Raporo zitandukanye zigaragaza ko ibihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara muri Afurika bidafite abahanga benshi by’umwihariko abafite Impamyabumenyi y’iIkirenga.
Mu kwishakamo ibisubizo muri Afurika hashyizweho Ihuriro ku bufatanye mu kuzamura Ikoranabuhanga, Ubumenyi n’Ubumenyingiro [PASET].
PASET [Applied Sciences, Engineering and Technology] yatangijwe mu 2013, hagamijwe guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga no gufasha Afurika kugira umubare munini w’abafite impamyabumenyi z’ikirenga [PhD] muri urwo rwego.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko hari Abanyarwanda bane bamaze gufashwa kwiga PhD mu bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga binyuze muri PASET.
Ati “Kugeza uyu munsi harimo abanyeshuri 20 b’Abanyarwanda [barimo kwiga PhD] bamwe bamaze no kurangiza kwiga, tumaze kubonamo bane barangije.”
Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko hari ubundi buryo guverinoma igenda igerageza gushaka bwafasha mu kongera umubare w’abantu bize aya masomo bakagera ku rwego ruhanitse.
Ati “Guverinoma y’u Rwanda ifite ubufatanye n’ibindi bihugu bitandukanye ariko murabizi ko no muri kaminuza y’u Rwanda gahunda yo kwigisha ku rwego rwa PhD yatangiye ku bufatanye na Suède.”
“Ni ukuvuga ngo hari uburyo bwinshi butandukanye, ubu ni bumwe muri bwo. Hari za kaminuza dufitanye amasezerano, hari iziza kwigishiriza mu gihugu ariko cyane cyane dushaka ko umubare w’abafite PhD uba munini kandi mu buryo budahenze.”
Hashize imyaka irenga 20 Kaminuza y’u Rwanda ifatanya na Suède aho abagera kuri 85 bamaze kuhavana impamyabushobozi y’ikirenga, muri abo 27 bakaba ari igitsina gore.
Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko izindi ngamba zafashwe harimo no kongera gahunda zo kwigisha amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga hibandwa cyane ku bana batangira amashuri abanza.
Ati “Bihera hasi […] tukazamuka tukagera ku mashuri yigisha siyansi, bivuze ko naho tugomba kugira ibyo twongeramo ingufu, kongera za laboratwari n’ibindi. Kugira ngo umunyeshuri agere ku rwego rwa ‘Doctorat’ ni uko aba yazamutse neza.”
Mu birimo gukorwa harimo kongera amashuri kugira ngo abana bige bisanzuye, gukundisha abakiri bato imibare, kwigisha siyansi mu mashuri yisumbuye ndetse na gahunda zihari ku rwego rwa kaminuza.

Ni ikibazo gihangayikishije Afurika
Imibare igaragaza ko Afurika ari wo mugabane ufite abashakashatsi bake cyane ugereranyije n’ibindi bice by’Isi kuko ni 198 kuri miliyoni y’abantu.
Ugereranyije n’ibindi bice by’Isi, usanga nko muri Chile, nibura hari abashakashatsi 428 ku baturage miliyoni mu gihe mu Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari 4000/1.000000.
Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Ghana akaba na Minisitiri Wungirije ushinzwe Uburezi, John Ntim Fordjour yavuze ko ari ikibazo gikomeye cyane kuba Afurika ari yo ifite abaturage benshi bageze mu myaka yo gukora ariko hakaba hatarimo abahanga n’abashakashatsi benshi.
Ati “Afurika nk’Umugabane igomba guhaguruka, tugashora imari mu bushakashatsi, mu bumenyi n’ikoranabuhanga. Afurika ifite ibibazo byayo ariko dufite n’amahirwe menshi, niyo mpamvu hakenewe gushyirwa imbaraga mu bushakashatsi bwadufasha kubona ibisubizo by’ibyo bibazo.”
Minisitiri w’Amashuri Makuru n’Ubushakashatsi muri Benin, Éléonore Yayi Ladekan yagize ati “Benin ishima ko binyuze muri PASET , abantu bakomeje gufashwa kwiga icyiciro gihanitse muri siyansi n’ikoranabuhanga. Ni ibintu twizeye ko Afurika izabasha kuziba icyuho cy’abahanga bafite za PhD bafasha mu kwigisha muri za kaminuza zacu.”
Umuyobozi wa PASET, Prof Goolam Mohamedbhai avuga ko iri huriro ryaje nk’igisubizo kuko kuva ryajyayo hari abantu benshi bakomeje gufashwa mu kwiga PhD.
Ati “Kugeza ubu hari abanyeshuri 291 bo mu bihugu 24 bya Afurika barimo kwiga amasomo yabo ya PhD. Uwo ni umusaruro mwiza ku ihuriro nk’iri rigitangira kandi hari icyizere cy’uko mu myaka iri imbere tuzaba dufite abahanga benshi mu bumenyi n’ikoranabuhanga.”
Ibihugu binyamuryango bya PASET birimo Côte d’Ivoire, Benin, Burkina Faso, Ethiopia,Ghana, Kenya, Mozambique, Nigeria, u Rwanda, Senegal na Tanzania.






Amafoto: Munyakuri Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!