U Rwanda rwahawe kwakira ikigo gihugura abaganga bavura ubusembwa muri Afurika

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 10 Mutarama 2019 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda biri i Kanombe, byatoranyijwe ngo bijye bihugura abaganga bavura ubusembwa bo mu ishuri rikuru ryigisha kubaga ry’Umuryango uhuza ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, iyo hagati n’iy’Amajyepfo (COSECSA).

Uretse guhugura abo baganga bo muri aka karere, ni andi mahirwe akomeye u Rwanda rubonye y’uko abaganga babaga ubusembwa b’abanyarwanda bazajya babyigira mu gihugu aho kubohereza hanze.

Ibi bikazarufasha kongera umubare w’inzobere zivura ubusembwa kuri ubu rufite ebyiri gusa.

Umuganga w’inzobere mu kuvura ubusembwa ku bitaro bya Gisirikare, Col. Dr. Furaha Charles, yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri ko kuba bihawe guhugura abaganga bavura ubusembwa muri Afurika bizafasha mu kongera umubare w’inzobere ku buryo bizagabanya umubare munini w’abakenera serivisi zo kwivuza ubusembwa.

Ati “Turateganya guhugura abaganga b’inzobere babaga ubusembwa. Kuri ubu abanyeshuri batatu b’abanyarwanda bamaze kwiyandikisha kandi mu gihe kiri imbere bazagenda biyongera.”

Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe nibura biganwa n’abarwayi bakeneye kuvurwa ubusembwa basaga 400 buri mwaka.

Col. Dr. Furaha yasobanuye ko amahugurwa azibanda ku buryo bwo kuvura ubusembwa umuntu yavukanye, ubwo yagize nyuma yo kuvuka no kubaga abifuza guhindura bimwe mu bice by’umubiri bibatera ipfunwe.

Col. Dr. Furaha yavuze ko ku bitaro bya Kanombe ubusanzwe kugira ngo umurwayi avurwe ubusembwa byasabaga nibura imyaka ine ariko kuba u Rwanda ruhawe ayo mahirwe bizarwongerera ubushobozi bwo kubavura vuba.

Col. Dr. Furaha yavuze ko kugira ngo umuganga ahabwe ayo mahugurwa bizajya bisaba amadolari ya Amerika miliyoni 1, 6 ariko azajya atangwa n’umuryango witwa Operation smile Foundation, ufasha mu bikorwa byo kuvura ubusembwa ku Isi.

Biteganyijwe ko amahugurwa ya mbere ibitaro bya Gisirikare i Kanombe bizayatanga guhera muri Nzeri 2019, akazajya amara imyaka itanu ku banyeshuri bo mu mwaka wa gatatu biga ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ibi bitaro bizajya binatanga andi masomo ku buvuzi bwo kubaga muri rusange ku baganga b’abanyarwanda n’abandi banyafurika.

Nyuma yo guhugurwa ‘umuganga akora ibizamini byo ku rwego rwa COSECSA, yabitsinda akaba yemerewe gukora nk’uwabigize umwuga muri ako karere’.

U Rwanda rwahawe guhugura abaganga bavura ubusembwa muri Afurika
Col. Dr. Furaha yasobanuye ko amahugurwa azibanda ku buryo bwo kuvura ubusembwa butandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza