Muri Mata 2022 nibwo u Bwongereza bwasinyanye n’u Rwanda amasezerano agamije kwakira abimukira batujuje ibyangombwa bagafashwa kubibona, abandi bagasubizwa mu bihugu byabo cyangwa bagafashwa gutangira ubuzima mu Rwanda.
Ni gahunda ireba abantu bose binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, guhera ku wa 1 Mutarama 2022.
Ni icyemezo Guverinoma y’u Bwongereza ivuga ko ishaka kugerageza ikareba niba gitanga umusaruro, kuko bizatuma bamwe mu bashaka kujyayo ku mpamvu zidafatika bacika intege, bikagabanya ikiguzi Leta itanga mu kwita ku bimukira binjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu kiganiro yagiranye na TalkTV, Minisitiri w’Intebe Sunak yavuze ko hari icyizere cyo gutangira kohereza mu Rwanda abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yavuze ko bashaka guca umurunga w’ibikorwa byo kwambutsa abantu rwihishwa, watumye abantu binjira mu Bwongereza banyuze mu nzira y’amazi ituruka mu Bufaransa izwi nka English Channel, baba benshi cyane.
Imibare ya Guverinoma y’u Bwongereza igaragaza ko mu mwaka ushize, abimukira binjiye muri icyo gihugu bakorsheje ubwato butoya buca mu zira itemewe y’amazi bageze ku 45.756, bavuye ku 2.526 mu 2021. Bivuze ko biyongereyeho abasaga 17.000.
Uko baba benshi ni nako baba umuzigo kuri Guverinoma, kuko ivuga ko yishyura miliyoni 5,5 z’amapawundi yo kwita kuri abo bantu bimutse mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho baba bacumbikiwe muri za hoteli mu gihe ubusabe bwabo bukiri kwigwaho.
Sunak yagize ati “Gahunda dushaka, gahunda ndimo gushyiraho, ni uko niba uje hano mu buryo butemewe n’amategeko, uhita ufatwa, ubundi mu minsi mike cyangwa ibyumweru tukumva neza ikibazo cyawe, atari mu mezi n’imyaka, noneho tukakwimurira ahandi hantu. Nitubikora, nibwo tuzabasha guca urwo ruhererekane.”
Yavuze ko muri iyo gahunda, mu minsi 100 ya mbere ye nka Minisitiri w’Intebe yabashije kugirana amasezerano n’u Bufaransa, agamije kongera amarondo akorerwa ku mazi, kandi ngo byatangiye kubyara umusaruro.
Yakomeje ati “Icya kabiri, nagiranye amasezerano mashya na Albania. Albania yari yihariye 30 ku ijana ry’abimukira bose binjira mu buryo butemewe.”
“Nuza mu buryo butemewe, ntabwo uzabasha kuguma hano - tuzaba dufite ubushobozi buhambaye mu buryo bwinshi bwo kukohereza mu kindi gihugu gitekanye.”
Aya masezerano nubwo yari azanye uburyo bushya bwo guhangana n’ikibazo cy’abimukira, yamaganwe n’imiryango itandukanye yita ku burenganzira bw’abimukira.
Abanyamategeko b’Umuryango Asylum Aid, umwe mu yari yatanze ikirego isaba ko iyi gahunda ihagarikwa, uheruka gusaba uburenganzira bwo kujuririra iki cyemezo.
Ku wa 16 Mutarama 2023, Urukiko Rukuru rw’i Londres rwatanze ubwo burenganzira.
Gahunda ya mbere yo kohereza aba bimukira yari iteganyijwe muri Kamena 2022, ihagarikwa ku munota wa nyuma n’Urukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa muntu, mu gihe hari hategerejwe icyemezo cy’urukiko kuri abo bantu bageze no mu ndege.
Urukiko Rukuru rwaje kwemeza ko iyo gahunda ikurikije amategeko ariko ruha agaciro ibirego by’abimukira umunani, baje kwiyongeraho undi umwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!