U Rwanda rwongeye kwifata mu kibazo cya Israel na Palestine

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 20 Gicurasi 2018 saa 03:38
Yasuwe :
0 0

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru, nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashimangiye icyifuzo cy’uko Yeruzalemu itagabanyije ariwo Murwa Mukuru wa Israel, ihimurira ambasade yayo iyivanywe i Tel Aviv nk’uko Perezida Donald Trump yabisezeranyije mu Ukuboza umwaka ushize.

Nubwo byari ibirori i Yeruzalemu, ku mupaka wa Gaza ho cyari icyumweru cya karindwi Abanya-Palestine bigaragambya, basaba gusubizwa ubutaka bambuwe na Israel, imibare ikerekana ko ingabo za Israel uwo munsi zishe abarenga 60.

Intangiriro y’amatati ni mu 1948 nyuma y’Intambara yagejeje ku ishingwa rya Leta ya Israel. Icyo gihe Yeruzalemu yagabanyijwemo kabiri, uburengerazuba bwiganjemo Abayahudi bugenzurwa na Israel naho uburasirazuba bwiganjemo Abarabu buhabwa Jordan.

Israel yaje gufata Yeruzalemu yose nyuma y’Intambara y’Iminsi itandatu mu 1967 (hamwe na West Bank, Gaza, Golan na Sinai) ariko urundi ruhande ntirwanyurwa, ku buryo kugeza uyu munsi Palestine ivuga ko ari ubutaka yanyazwe, ikeneye gusubizwa.

Icyo gice cy’iburasirazuba nicyo usangamo ahantu hakomeye ku Bayahudi n’Abakirisitu nka Western Wall ifatwa nka kimwe mu bimenyetso bisigaye bigaragaza ahari ingoro y’ Imana yubatswe n’umwami Salomoni, akanahasengera avuga ngo umuntu wese nubwo yaba umunyamahanga, uzahasengera Imana izamwumve imusubize.

Gifite n’agace gatagatifu Abayisilamu bita Haram al-Sharif ariko Abayahudi bita Temple Mount, hari umusigiti wa gatatu mu ikomeye ku Bayisilamu, kuko Intumwa y’Imana Muhammad yahasengeye.

Abanya-Palestine bigeze kwifuza ko uwo mujyi ugabanywa, Yeruzalemu y’Iburasirazuba ikagirwa umurwa mukuru wa Palestine, Israel ibyanga ivuga ko ubwo Yeruzalemu yari mu maboko ya Jordan mbere y’ntambara yo mu 1967, Abayahudi bari barabujijwe kugera kuri Western Wall kandi ari ahantu hatagatifu kuri bo.

Gusa mu gihe byari bigitekerezwa ko ikibazo cya Yeruzalemu cyazakemuka binyuze mu biganiro mu mpande zombi nta kwivanga kw’amahanga, birasa n’aho iyi nzira itangiye kurengwa.

Ibihugu byinshi byanze kwitabira uwo muhango wo kwimura Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyane cyane ibyo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse byarwanyije igikorwa cya Amerika.

Gusa ibindi bisaga 30 birimo n’u Rwanda byitabiriye uwo muhango ukomeye, witabiriwe n’umukobwa wa Perezida Trump, Ivanka, n’umugabo we usanzwe ari umujyanama wa Trump.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yabwiye IGIHE ko u Rwanda rwitabiriye uyu muhango, ariko bitavuze ko hari uruhande rubogamiyeho.

Yagize ati “Ni ibibazo hagati y’ibihugu bibiri twe ntabwo tubyinjiramo. Baradutumiye mu gutaha ambasade yabo tujyayo, ariko ubundi nta kintu tubivugaho rwose, ntabwo tubyinjiramo.”

Amerika isa n’iyatangije inkundura yo kuvana za ambasade i Tel Aviv zikimurirwa i Yeruzalemu, kuko ibihugu bya Guatemala, Paraguay na Romania byamaze gufata umwanzuro, yewe na Repubulika ya Czech, Romania na Honduras ziri kubisuzuma. Ambasade y’u Rwanda yo iracyari i Tel Aviv.

U Rwanda rwongeye kwifata

Kuva imyigaragambyo yatangira mu gace ka Gaza muri Werurwe, bibarwa ko Abanya-Palestine barenga 100 bamaze kwicwa n’ingabo za Israel, ubariyemo imyigaragambyo ikomeye yabaye kuwa Mbere, abarenga 12000 barakomeretse.

Byatumye ku wa Gatanu Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Uburenganzira bwa muntu gakorana, ibihugu 29 byemeza ko hatangizwa iperereza, 14 birifata, mu gihe ibihugu bibiri gusa aribyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Australia byanze uwo mwanzuro bitora ‘Oya’.

Mu bihugu byifashe harimo u Rwanda, Croatia, Ethiopia, Georgia, u Budage, Hungary, u Buyapani, Kenya, Panama, Korea y’Epfo, Slovakia, u Busuwisi, Togo na Ireland ya Ruguru. Gusa kwifata muri aya matora bisobanuye byinshi, kuko ntibiba bivuze ko uwifashe atemera uwo mwanzuro.

Nduhungirehe yakomeje agira ati “Dusanzwe twifata ku bibazo bireba Palestine na Israel, igihe cyose twarifashe. Niyo politiki yacu kuva kera, n’igihe cyo kwemeza niba Palestine yinjira muri UNESCO, n’ibindi bibazo bireba Palestine na Israel, buri gihe u Rwanda turifata kandi nta bindi bisobanuro biri ngombwa dutanga.”

Umwanzuro wo kohereza abakora iperereza uvuga ko abo bazakora iperereza bagomba “gukurikirana ibyaha byose n’ihohoterwa bijyanye n’igisubizo cya gisirikare ku mbaga y’abasivili bigaragambyaga guhera ku wa 30 Werurwe 2018.”

Iyo komisiyo ngo igomba kuba yatanze raporo ya nyuma muri Werurwe umwaka utaha.

Israel ivuga ko byose ari Hamas ibitera

Ubwo imyigaragambyo yo ku wa Mbere yatangiraga, Israel yatangaje ko iyo myigaragambyo yashowe n’umutwe wa Hamas uyobora Gaza, kugeza ubwo Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Avigdor Lieberman yavuze ko biteguye guhangana n’ibikorwa by’uwo mutwe “bigamije kudobya ibirori”.

Yagize ati “Icyo nisabira abaturage ba Gaza: Ntimuhumwe amaso na Sinwar (umuyobozi wa Hamas muri Gaza) uri kohereza abana banyu ngo batange ubuzima bwanyu mu bidafite akamaro. Turaza kurwana ku baturage bacu mu buryo bwose bushoboka kandi ntituratuma hari urenga uruzitiro.” Gusa Hamas ihakana ibyo birego.

Israel yamaganye iri perereza ryemejwe, ivuga ko uwo mwanzuro ubangamiye uburenganzira bwayo nk’igihugu gishobora kwirwanaho, igihe kibona ko hari ikintu gishaka kugihungabanyiriza umutekano.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, we yatangaje ko “nta gaciro ufite” cyane ko wafashwe n’urwego rutagifitiwe icyizere.

Yagize ati “Umuryango wiyita Akanama Gashinzwe Uburenganzira bwa muntu wongeye kugaragaza ko ari urwego rwiyoberanya kandi rutagendera ku bintu bifatika, rufite intego yo kugirira nabi Israel no gushyigikira iterabwoba, ariko icyiza ni uko rwagaragaje ko nta cyo rumaze. Leta ya Israel izakomeza kurengera abaturage n’abasirikare bayo.”

Minisitiri wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga, Tzipi Hotovely, we yeruye ko batazakorana n’iyo komisiyo y’iperereza, kuko Akanama ka Loni “kahisemo gushyigikira Hamas aho gushyigikira uburenganzira bwa Israel bwo kwirwanaho igihe igabweho igitero.”

Itangazo rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel yo yanashinje ako kanama kwirengagiza ibibazo byugarije uburenganzira bwa muntu mu bice bitandukanye by’Isi ahubwo kagahugira “mu gutora imyanzuro myinshi ibangamiye Israel kurusha uko bikorwa ku bindi bihugu byose ubiteranyije.”

Israel yo ivuga ko igice kinini cy’abantu 60 bishwe ku wa Mbere bari abo “mu mutwe wa Hamas ndetse n’abayobozi bawo babyemeje mu majwi yabo.”

Imyigaragambyo yamagana kwimurira Ambasade ya Amerika i Yeruzalemu yaguyemo abarenga 60 mu munsi umwe
Ibihugu 32 byitabiriye itangizwa rya Ambasade ya Amerika i Yeruzalemu
U Rwanda rwarifashe ubwo akanama ka Loni kemezaga iperereza ku biri kubera i Gaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza