Uko ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri miliyari ibihumbi bibiri mu myaka umunani ishize

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Kamena 2018 saa 03:24
Yasuwe :
0 0

Uko u Rwanda rutera imbere ni nako ibikorwa bikenewe byaba ibikorwa remezo ndetse n’ibigenewe guteza imbere abaturage byiyongera, ibyo bikagena uburyo ingengo y’imari igomba kuba ingana buri mwaka bigendanye n’ibikorwa bihari hatirengagijwe n’ubushobozi bw’amafaranga.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Inama y’Abaminisitiri yemeje Umushinga w’Itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2018/2019 ingana n’amafaranga y’u Rwanda 2,443,535,804,386.

Iyo usubije amaso inyuma usanga mu myaka umunani ishize harabayeho impinduka zikomeye mu ngano y’ingengo y’imari, udasize n’aho ituruka.

Ingengo y’imari ntiyasibye kwiyongera

Igihe cya Jenoside kigize igice cy’amateka u Rwanda rutazibagirwa, ku buryo uretse gutakaza abantu, ubukungu bwangiritse ku buryo kongera kubusana byasabye kwishakamo ubushobozi mu buryo bwo gupfundikanya.

Perezida Kagame aheruka kuvuga ati “Ndatekereza ko ingengo y’imari yacu ya mbere ahagana mu 1995, dukusanya duke duke, yari miliyari 56 Frw. Ugereranyije n’uyu munsi zimaze kurenga miliyari ibihumbi bibiri. Hagati y’icyo gihe n’uyu munsi, habayeho gupfundikanya kugira ngo ibintu bikorwe.”

Urebye mu myaka ishize, niko leta yagiye yongera ingengo y’imari ikoresha bijyanye n’imishinga minini iba iteganyijwe no kongera imbaraga mu bikorwa by’iterambere cyangwa mu ishoramari rya leta.

Ibyo kandi bigendana no kongera ingano y’ingengo y’imari iva imbere mu gihugu, kuko u Rwanda rwatangiriye mu 1995 aho inkunga zabaga ziri hejuru ya 90% by’ingengo y’imari yose, ubu ziri munsi ya 20% ndetse intego ni ukuzigeza kuri 0%.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019 tuzinjiramo mu minsi mike, muri miliyari 2443.5 Frw ziteganywa, 62% azaba akomoka imbere mu gihugu, inguzanyo z’amahanga zigire 16% naho iz’imbere mu gihugu zibe 6 %, maze inkunga zisigarane 16% gusa.

Ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko inyandiko y’ingengo y’imari y’igihe giciriritse 2018/19 n’imibare y’ikigereranyo cy’ingengo y’imari ya 2018/19-20/2021, kuwa 30 Mata 2018

Ni ukuvuga ko mu mwaka uri imbere igihugu kizihaza mu ngengo y’imari kuri 84% mu gihe muri uyu umwaka uri kurangira byari 83%.

Ingengo y’imari yinjira muri miliyari 1000 Frw

Mu mwaka wa 2010/2011, ingengo y’imari y’u Rwanda yabarirwaga muri miliyari zitageze ku 1000 z’amafaranga y’u Rwanda. Icyo gihe uwari Minisitiri w’imari n’igenamigambi, John Rwangombwa, yagize ati “Mu mwaka wa 2010/2011, tuzakenera akayabo ka miliyari 984 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo dushobore gukora ibikorwa twateganyije.”

Icyo gihe kandi zari zivuye kuri miliyari 899Frw zakoreshejwe mu mwaka wabanje. Mu mwaka wa 2011/2012 nibwo ingengo y’imari yiyongereyeho 13.5% igera kuri miliyari 1116.9 Frw, guhera ubwo itangira kubarirwa muri miliyari ibihumbi.

Mu ngengo y’Imari ya 2013/14 amafaranga yateganywaga yari ageze kuri miliyari 1,653.3 Frw yiyongereyeho miliyari 103 Frw ugereranije n’ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2012/13.

Icyo gihe u Rwanda rwari muri wa murongo wo kwishakamo igice kinini cy’ingengo y’imari, aho amafaranga ava imbere mu gihugu agera kuri 60.2% naho ava ahandi mu nkunga n’inguzanyo asigarana 39.8 ku ijana.

Uko Ingengo y’imari yinjiye muri miliyari 2000 Frw

Iyo urebye nko mu myaka itanu ishize, umwaka wa 2017/2018 nibwo ingengo y’imari yageraga muri miliyari zisaga 2000, kuko yongereweho miliyari 161.1Frw ugereranyije n’umwaka wabanje, maze igera kuri miliyari 2115.4Frw, bihwanye n’izamuka rya 8.2%.

Inkunga ziva mu mahanga zaragabanyijwe ziva kuri Miliyari 356.7 Frw zigera kuri Miliyari 352.9 Frw, ukwihaza mu ngengo y’imari kugera kuri 83%.

Mu 2016/2017 bwo ingengo y’imari yiyongereyeho 8% ugereranyije n’iy’umwaka wabanje, kuko bwo yari miliyari 1954.2 Frw. Yongereweho miliyari 145.3 Frw ugereranyije n’umwaka wabanje.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2015/2016, imibare yerekana ko ingengo y’imari itiyongereye cyane kuko yabaye miliyari 1808.8 Frw, yiyongeraho miliyari 46.3Frw ugereranyije n’iyari yagenewe umwaka wabanje, bingana 2.6%.

Bitandukanye no mu mwaka wa 2014/2015, ubwo ingengo y’imari yageze kuri miliyari 1762.4 Frw nyuma yo kongerwaho miliyari 84.7 Frw bingana n’izamuka rya 5.1%. Icyo gihe yari ivuye ku ngengo y’imari ya miliyari 1677.6 Frw yagenewe umwaka w’ingengo y’imari ya 2013/2014.

Ubwo uwahoze ari Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Amb Gatete Claver yajyaga kugeza ku nteko ishinga amategeko ibikubiye mu ngengo y'imari, muri Kanama 2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza