Serivisi zo gutanga ubufasha ku bahohotewe zigiye kugezwa mu bigo nderabuzima

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 9 Mutarama 2019 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Kalihangabo Isabelle yatangaje ko ibigo nderabuzima bigiye kujya bitanga serivisi z’ibanze ku bakorewe ihohoterwa, zatangirwaga gusa muri Isange One Stop Center mu bitaro by’uturere.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yasozaga icyiciro cya mbere cy’amahugurwa yagenewe abakozi b’ibigo nderabuzima, abagenzacyaha, abapolisi n’abakozi ba MAJ.

Abahuguwe uko ari 115, bahawe ubumenyi ku mikorere ya Isange One Stop Center, ku mategeko akoreshwa mu gukurikirana ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana n’uburyo bwo kwita ku wahohotewe.

Kalihangabo yavuze ko ibyaha by’ihihoterwa rishingiye ku gutsina n’irikorerwa mu ngo bikomeje gukoma mu nkokora iterambere ry’umuryango nyarwanda, bityo hakwiye ingamba zikomeye n’ubufatanye mu kubikumira.

Yagize ati “Nubwo inzego zitandukanye zikomeje gushyira imbaraga mu gukumira no kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, usanga hari ibibazo tugifite twese tugomba gushyiramo imbaraga kugira ngo biranduke burundu.”

“Ibyo ni iby’abangavu baterwa inda z’imburagihe, abana b’abakobwa bashyingirwa batarageza igihe cyangwa bakishyingira bashutswe. Ikindi ni ababyeyi bahishira iryo hohoterwa cyangwa ntibatangire amakuru ku gihe.”

Kuva muri Mutarama kugeza mu Ugushyingo 2018, mu Mujyi wa Kigali hakozwe ibyaha bigera ku 5314, muri ibi RIB yashyikirije ubutabera ibigera ku 441.

Muri ibi byaha, 8.4% ni ibyo gusambanya abana batarageza imyaka y’ubukure.

Kalihangabo yavuze ko mu guhangana n’ibi bibazo hashyizweho Isange One Stop Center n’ishami ryihariye muri RIB rishinzwe gukumira no gukurikirana ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Yakomeje agira ati “Twahuguye n’abari mu bigo nderabuzima bitari bisanzwe bifite serivisi za Isange One Stop Center kuko ibigo nderabuzima nibyo bigiye kujya bitanga bwa mbere serivisi ku wahohotewe.”

Abakozi b’ibigo nderabuzima barimo abaforomo nka bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa, bavuze ko ari iby’ingenzi kuba abazajya babagana bakeneye serivizi za Isange One Stop Center bazajya bazihabwa.

Bizimana Gérald ukorera ku kigo nderabuzima cyo mu nkambi ya Giheke yagize ati “Ubundi izi serivisi za Isange One Stop Center twazibonaga ku bitaro by’Akarere ariko hari hakenewe ko zegerezwa abaturage, ibigo nderabuzima rero biri mu Mirenge yose y’igihugu kandi byegereye abaturage”.

Bizimana akomeza avuga ko hari serivizi z’ibanze nk’umwana wahohotewe aba akeneye nko guhabwa umuti umurinda kwandura Virusi itera Sida cyangwa kuba yasama, hakoreshejwe imiti itangwa mu gihe cy’amasaha 48 na 72.

Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yasojwe kuri uyu wa 8 Mutarama 2019, azakurikirwa n’ibindi byiciro bizasozwa hahuguwe abagera ku 1122, ari nabwo izi serivisi za Isange One Stop Center zizahita zigezwa ku bigo nderabuzima.

Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB, Kalihangabo Isabelle yashimangiye ko aya mahugurwa arafasha mu guhangana n'ibibazo by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Abitabiriye aya mahugurwa bahize ubufatanye mu kurwanya ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Inzego zirimo Polisi na RIB zitabiriye aya mahugurwa
Abakozi b'ibigo nderabuzima bagiye kujya batanga serivisi za Isange One Stop Center

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza