U Rwanda na Rhénanie-Palatinat baganiriye ku mutekano wo mu muhanda no kuzimya inkongi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ukwakira 2019 saa 05:50
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Dan Munyuza, kuri uyu wa Mbere yakiriye mu biro bye umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu mu ntara ya Rhénanie-Palatinat, Randolf Stich baganira ku bufatanye mu bya gipolisi cyane cyane mu nzego zo kubungabunga umutekano wo mu muhanda no kuzimya inkongi z’umuriro.

Hari kandi umuyobozi mukuru wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP Juvenal Marizamunda. Ibiganiro bagiranye byibanze ku bufatanye mu by’umutekano cyane cyane mu bijyanye no kuzimya inkongi n’ubutabazi ndetse n’umutekano wo mu muhanda.

Minisitiri Randolf Stich n’intumwa yari ayoboye beretswe ishusho rusange y’amateka ya Polisi y’u Rwanda n’uko muri iki gihe igipolisi cy’u Rwanda gikora mu bijyanye n’amahugurwa ahabwa abapolisi, uko abapolisi bagenda boherezwa mu mirimo imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga aho bajya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye kubungabunga amahoro mu bihugu birimo umutekano mucye.

Baneretswe kandi uburyo Polisi y’u Rwanda ikorana n’abaturage mu kwicungira umutekano, ubuhahirane n’izindi nzego z’umutekano mu mahanga n’ibindi bitandukanye.

IGP Munyuza yagaragaje ko ubufatanye ari inkingi ya mwamba mu buryo bugezweho mu mutekano aho inzego zihanahana ubumenyi zigahora ziteguye gutabara ahakenewe ituze n’umutekano.

Yagize ati ”Duha agaciro cyane imikoranire n’abaturage, bidufasha kongera imbaraga mu by’umutekano, nanone kandi dukorana n’izindi nzego zaba iz’imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga.”

Polisi y’u Rwanda isanganywe ubufatanye n’intara ya Rhenanie Palatine mu mashami atandukanye mu by’umutekano nko mu mutekano wo mu muhanda ndetse no kubungabunga ibimenyetso by’ahakorewe icyaha.

Polisi y’u Rwanda kandi yasinyanye amasezerano y’ubufatanye agera kuri 40 harimo ayo yasinyanaga n’igihugu kimwe ndetse n’ayo yasinyanaga n’ibihugu bitandukanye bihuriye mu miryango itandukanye ihuza Polisi z’ibyo bihugu.

Kuri Polisi y’u Rwanda ikorana n’urubyiruko rw’abakorerabushake barenga ibihumbi 260 muri gahunda y’ubufatanye mu kwicungira umutekano, ikagira abambasaderi barwanya ibyaha bagera ku 170,000 ndetse n’amatsinda arwanya ibyaha y’abanyeshuri arenga ibihumbi bibiri, abahanzi, ibigo bitwara abagenzi, itangazamakuru ndetse n’ibigo bya leta n’ibyigenga.

Minisitiri Randolf Stich ushinzwe Polisi mu Ntara ya Rhenanie Palatina yashimiye u Rwanda isuku n’umutekano yarusanganye.

Yagize ati ”Iyo turi inaha mu Rwanda tuba twumva dutekanye, Umujyi wa Kigali urasukuye, ibi bigaragaza ukuntu Polisi y’u Rwanda yubatse ndetse n’inshingano igira zo gutuma buri muntu ahora atekanye.”

Yakomeje avuga ko banejejwe no kubona ishusho nziza y’igipolisi cy’u Rwanda ndetse gihabwa amahugurwa nk’urwego rufite umutekano w’u Rwanda mu nshingano. Yavuze ko imikoranire hagati ya Polisi zombi iy’u Rwanda ndetse na Polisi yo mu ntara ya Rhenanie Palatina ari myiza aho urwego rumwe rwigira ku rundi bagakomeza kungurana ubumenyi.

Intara ya Rhénanie-Palatinat yo mu Budage isanzwe ifatanya n’u Rwanda mu bijyanye n’uburezi, ubuvuzi, imikino, ibikorwa remezo, kubaka ubushobozi n’ibindi.

Rhénanie-Palatinat yatangiye gukorana n’u Rwanda mu 1982. Yateye inkunga imishinga isaga 2000. Irimo iyibanda ku buvuzi (iyubakwa ry’ibigo nderabuzima n’amavuriro mato n’ibikoresho byifashishwa kwa muganga); uburezi (ahubatswe ibigo by’amashuri, gutanga ibikoresho no kungurana ubunararibonye binyuze mu mahugurwa yo mu mashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro ya IPRC); gukomeza ubufatanye mu rubyiruko no gusangizanya umuco.

Ku wa 13 Ukwakira 2017 ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 35 y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Rhénanie-Palatinat , hatangajwe ko yari imaze kuruha miliyoni zisaga 100 z’ama-euro, zinyuze mu mishinga y’iterambere ya GIZ na KFW.

Muri Kanama uyu mwaka, guverinoma y’u Rwanda yinjiye mu bufatanye n’Intara ya Rhénanie-Palatinat, bugamije guteza imbere urwego rw’ubuhinzi binyuze kwifashisha ikoranabuhanga, guteza imbere amakoperative yabwo n’ubuhinzi bw’imizabibu.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, Dr Mukeshimana Gérardine na mugenzi we ushinzwe Ubucuruzi, Ubwikorezi n’Ubuhinzi mu Ntara ya Rhénanie-Palatinat, Dr Volker Wissing.

Abayobozi ku mpande zombi baganiriye ku mutekano wo mu muhanda no kuzimya inkongi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza