Uganda yiyemeje gushora akayabo mu gushaka abanyarwanda bajya muri RNC-Ubuhamya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Nzeri 2019 saa 02:20
Yasuwe :
0 0

Gihamya cy’uburyo Perezida wa Uganda Yoweri Museveni akomeje gushyigikira abagambiriye guhungubanya umutekano w’u Rwanda, cyongeye kujya ahagaragara, nyuma y’aho umwe mu banyarwanda wari muri iki gihugu avuze uburyo hari amafaranga iki gihugu cyashyizeho ku muntu uzavana umunyarwanda mu Rwanda akajya mu mutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa (RNC).

Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Nzeri 2019, Umunyarwanda, Uwingenzi Jean Berchimas ukomoka mu karere ka Rutsiro Umurenge wa Murunda, yagarutse mu Rwanda nyuma yo gutegekwa kwinjira muri RNC akabitera utwatsi.

Ibi byamugizeho ingaruka arakubitwa ndetse arakomeretswa ariko nyuma yo kurekurwa ngo agaruke mu Rwanda, yemerewe kujya ashaka abajya muri Uganda guhungabanya u Rwanda kandi akabihemberwa.

Ubuhamya bwa Uwingenzi bw’uburyo Uganda yabaye ubuturo bwa RNC

Mu 2018, Uwingenzi w’imyaka 37, umwana we n’umugore babaga mu karere ka Rubavu bacuruza Capati n’icyayi, muri Gicurasi uwo mwaka we n’umuryango we bagiye muri Uganda ubwo yahamagarwaga na mugenzi we ngo ajye kumuha akazi ko gukora Capati ahitwa Kabale.

Uwingenzi ageze kuri uyu mugabo baje kutumvikana, ahitamo kwimuka ajya gushaka ubuzima ahitwa Kisoro.

Yavuze ko “Bigeze tariki 3 Gicurasi uyu mwaka, njye n’umuryango wanjye twahisemo kugaruka mu Rwanda tugeze aho dufatira bisi nahasanze umugabo twari twariganye mu mashuri yisumbuye muri Rubavu. Nabonaga yambaye imyenda y’inzego zishinzwe umutekano za Uganda, twaraganiriye nk’umuntu twiganye hashize akanya nibwo yatangiye kumbwira ngo kuki ntaza tukifatanya ko babahemba neza?, naramubwiye nti reka ngere mu Rwanda nzamusubiza."

Yavuze ko hashize nk’iminota itanu nibwo yabonye abapolisi ba Uganda baje bamwambika amapingu n’umugore we.

Ati “Njye bagiye kumfungira kuri Polisi ya Kisoro, tariki 8 banjyana mu Rukiko bandega ko ninjiye mu gihugu nta byangombwa kandi bari barabinyatse.”

Yakomeje agira ati “Aho twari dufungiye higeze kuza abakozi ba Loni bavuga ko bashaka impunzi muri gereza, icyo gihe umuyobozi wa gereza yaranyegereye ambwira ko ngomba kuvuga ko turi muri Uganda nk’impunzi zavuye mu Rwanda, ariko twanze kubyemera ahubwo tuvuga ko twaje gushaka amafaranga.”

Yavuze ko abakozi ba Loni bamaze kugenda, ubuyobozi bwa gereza bwamuhohoteye azira ko yanze kuvuga ko abanyarwanda bari muri Uganda ari impunzi.

Nyuma yo kumara amezi ane muri gereza ya Kisoro, ubutegetsi bwa Uganda bwafashe umwanzuro wo kumurekura.

Bamurekuye bashaka ko ajya muri RNC

Uwingenzi yavuze ko nyuma yo kurekurwa tariki 4 Nzeri uyu mwaka, abashinzwe umutekano muri gereza bamujyanye kuri Polisi ya Kisoro, aha niho ngo yaboneye uburyo Uganda ikomeje gushaka uko ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yagize ati “Ngeze kuri Polisi nahawe isuka ngo njye guhinga, muri ako kanya numvise umuntu ampamagara ngo ‘Pasiteri’, kubera ko muri gereza aho twabaga navugaga ijambo ry’Imana banyitaga Pasiteri, ariko no ku Gisenyi banyitaga Pasiteri”.

“Ndebye ku ruhande nabonye umuntu urimo kumpamagara mbona ni abasore batatu, babiri bari bafite ibikapu undi ntacyo afite, narabegereye barambaza ngo na we waje hano kwa Kayumba Nyamwasa, ngo bimeze bite, wahageze ryari? Nahise ntungurwa uburyo muri Uganda ari kwa Kayumba!, narababajije nti se mwaje ryari? Bati twe twari tuzi ko tuje mu gisirikare none ngo ni ukwirirwa muhinga? Mbabaza uburyo baje muri Uganda, bambwira ko hari abantu babazanye bababwira ko baje kwa Kayumba.”

“Nubwo nari ndimo guhinga ariko nakomeje kujya mbareba baganira, hashize akanya nabonye haje umugabo mbona muzi kuko yajyaga aza kurira Capati aho nakoreraga ku Gisenyi, yitwaga Vincent, icyo gihe nabonye yambaye imyenda y’igisirikare afite n’icyombo ku mufuka, abo bahungu babiri umwe naramumenye kuko yari umunyonzi undi yari umunyeshuri i Rubavu.”

“Nakomeje kuganira na we (Vincent) arambwira ngo ndumva utasubira mu Rwanda kuko nugerayo baragufunga, njye namubwiye ko njyayo kuko nta kibazo kiriyo ariko yakomeje kunyinginga, hashize akanya nibwo yambwiye ngo ngiye kuguha ikiraka, nugera mu Rwanda aho kugira ngo wicwe n’inzara ujye udushakira abasirikare kuko dore n’aba niho baje.”

Yavuze ko uyu mugabo (Vincent) yamubwiye ko “Iyo wohereje umuntu wabaye umusirikare baguhemba amashilingi imitwaro 13, yaba ari umusivile bakaguha imitwaro 10, iyo umuhuje n’abantu ba Uganda baguha imitwaro itandatu.”

Ni gute Uganda ihemba abashaka kuruhungabanyiriza umutekano?

Iki gihugu ngo kirakoresha amayeri y’uko iyo umuntu agiye kugaruka mu Rwanda afunguwe, ahabwa sim card za Uganda ku buryo bavuganiraho, bakaba banazikoresha mu kumwohererezaho amafaranga.

Uwingenzi yagize ati “Ubwanjye bampaye nomero za telefone ku buryo ningaruka mu Rwanda bazajya bakoresha tuvugana no gushyiraho amafaranga mu gihe nabonye abajya guhungabanya umutekano w’u Rwanda, muri gereza kandi iyo uvuze ko ushaka kujya muri RNC inzego z’umutekano za Uganda ziraza zikishyura hagati y’amashilingi imitwaro 15-20 bakakurekura.”

Yavuze ko kugeza ubu bamwe mu banyarwanda barekurwa n’ubutegetsi bwa Uganda ngo baze mu Rwanda, bahabwa uburyo bw’itumanaho ku buryo no mu gihe bari mu Rwanda bakomeza bakaba bavugana.

Uwingenzi yagarutse mu Rwanda ari kumwe na Bagwaneza Pascal na we ari umaze umwaka afungiye muri iki gihugu, gusa umugore we ntazi uburyo abayeho muri iki gihugu.

Uganda ikomeje umugambi wo gufunga abanyarwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigizwemo uruhare n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu ngabo, CMI, bagakorerwa iyicarubozo basabwa kwemera ku gahato ko ari intasi z’u Rwanda.

Bivugwa ko abakorana na Kayumba Nyamwasa aribo batungira agatoki inzego za gisirikare muri Uganda uwo zigomba guta muri yombi n’uwo zidafata.

Uwingenzi Jean yategetswe kwinjira mu mutwe wa RNC arabyanga
Bagwaneza Pascal na we yari amaze umwaka afungiwe muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza