00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RwandAir yaguze indege ya mbere itwara imizigo

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 24 Ugushyingo 2022 saa 06:40
Yasuwe :

RwandAir yaguze indege yayo ya mbere itwara imizigo nyuma y’igihe kinini hari gahunda yo kuba yashakwa. Ni indege igiye gufasha iyi sosiyete mu bijyanye n’ubwikorezi dore ko yari isanzwe ikoresha indege zisanzwe zitwara abagenzi mu bwikorezi bw’imizigo.

Indege RwandAir yaguze ni Boeing B737-800SF. Ifite ubushobozi bwo kwikorera nibura Toni 23.904. Ifite uburebure bwa metro 39,5 mu gihe kuva ku ibaba rimwe ugera ku rindi harimo intera ya metero 35,8 naho mu buhagarike ireshya na metero 12,6.

Boeing ikora ubu bwoko bw’indege ntabwo zari zigenewe gutwara imizigo ariko nyuma ihindura imiterere yazo, zigirwa izishobora kuba zatwara imizigo cyane ko zikenewe cyane muri ibi bihe.

Indege zitwara imizigo ziri mu ziri gukenerwa cyane muri iki gihe kuva icyorezo cya Covid-19 cyakoreka Isi, kikangiza ibijyanye n’ubuhahirane ku Isi hose.

Boeing isobanura B737-800SF nk’imwe mu ndege nziza zishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo. Ivuga ko ishobora gukora urugendo rw’ibiloemetero 2 620 nta kibazo kandi mu buryo buhendutse ugereranyije n’izindi zitwara imizigo.

Iyi ndege yatangiye gukora cyane mu 2016, ASL Airlines France ni yo sosiyete ifite indege nyinshi zo muri ubu bwoko.

737 ntabwo ariyo ndege yonyine Boeing yahinduyemo itwara imizigo kuko n’izindi zo mu bwoko bwa 777F ziri mu zikoreshwa cyane. 767F na 777F ziri mu zikoreshwa cyane na DHL na FedEx mu gutwara imizigo.

RwandAir isobanura ko iyi ndege izajya ijya mu byerekezo bitandukanye bya Afurika ndetse no mu Burasirazuba bwo Hagati, nka Johannesburg, Nairobi na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo, yatangaje ko muri iki gihe indege zitwara imizigo zikenewe cyane. Ati " Nk’igihugu kidakora ku nyanja, tuzi akamaro ko kugira ko guhuza ibyerekezo bitandukanye dutwaye imizigo."

"Turashaka ko Afurika igera mu bice bitandukanye ku Isi, mu guteza imbere ubukungu n’ubucuruzi".

Guhera mu 2017 RwandAir yatangiye inzira zo kugura indege itwara imizigo mu rwego rwo kwagura ubushobozi na serivisi itanga.

Ni nyuma y’uko ba rwiyemezamirimo batandukanye bo mu Rwanda bagaragaje ko babura aho gutwara imizigo kuko indege zisanzwe ziba zifite umwanya muto wagenewe imizigo.

Ubwo Qatar Airways yatangiraga kurambagiza RwandAir ishaka kugura imigabane ingana na 49% muri RwandAir, icyo kibazo cyaganiriweho. Bivugwa ko Qatar yari yemereye RwandAir kuyifasha kubona iyo ndege y’imizigo, yaba ikodeshejwe cyangwa iguzwe.

Byavugwaga ko Qatar Airways ishobora gutiza indege sosiyete zitandukanye ifitemo imigabane. Byari gukorwa nk’uko yabigenje ubwo yatizaga Air Italy indege za A330s na 737 Max mbere y’uko iyi sosiyete iseswa.

Ba rwiyemezamirimo bohereza ibicuruzwa mu mahanga bari bamaze igihe binubira kubura uko batwara ibicuruzwa byabo.

Rwiyemezamirimo Marie Ange Ingabire afite sosiyete imwe ikora imirimo y’ubwubatsi n’indi ikora ibijyanye no kohereza ibicuruzwa mu mahanga. Yibanda cyane ku kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi birimo imbuto na avoka.

Mu nama Nkuru ya FPR Inkotanyi muri Mata uyu mwaka, yagaragaje ko kuba nta ndege y’imizigo RwandAir ifite bibateza igihombo mu bucuruzi.

Uyu rwiyemezamirimo watangiye yohereza toni eshanu ku cyumweru za avoka, ubu ageze aho ku cyumweru kimwe yohereza toni 20, yavuze ko hari ubwo abona isoko ryo kohereza toni icumi za Avoka, ariko yagera kuri RwandAir bakamubwira ko ubushobozi bafite ari ubwo gutwara toni eshanu gusa.

Bivugwa ko mu myaka ishize ubwo hategurwaga kugura indege y’imizigo ya RwandAir, hari hateganyijwe ko bizatwara miliyoni 12$.

Iyi ndege ya Boeing B737-800SF yakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali
Boeing B737-800SF niyo ndege ya mbere RwandAir iguze itwara imizigo
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo yaje kwakira iyi ndege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .