Ubushinjacyaha bwahuye n’inzitizi mu gusuzuma raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 16 Gicurasi 2018 saa 04:03
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha Bukuru bwatangaje ko bufite ikibazo cy’abakozi bake mu ishami rishizwe gukurikirana ibyaha bimunga ubukungu n’ imari by’ Igihugu, bigatuma badasuzuma uko bikwiye raporo ngarukamwaka y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta.

Kuri uyu wa Kabiri, Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco, yagejeje kuri Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’igihugu, ishusho y’uburyo ingengo y’imari ya 2017-2018 yashyizwe mu bikorwa n’ibyo bateganya mu ya 2018-2019.

Bimwe mu bibazo yagaragarije abadepite, yavuze ko bagifite abashinjacyaha bake basuzuma iyo raporo bigatuma hari igihe hasoka raporo nshya hari ibitararangizwa gusuzumwa.

Yagaragaje ko kugeza ubu iri shami rifite abashinjacyaha barindwi gusa kandi baba bagomba kugenzura iyo raporo ahanini iba ifite amapaji akabakaba mu bihumbi 10.

Buri mwaka Ubugenzuzi Bukuru bw’imari ya leta busohora raporo igaragaza uburyo ingengo y’imari ihabwa inzego za leta ikoreshwa, hakagaragaramo aho yakoreshejwe nabi, kunyereza n’ibindi.

Ibi bikunze kugaragara cyane mu bigo bya leta 13 bihabwa agera kuri 60 % by’ingengo y’imari yose y’igihugu.

Ubushinjacyaha Bukuru buri mu nzego zihabwa iyi raporo kugira ngo busuzume ibyaba bigize icyaha, bukaregera urukiko.

Kugeza ubu raporo ya 2014-2015, Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko bamaze kuyisuzuma, 98 % by’amadosiye yarakozwe ariko mu ya 2016-2017, bamaze gukora dosiye ziri ku kigero cya 31%.

Yagize ati “Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta iyo ije kubera abakozi bake isangamo ikirarane. N’ubu aho mvugira aha nta byumweru bibiri bishize indi isohotse. Ubu dufite ikirarane kiri kuri 31% kandi dufite indi raporo yasohotse ejobundi.”

Yanavuze ko iyo raporo ivuga ibintu biri tekiniki cyane ku buryo ibijyanye n’ibibazo byo gucunga umutungo birimo bidahagije ko umushinjacyaha ubwe wize amategeko gusa azaza ngo abisobanukirwe, usibye gushinja, agasanga haba hakenewe n’abagenzuzi bashobora kubafasha.

Gusa yavuze ko bafite icyizere ko mu ngengo y’imari ya 2018-2019 bashobora kuzongererwa abandi bakozi barindwi bakaba 14.

Yagize ati “Twasabye abandi barindwi kandi ibiganiro aho bigeze byari heza. Bagakora ibyo byaha bimunga ubukungu gusa kuri raporo y’Umugenzuzi w’imari ya leta; byadufasha cyane kuko mu nshingano duhabwa ni ugucunga neza umutungo w’igihugu, nk’abashinjacyaha dukurikirana abawurigisa.”

Yunzemo ati “Akazi kakorwaga kakwikuba kabiri kuko n’ubundi ako bakoraga bakoraga ari barindwi ariko bakavunika cyane. Ubu nibagakora ari 14 bazavunika ariko hazaba hiyongereyemo amaraso mashya.”

Mu bindi byaha bimunga ubukungu bitaturutse muri raporo y’Umugenzuzi w’Imari, Ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 1,038 kuva muri Nyakanga 2017 kugera muri Werurwe 2018, aho 862 angana na 83,1% yafashweho umwanzuro, bivuze ko hari ayaregewe inkiko, hakaba ayashyinguwe cyangwa amapereza agikomeza.

Muri rusange, guhera muri Nyakanga 2017 kugeza muri Werurwe 2018, Ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 33,002 yakiriwe, aho agera 30,026 yafatiwe umwanzuro, akaba angana na 91%.

Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco, avuga ko igihe bazongererwa abashinjacyaha bizabafasha gusesengura ku kigero kiri hejuru raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta
Abadepite bagize Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza