Ubukomisiyoneri: Amanyanga ahishe inyuma y’iteshwagaciro rya cyamunara ku mitungo

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 Nzeri 2019 saa 10:50
Yasuwe :
0 0

Urugaga rw’abahesha b’inkiko mu Rwanda, ruvuga ko bimwe mu bibangamiye za cyamunara harimo imikorere y’abakomisiyoneri, ariko ugasanga nta mategeko ahana ibyo bikorwa kandi ari ikibazo gikomeye.

Abakomisiyoneri ngo usanga ari abantu bigaragaza nk’abafite amafaranga kurusha na benshi bagaragara ahabereye cyamunara, nyamara ugasanga ari abakomisiyoneri batumwe kuzica.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abahesha b’inkiko, Me Sebera Nyunga Antoine, avuga ko hakiri icyuho mu bihano bigenerwa abishe cyamunara, aho ntacyo itegeko ribiteganyaho kandi bikiri ikibazo. Ngo hari ubwo usanga nyir’umutungo utezwa cyamunara ashobora gukoresha umukomisiyoneri cyangwa undi ushaka kuyica nkana, apiganwa, agatsinda ariko ntiyishyure.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Me Sebera yavuze ko kwica cyamunara bifitanye isano n’abitwa abakomisiyoneri bagaragara ahabera za cyamunara, hakaba n’imbogamizi mu kubatandukanya n’abaguzi basanzwe.

Yagize ati “Buriya abakomisiyoneri ni gake wanamenya ngo uyu uyu ni komisiyoneri, uyu si komisiyoneri. Umumenya ryari rero? Umumenya iyo umaze kugurisha, ari we waguze, noneho wenda watangira gukora inyandiko, wa muntu ugakebuka ukamubura. Kubera ko haba hari abantu benshi, agira atya akanyerera akagenda kubera ko aba aje muri gahunda yo kwica cyamunara, wenda abikorera nyir’umutungo udasahaka ko umutungo we ugurishwa.”

Yavuze ko hari n’ubutekamutwe bugira uruhare mu kwica cyamunara, aho abakomisiyoneri bitwaza ko bafite sheki, ko bakeneye kubanza kujya kuri banki.

Me Sebera yakomeje ati “Hari umuntu byabayeho, afite sheki koko isinye, ati ‘tujyane muri banki’. Baragenda umuntu yizeye, kwakundi ugenda uri imbere, umuntu aza gusubira inyuma, aranyerera arigendera. Ubwo cyamunara iba ipfuye.”

“Icyo gihe turavuga ngo wa muntu ntabwo yari umuntu uje kugura, yari umukomisiyoneri watumwe. Naho ubundi ntabwo wareba mu bantu bari hariya, 50, 30, 20, ngo uvuge ngo uriya byanze bikunze ni umukomisiyoneri. Cyane ko baba bambaye neza, bafite imodoka, bambaye za ‘chaînettes’, biba bigoye.”

Me Sebera avuga ko bumwe mu buryo bwazakemura iki kibazo ari ukuba hatangira gukoreshwa ikoranabuhanga mu guteza cyamunara imitungo, kuko ntaho abakomisiyoneri bazabona bamenera.

Ati “Hari ikoranabuhanga rizashyirwaho vuba aha ku buryo cyamunara zizajya zikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, ku buryo uwo mukomisiyoneri nta hantu azagaragara.”

Uretse ikibazo cy’abakomisiyoneri, za cyamunara zigengwa n’amategeko atandukanye bitewe n’icyemezo kiri gushyirwa mu bikorwa, yaba icy’Umwanditsi mukuru w’ingwate muri RDB cyangwa icy’urukiko.

Urugaga rw’abahesha b’inkiko rwifuza ko ayo mategeko yahuzwa kugira ngo ubugenzuzi bwa cyamunara bukorwe n’urwego rumwe ruzwi.

Amategeko agena ko ku munsi wa mbere wa cymunara, iyo hatabonetse byibuze 75% by’agaciro k’uwo mutungo ntabwo ugurishwa, ariko ubwa gatatu iyo hari utanze igiciro kiri hejuru nicyo gifatwa.

Uru rugaga kandi ruvuga ko rugiye kujya rwita ku gukorana n’inzego z’umutekano, kuko hari bamwe mu bagize urugaga bajya guteza cyamunara umutungo w’abaturage, bakaba bagirirwa nabi.

Cyamunara ni igikorwa gihuza abantu benshi, aha bari bitabiriye iy'uruganda rwa Sorwal i Huye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza