu usangayo utubari turimo dunda ubwonko, muriture n’izindi kuburyo usanga aho hantu hazwi ko ariho hacururizwa izo nzoga zigura make zikangiza abantu.”

Nubwo abaturage usanga barazise amazina ubusanzwe izi nzoga zifite ikirango kigaragaza ko zemewe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge, ariko abaturage bakagaragaza ko zikomeje guteza umutekano muke bitewe nuko umuntu yitwaza amafaranga make akanywa nyinshi bigatuma ateza umutekano muke mu isantere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza