Ubushinjacyaha bwatsindiye miliyari 2.6 Frw zarigishijwe muri gahunda zigenewe guteza imbere abaturage

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 16 Nyakanga 2018 saa 10:29
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko guhera mu 2014 bwatsinze imanza zaregwagamo abantu 481 bashinjwa kunyereza miliyari 2.6 Frw muri gahunda zo guteza imbere imibereho y’abaturage nka VUP, Girinka, Mutuelle de santé, Ubudehe, SACCO, FARG no mu gutanga ifumbire mvaruganda.

Umushinjacyaha mu ishami rishinzwe kurwanya ibyaha bimunga ubukungu n’imari by’Igihugu, Me Florienne Nsabimana, yavuze ko gahunda ya VUP ari yo yanyerejwemo amafaranga menshi angana na miliyari 1.19 Frw.

Mu bwisungane mu kwivuza hanyerejwe miliyoni 627.4 Frw, muri Girinka harigiswa miliyoni 270.9 Frw mu gihe mu kigega cyo gufasha abatishoboye bacitse ku Icumu rya Jenoside (FARG) hanyerejwe miliyoni 4.9 Frw.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Isango Star kuri uyu wa Mbere, Me Florienne yavuze ko “hamaze gucibwa imanza 117 zaregwagamo abantu 172 baregwaga kunyereza miliyoni 362.2Frw ariko inkiko zemeje miliyoni 261.2 Frw.”

Uretse muri gahunda zigamije guteza imbere abaturage mu buryo bw’umwihariko, yakomeje avuga ko muri rusange, amafaranga urukiko rwategetse kugaruza agera kuri miliyari 44 na miliyoni 414 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda ntibugaragaza umubare w’amafaranga amaze gusubira mu isanduku ya leta ariko ngo aya mafaranga yose aba yategetswe kugaruzwa aba azagaruzwa uko byagenda kose.

Me Florienne yavuze kandi ko muri iyi myaka ine ishize bafatiriye imitungo 234 n’amakonti 39 by’abantu bahamijwe ibyaha bimunga ubukungu batorotse inzego z’ubutabera n’ababuze ubwishyu.

Ubushinjacyaha buvuga ko bwishimira ko igipimo busigaye butsindiraho izi manza zimunga ubukungu bw’igihugu kuko cyavuye kuri 52,9% mu mwaka wa 2011-2012 kikaba kigeze kuri 84,1% muri uyu mwaka wa 2016-2017.

Muri gahunda zigamije kuzamura abaturage amafaranga anyerezwa ni menshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza