U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye na São Tomé et Príncipe

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 7 Mutarama 2017 saa 12:25
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yagiriye uruzinduko muri Sao Tome aho yatangaje ko hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

São Tomé et Príncipe n’u Rwanda byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubukerarugendo, umutekano n’ubwikorezi bwo mu kirere.

Amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo na mugenzi we wa São Tomé, Urbino Botelho. Mushikiwabo yavuze ko amasezerano ashobora kuzavamo andi azatuma abaturage b’ibihugu byombi bidegembya uko bashaka hagati yabyo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko urugendo rwe rw’akazi rwa mbere mu 2017 hanze y’u Rwanda yarugiriye mu gihugu cyiza cya São Tomé ndetse ko ‘hasinywe amasezerano y’ubufatanye’.

Isinywa ry’aya masezerano ribaye nyuma y’uruzinduko Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Trovoada, yagiriye mu Rwanda tariki ya 29 Ukuboza 2016 yakirwa na Perezida Kagame.

Amafoto ya Perezida Kagame yakira Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Trovoada

Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Emery Trovoada n’umufasha we Nana Travoada mu biganiro na Perezida Kagame na Madamu
Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Emery Trovoada n’umufasha we Nana Travoada bakirwa na Perezida Kagame na Madamu
Madamu Jeannette Kagame na Nana Travoada, Umufasha wa Minisitiri w'Intebe São Tomé et Príncipe
Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Emery Trovoada mu biganiro na Perezida Kagame
Umuryango wa Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Patrice Emery Trovoada, Perezida Kagame na Madamu mu ifoto rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza