U Rwanda rwatashye laboratwari ya mbere muri Afurika ipima imyuka ihumanya y’ikirere

Yanditswe na HABIMANA James
Kuya 11 Mutarama 2019 saa 01:44
Yasuwe :
0 0

Kaminuza y’u Rwanda yamuritse laboratwari irimo icyuma cyitwa Medusa cyifashishwa mu kugenzura ibipimo by’imyuka ihumanya ikirere, bikazajya bishingirwaho mu gufata ibyemezo ku nzego zitandukanye.

Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugène yafunguye ku mugaragaro iyi laboratwari ya mbere muri Afurika, iherereye muri Koleji y’ikoranabuhanga, ahahoze hitwa KIST.

Dr Mutimura yavuze ko ari ikigo cy’icyitegerezo mu gupima imihindagurikire y’ikirere, kikazajya gikurikirana uko ikirere cyifashe hapimwe imyuka itandukanye ikirimo, ari nayo ituma u Rwanda cyangwa Isi bigenda bishyuha.

Ni igikorwa cyiteguwe neza kuko hari abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda babanje koherezwa kubyiga muri Kaminuza ya Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bisabwe na Perezida Paul Kagame.

Minisitiri Mutimura yakomeje ati “Ni igikorwa gikomeye cyane kuko bidufasha kugira ngo tumenye icyo twakora hakurikijwe ingamba leta yafashe zo kugira ngo imyuka ihumanya ikirere igabanuke.”

“Urugero mujya mubona ziriya modoka muri rusange ko bazibuza ko zigira imyuka myinshi mibi ituma ikirere cyangirika, icya kabiri gutera amashyamba kuko atuma ikirere kigira imyuka myiza, icya gatatu kubuza abaturarwanda ko bacana ibiti kuko bituma ya myuka iba myinshi.”

Uyu mushinga ufite agaciro ka miliyoni ebyiri z’amadolari ya Amerika. Igice cyawo cya mbere cyatangiye mu 2011, gushyiramo ibikoresho bitangira mu 2013.

Iyi laboratwari ifite abatekinisiye bane bakorera ku musozi wa Mugogo muri Nyabihu, ari naho hashyizwe ibikoresho byinshi byo gupima imyuka, naho i Kigali niho bazajya basuzumira ibipimo bakanasana ibikoresho byagize ikibazo.

Icyuma cyitwa Medusa gifite umwihariko

Ku wa 15 Ukwakira 2018 nibwo i Kigali hemerejwe ivugururwa ry’amasezerano ya Montreal ku kurengera akayunguruzo k’izuba, hashyirwamo ingingo zikumira imyuka ya HFCs iba mu byuma bikonjesha, igira uruhare mu kongera ubushyuhe bw’Isi.

Medusa ifite ubushobozi bwo gupima imyuka irenga 50 yangiza akayungirizo k’izuba.

Umwarimu muri Koleji y’Ikoranabuhanga unareberera uyu mushinga, Dr Gasore Jimmy, yavuze ko iyi laboratwari ifite nk’icyuma bita Medusa gipima imyuka yangiza akayunguruzo k’izuba, cyatangiye gukoreshwa mu 1979 n’ikipe y’abashakashatsi bapima imyuka yangiza akayungiruzo k’izuba, igengwa n’amasezerano ya Montreal.

Ati “Iki cyuma cyagiye kiba inkingi ya mwamba mu gupima ya myuka, ni ibintu bishimishije cyane kuko turakomeza dupime, tujye tunavuga ngo ese ko twasinye amasezerano hano i Kigali, ya myuka koko irimo kugabanuka? Nitagabanuka n’ubundi hafatwe ibindi byemezo.”

“Iki nicyo gikoresho cya mbere kigeze muri Afurika, ahandi biri ni 12 ku isi mu bigo by’ubushakashatsi no muri za Kaminuza.”

Yavuze ko iyi laboratwari ikorana n’abashashakatsi ba mbere ku Isi, batanga amakuru yizewe ku rwego mpuzamahanga.

Dr Gasore yavuze ko bafite ibikoresho ahantu umunani mu gihugu, byose bitanga amakuru y’uburyo umwuka uhagaze, ababishinzwe bakazajya bayashingiraho mu gufata ibyemezo.

Abayobozi mu nzego zitandukanye beretswe uko iyi laboratwari izajya ikora
Iyi laboratwari izifashisha ibikoresho bigezweho
Dr Jimmy Gasore yavuze ko u Rwanda aricyo gihugu cya mbere muri Afurika kigize iyi laboratwari\
Minisitiri w'Uburezi Dr Mutimura Eugene yavuze ko Perezida Kagame yasabye ko u Rwanda rwagirana ubufatanye na Kaminuza ya Massachusetts, ari nabwo bwabyaye iyi laboratwari
Iyi laboratwari ni iya mbere muri Afurika
Minisitiri Dr Mutimura yavuze ko iki ari ikigo cy'icyitegererezo mu gupima imihindagurikire y’ikirere
Iyi laboratwari yiteguye gutangira gukora itanga ibipimo mpuzamahanga

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza

Article (114139) visits: 2; popularity: 3 Re-process this page