Uko umuhango wo gushyingura mu cyubahiro Musenyeri Bimenyimana wagenze (Amafoto)

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 16 Werurwe 2018 saa 10:42
Yasuwe :
9 2

Abepisikopi bo mu Rwanda, abo mu mahanga, abihayimana, abakirisitu ba Diyosezi ya Cyangugu bose, by’umwihariko abo muri Paruwasi Katederali ya Cyangugu; kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Werurwe 2018, baherekeje mu cyubahiro umushumba w’iyi Diyosezi, Musenyeri Bimenyimana Jean Damascene, witabye Imana ku Cyumweru ku wa 11 Werurwe.

Ni umuhango waranzwe n’agahinda n’ishavu mu maso y’abari bakoraniye kuri Katederali cya Cyangungu bibukaga ubuzima bw’umwepisikopi bari bamaranye nawe mu myaka 21 ishize.

Abakirisitu babanye na we bose bemeza ko yakoze imirimo ye ya gishumba yo gutagatifuza imbaga y’Imana, kwigisha no kuyobora. Bagenzi be b’abepisikopi bamushimiye uburyo yitangiye umurimo w’Imana, abo mu muryango we bagaragaza uburyo yababereye urugero rwiza rw’umuntu urangwa n’urukundo.

Gushyingura Musenyeri Bimenyimana byahuriranye n’itariki ya 16 Werurwe kuko mu 1997 ari bwo yarambaraye mu bisingizo by’abatagatifu akaragizwa intama z’Imana nk’Umwepisikopi.

Ni umuhango witabiriwe n’Abepisikopi Gatolika bo mu Rwanda barimo; Anaclet Mwumvaneza wa Nyundo, Celestin Hakizimana wa Gikongoro, Nzakamwita Servelien wa Byumba, Kambanda Antoine wa Kibungo, Vincent Halorimana wa Ruhengeri, Smaragde Mbonyintege uyobora Kabgayi, Intumwa ya Papa mu Rwanda, Andrzej Józwowicz; Rukamba Philippe wa Butare, Habiyambere wahoze ayobora Nyundo n’abandi baturutse mu bihugu by’abaturanyi nk’u Burundi, RDC, Uganda n’ahandi.

UKO UYU MUHANGO WAGENZE UMUNOTA KU WUNDI

16:20: Umuhango wo guherekeza Musenyeri Bimenyimana urahumuje, nyuma y’aho abantu batandukanye bari bamaze gushyira indabo ku mva ye. Musenyeri Mbonyintege niwe usoje imihango yo gushyingura Musenyeri Bimenyimana wapfuye afite imyaka 65 y’amavuko. Magnificat niyo ndirimbo isoje iyi mihango.

Gukura ikiriyo ni ku wa 2 Mata 2018, hazaba ari ku wa Mbere wa Pasika mu gitambo cya Misa kizaba ku isaha ya saa tanu muri Katederali ya Cyangugu.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Alphonse Munyentwari, wari uhagarariye Leta muri uyu muhango ashyira indabo ku mva ya Musenyeri Bimenyimana
Brig Gen Hodari Johnson ashyira indabo ku mva...
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, yunamira imva ya Musenyeri Bimenyimana
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi JMV, ashyira indabo ku mva ya Musenyeri Bimenyimana

- Amafoto agaragaza umuhango wo gushyingura

15:20: Umurambo wa Musenyeri Bimenyimana urimo kururutswa mu mva. Hagati aho indirimbo "Ni nde uzakira iwawe” niyo ikomeje guherekeza umuhango wo guherekeza Musenyeri Bimenyimana

15:10: Abapadiri bateruye isanduku bayerekeza ku mva aho Musenyeri Bimenyimana ari buruhukire. Indirimbo zifashishwa cyane mu mihango yo gushyingura muri Kiliziya Gatolika nka “Nzasanga Mariya mu bwami bw’ijuru niwe niringiye, niwe tuzabana nizo” zirimo kuririmbwa.

14:55: Umuhango nyir’izina wo gushyingura Musenyeri Bimenyimana, uratangiye. Musenyeri Smaragde Mbonyintege niwe uwuyoboye.

Yatangiye atera amazi y’umugisha isanduku irimo umurambo. Nyuma y’aho atera umubiri we ububani asaba Imana ngo ihe umugisha umubiri wa Nyir’icyubahiro Musenyeri Bimenyimana. Korali Marie Reine iri kuririmba indirimbo yitwa ’ In Paradisum’

- Amateka ya Musenyeri Bimenyimana mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Musenyeri Halorimana “ Mu gihugu cyacu cyaranzwe n’amateka y’ivangura n’amacakubiri, yabaye umuntu wa bose. Ntibyanyuze abari bafite ivangura n’inabi kuko bamuhize bashaka kumwica ariko akarusimbuka inshuro ebyiri.

Mu 1994 yarahizwe ariko yiyemeza kugumana n’abahigwaga basangira ibitotezo n’umusaraba.

Ubwoko bwe bwari ubunyarwanda bwahoberanye n’ubukirisitu bikaba mahwi. Yacengewe n’ivanjiri ituma areba abantu bose nk’abavandimwe. Atabarutse gitwari niyo mpamvu abamubonye dukwiye gukomera kuri ubwo butwari, bitaba ibyo twaba twarahawe ingabire y’ubusa.”

Yavuze ko aho amariye kumenya ko arwaye indwara idakira ndetse n’abaganga bamubwiye ko icyo bamukorera ni ugucuma iminsi. Yiteguye bihagije. Hari ibyo yasabye Imana ibimuha 100%, kuko muri Autriche yanyoherereje ubutumwa ambwira ngo “sinshaka kugaruka mu Rwanda ndi mu isanduku. Nubwo yari arembye yakoze urugendo rw’amasaha abiri ava i Nairobi, agwa mu gihugu cye."

-  Abandi basenyeri bamufatiragaho urugero

Musenyeri Halorimana ati “Abepisikopi twatangariraga imikorere y’intangarugero, hari ingendo shuri twajyaga dukorera hano, tuje kureba uko iyobowe, uko ikora, uko yiyubaka mu bijyanye no gucunga neza ibyo batunze byose bagamije kongera iyogezabutumwa kandi tuvuye hano twagiye twohereza amatsinda anyuranye ngo aze kubigiraho.

Yagize Cyangugu isoko idakama ivubuka abihayimana benshi mu nzego zose no gushishikariza abantu gushinga ingo zihamye.

Mu mirimo ye yose yaritanze akarangwa no gukunda ukuri no kwanga amacakubiri. Yaranzwe no gufata ibyemezo bikarishye akabihagararaho, byose agamije ineza ya Kiliziya. Hari abatarahise babyakira ariko ntibyamuciye intege. Yahuye n’ibigeragezo byinshi kuva mu buto bwe yarwanye intambara y’ikibi n’inabi yivuye inyuma.”

Musenyeri Halorimana Vincent wa Diyosezi ya Ruhengeri aherutse kubwira IGIHE ko azi nyakwigendera mu myaka 38 ishize igihe yabaga ku Nyundo ari umupadiri. Aho ku Nyundo ngo Mgr Bimenyimana yari mu bapadiri bato kuko ngo yabuhawe afite imyaka 27

14:25: Musenyeri Vincent Halorimana mu buhamya bwe yakomeje agira ati "Nkurikije uko muzi ndahamya ko ari ingabire Imana yatwihereye abanya-Cyangugu mukaba ari ingabire murusha abandi. Yakunze Imana n’umutima we wose, n’ubwenge bwe bwose n’amagara ye yose."

"Ibikorwa birivugira n’imbuto zirigaragaza. Yavugaga make ngombwa ariko atarya iminwa, agakora byinshi mu bwiyoroshye no mu rukundo."

Kuko namubonaga kenshi nibazaga umubare w’inkweto atunze, nibajije umubare w’amakositimu yari afite, icyakora icyo nabonye yanyurwaga na duke kandi muri byose agaharanira inyungu za Kiliziya. Yaranzwe n’ukwemera n’urukundo, n’amasakaramentu yahabwaga neza cyane cyane irya Penetensiya n’Ukaristiya.

14:20: Mu butumwa bw’inama y’Abepisikopi mu Rwanda, bwasomwe na Musenyeri Vincent Halorimana, wa Diyosezi ya Ruhengeri, yagize ati“Twamukundaga kandi yari ingirakamaro mu butumwa dusangiye."

By’umwihariko uyu Musenyeri azi neza Musenyeri Bimenyimana kuko ari mukuru we, dore ko yabuhawe undi yiga mu iseminari nto ya Nyundo.

Bicaranaga mu nama y’Abepisikopi, no mu burwayi bwe yamusuye muri Autriche amaze kumwoherereza ubutumwa amubwira ngo ’ibyanjye byakomeye banguka uze undebe”

Musenyeri Halorimana yakomeje agira ati “ Namusuye ari indembe mu bitaro bya Nairobi mubona ku munsi no mu masaha ya nyuma y’ubuzima bwe. Musenyeri Bimenyimana adusigiye umurage tugomba gukomeraho, yabaye ingirakamaro muri Kiliziya y’Imana, ayaduhesheje ishema, yabaye intwari aho rukomeye, turamusabira.”

Musenyeri Halorimana Vincent yavuze ko mu mirimo ya Musenyeri Bimenyimana yaranzwe gukunda ukuri no kwanga amacakubiri

14:10: Uhagarariye Leta y’u Rwanda muri uyu muhango, Guverineri Alphonse Munyentwari, yihanganishije abakirisitu ba Diyosezi ya Cyangugu, ababyeyi ba Musenyeri ati ’Mukomere turabizi ko ari ibihe bikomeye, tuzi ko yari umuntu ukomeye cyane kuri mwe cyane cyane ariko n’umuryango nyarwanda wabuze umwenegihugu w’intangarugero”.

Yakomeje agira ati “Twari tukimukeneye cyane twifuzaga gukomeza gufatanya na we mu kubaka igihugu no kubaka Kiliziya kandi yarabigaragaje ko yari agikenewe. Yaba mu kubaka uburezi, ubuzima, imibanire…”

Guverineri Alphonse Munyentwari yasabye ko ibyari mu ndangagaciro za Musenyeri Bimenyimana abakirisitu n’abaturage babisigarana, bakamukuraho urwo rugero rwo kwiyoroshya n’urukundo.

Guverineri Alphonse Munyentwari (uwa kabiri uhereye iburyo) yihanganishije abakirisitu ba Diyosezi ya Cyangugu n’ababyeyi ba Musenyeri Bimenyimana
Guverineri Alphonse Munyentwari yasabye ko ibyari mu ndangagaciro za Musenyeri Bimenyimana abakirisitu n'abaturage babisigarana, bakamukuraho urwo rugero rwo kwiyoroshya n'urukundo

14:00: Muri aka kanya hari kwakirwa ijambo ry’uwitabiriye uyu muhango aturutse muri Arikidiyosezi ya Bukavu. Yavuze ko bafitanye umubano na Diyosezi ya Cyangugu; ndetse ubufatanye bwiza bwaje kubyara itsinda ry’abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Mu rwego rwo kubaka ubuvandimwe n’amahoro, Musenyeri Bimenyimana, yashyizeho imikino ihuza abapadiri ba diyosezi zombi ndetse n’abakirisitu bakabaherekeza

13:30: Dr Sr Beatha Murekatete warwaje Musenyeri Bimenyimana, yagarutse ku rugendo rw’uburwayi bwe bwaranzwe no kwihangana ariko agahora avuga ko adashaka kuzagwa mu mahanga. Yakundaga kumubwira ati"Sinshaka kuzaza mu isanduku, nzagwa iwacu."

Igisonga cya Musenyeri Bimenyimana, Musenyeri Rudasingwa Prudence, uhagarariye abapadiri ba Cyangugu, yavuze ko niba kanseri iterwa n’umuhangayiko (stress), iy’urwagashya n’igifu yamuhitanye yaba yarayitewe no guhihibikanira Diyosezi ntagoheke itameze neza.

Dr Sr Beatha Murekatete warwaje Musenyeri Bimenyimana
Umupadiri wavuze mu izina rya bagenzi be muri uyu muhango wo gusezera kuri Musenyeri Bimenyimana
Depite Mporanyi Théobald uvuka ahazwi nko ku Nkombo yitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Musenyeri Bimenyimana

13:20: Mu buhamya bw’umukirisitu uhagarariye abandi, yagize ati "Turagushima urukundo no gutega amatwi buri wese, waritanze uba intwari, ukwemera wari ufite wagutoje twese, uratubere umuvugizi kwa jambo."

Yakomeje avuga ko abakirisitu ba Cyangugu batazibagirwa uko yahawe ubwepisikopi mu gihe gikomeye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akababera umushumba mwiza.

Ati "Twamuhawe abenshi bagoswe n’ubwoba n’ukwishishanya. Yashyize imbere iyogezabutumwa mu bwiyunge kuko nko muri sinodi ya Gacaca Nkiristu, yaduhaye ubutumwa bugira buti ’Sinzongera kwibagirwa ko uri umuvandimwe wanjye."

Uwari uhagarariye abakirisitu muri uyu muhango ubwo yavugaga ku mibereho ya Musenyeri Bimenyimana

-  Uko Musenyeri Bimenyimana yasezeye ku muryango

Ubwo yari agiye kwivuza muri Kenya yahamagaye umuryango we awusezeraho ababwira ko atazagaruka kuko yavugaga ko abagiyeyo bose batagarutse. Yabwiye umuryango ati "ngiye nera"

Mushiki wa Musenyeri Bimenyimana atanga ubuhamya bw'uburyo musaza we yari umuntu wicisha bugufi

12: 50: Ubuhamya bwa Mushiki wa Musenyeri Bimenyimana

Uhagarariye Umuryango wa Musengeri Bimenyimana, mushiki we w’umuhererezi dore ko yari imfura mu muryango wabo, yahawe ubupadiri afite imyaka ibiri; yavuze ko ’yakundaga umurimo, guca bugufi, ntiyakundaga ko umufata nk’umuntu ukomeye.”

Mu buhamye bwe yagize ati “ Nkiri muto yazaga mu rugo agasoma misa kuri santarari twabona yihanagurira inkweto tukagira isoni twazimwaka akabyanga.”

Yavuze ko ku bijyanye n’uburwayi bwe, muri Autriche ari ho bamubwiye ko ntacyo bamumarira uretse ibitangaza by’Imana.

Icyo umuryango uzamwibukiraho harimo kwigisha, isuku, kubahiriza igihe, kwicisha bugufi, aho yitabaga buri wese kuri telefoni. Ntiyizirikaga ku by’ Isi kuko n’impano yahabwaga zajyaga mu mutungo wa diyosezi.

Uyu mushiki we yakomeje avuga ko ntacyo yagiraga kindi uretse imyenda n’ibitabo. Yarangwaga no kugira ukuri, kujya inama, gukorera mu mucyo n’ibindi.

Ikindi kandi ngo Musenyeri Bimenyimana yafataga nimero za telefoni mu mutwe aho yari azi nyinshi kurusha izo kuri telefoni.

Abo mu muryango wa Musenyeri ubwo bamusezeragaho

- Agahinda ni kose ku maso y’abakirisitu babuze Musenyeri Bimenyimana

12: 50: Musenyeri Jean Claude Muvandimwe, arimo kugeza ku bitabiriye umuhango wo gushyingura Musenyeri Bimenyimana, ubutumwa bwa Arikiyepisikopi wa Kigali, Thaddée Ntihinyurwa wagize ati " Yitangiye Kiliziya ayibonera abapadiri, turashimira uko yegereye abakirisitu muri diyosezi ye akabaha abapadiri bityo abakirisitu bakabasanga hafi.

Musenyeri Ntihinyurwa niwe wasimbuwe na Musenyeri Bimenyimana ku buyobozi bwa Diyosezi ya Cyangugu mu 1997. Yakomeje agira ati ’ Yitanze atiziganya kugeza ubwo indwara imunanirije." Ubutumwa bwe yabusoje agira ati " Musenyeri Bimenyimana urabeho."

- Abakirisitu ntibakanzwe n’izuba rikomeye riri i Rusizi...

12:45: Igitambo cya misa yo gusezeraho bwa nyuma Musenyeri Bimenyimana kirahumuje…

-  Ababyeyi ba Musenyeri Bimenyimana aribo Augustin Hategekimana na Maria Nyirakanazi basezeyeho bwa nyuma umwana wabo witabye Imana

Augustin Hategekimana se wa Musenyeri Bimenyimana nawe yaherekeje bwa nyuma umuhungu we
Maria Nyirakanazi wabyaye Musenyeri Bimenyimana tariki ya 22 Kamena 1953 yari yaje kumuherekeza bwa nyuma

- Nyuma ya Misa, Umubiri wa Musenyeri Bimenyimana ni aha uri buruhukire

Iyi mva yubatswe aho Musenyeri Bimenyimana yihitiyemo
Yubatse mu buryo busanzwe bwa metero ebyiri z'uburebure n'imwe n'igice z'ubujyakuzimu

Indi nkuru wasoma: Ibyo wamenya ku mva ya Musenyeri Bimenyimana yubatse mu Kiliziya aho yisabiye

12:10: Igitambo cya Misa cyo gusabira Musenyeri Bimenyimana, kigeze mu gice cyo gusangira, aho abakirisitu babyemerewe basangira umubiri wa Kirisitu witanzeho igitambo nyabuzima.

Muri uyu muhango wo gusangira harifashishwa indirimbo "Uri hano" ya Padiri Charles Mudahinyuka, uherutse kwitaba Imana, azize diabète akaba yarakoreraga ubutumwa muri Diyosezi ya Kibungo muri Paruwasi ya Rukoma

- Kanda hano usome icyo abandi basenyeri batangaje ku rupfu rwa mugenzi wabo Bimenyimana

Andi mafoto y’abepisikopi batandukanye bitabiriye uyu muhango

Musenyeri Mbonyintege aherutse kubwira IGIHE ati “Musenyeri Bimenyimana yakoze umurimo we neza, atashye kubera uburwayi. Yari azi kwitanga no kwitangira abakiristu be”
Mgr Harorimana Vincent wa Diyosezi ya Ruhengeri aherutse kubwira IGIHE ko yakurikiranye bya hafi uburwayi bwa nyakwigendera, akajya no kumusura aho yari arwariye muri Kenya
Ubanza: Musenyeri Alexis Habiyambere ni umwe mu bitabiriye uyu muhango
Uhereye ibumoso: Musenyeri Mbonyintege Smaragde na Musenyeri Nzakamwita Servilien wa Byumba. Nzakamwita aherutse gutangaza ko ko nyakwigendera Mgr Bimenyimana yari umuntu mwiza, akaba apfuye akiri muto ndetse ngo akaba yatunganyaga neza imirimo yari ashinzwe

11:50: Musenyeri Rukamba atangiye umuhango wo gutura igitambo cy’Ukaristiya (Concecration), umwanya ukomeye cyane muri Kiliziya Gatolika

-  Muri iki gitambo cya misa haririmbwe indirimbo zitandukanye zirimo nka “Shyikira Mana y’Ishema ’ ya Robert Ruzigamanzi; mu gutura haririmbwa ’Akira Mubyeyi’ ya Irambonye Arcade.

- Iki gitambo cya Misa kandi cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego za leta barimo Guverineri Gatabazi JMV w’Amajyaruguru na Alphonse Munyentwari w’Uburengerazuba.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, ni umwe mu bitabiriye uyu muhango
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, nawe yaherekeje bwa nyuma Musenyeri Bimenyimana
Brig Gen Hodari Johnson ni umwe bitabiye uyu muhango
Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba, Alphonse Munyentwari nawe yitabiriye uyu muhango

11:25: Korali Marie Reine yo muri Santarari ya Burunga i Kamembe irimo gufatanya n’abakirisitu guhamya ukwemera

-  Abepisikopi batandukanye bunamiye mugenzi wabo uherutse kwitaba Imana, bamusabira kuruhukira mu mahoro

Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Józwowicz, yunamira umurambo wa Musenyeri Bimenyimana
Mgr Harorimana Vincent wa Diyosezi ya Ruhengeri ari kumwe na Mgr Mbonyintege Smaragde wa Diyosezi ya Kabgayi
Musenyeri Rukamba uyoboye igitambo cya misa atera ububane isanduku irimo umubiri wa Musenyeri Bimenyimana

- Muri iki gitambo cya misa, indirimbo ziri kuririmbwa ni izifite ubutumwa bw’ibyiringiro abantu bafite by’uko nyuma y’urupfu hazabaho kuzuka

11:10: Musenyeri atangiye gutanga inyigisho aho agarutse ku buzima bwa Musenyeri Bimenyimana, amugereranya nk’igiti cy’inganzamarumbo abantu bicaramo bakabona umutuzo, aho yabereye benshi urumuri rumurika rujyana kuri Kirisitu. Mu bwitonzi bwe niho yafashe intego igira iti "Kwiyoroshya no mu rukundo’ kuko byose bikomoka ku rukundo.

Ubumenyi bw’Imana yari afite ngo bwatumye atigiramo uburyarya aba umunyakuri, iyo yavugaga ngo yego yabaga ari yego, yavuga oya bikaba uko. Musenyeri Rukamba avuze ko ibyo byatumye ntawamubwiraga ubusa. ‘Yishimanye n’abishimye ababarana n’abababaye, yatubaniye neza nk’umupadiri n’umwepisikopi, akadutoza kubana neza akakira bose’.

11:10: Ivanjiri yasomye muri iki gitambo cya misa ni iyo muri Yohani aho Yezu yagiraga ati "Dawe nabamenyesheje izina ryawe kandi nzakomeza kuribamenyesha kugira ngo urukundo wankunze rubabemo najye mbabemo."

- Nyuma ya Misa, Musenyeri Bimenyimana ari bushyingurwe imbere muri Katederali yakoreragamo ubutumwa. Kanda hano usome byinshi ku mva ye n’uburyo yateguwe

11: 00: Igitambo cya Misa yo gusezeraho bwa nyuma Musenyeri Bimenyimana kirakomeje. Ubu hari gusomwa Ivanjili Ntagatifu

- Abakirisitu bamusezeyeho bwa nyuma bamutura Imana

Bamusezeye bamutura Imana yamuremye...
Uyu muhango witabiriwe n'abihayimana benshi

10: 45: Nyuma yo gusoma ubutumwa butandukanye, igitambo cya Misa kiyobowe na Musenyeri Philippe Rukamba, umushumba wa Diyosezi ya Butare na Perezida w’inama y’Abepiskopi, kirakomeje.

Musenyeri Rukamba ati "Yakurikiye inzira y’abakurambere bacu, inzira ya Yezu, iyo buri wese agomba kunyuramo ngo asange Imana."

10:35: Abakirisitu barimo gukurikira Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Józwowicz, wasomye ubutumwa bw’inteko ya Kiliziya ishinzwe ibyerekeye n’iyogezabutumwa ku Isi, yavuze ko Musenyeri Bimenyimana yitangiye umurimo w’ivanjiri, imusabira iruhuko ridashira.

Andrzej ku giti cye yavuze ko mu Ukwakira yamusuye mu rugo rwe, bakongera guhurira i Kigali bakaganira mbere y’uko ajya kwivuriza Nairobi, akagerageza kumuhumuriza mu ijwi rya Kivandimwe, akamusubiza ko byose yabyeguriye Nyagasani na Bikira amariya umwamikazi wa Kibeho.

Yamubwiye ko yari agifite ibikorwa yifuza kurangiza ariko akavuga ko ubuzima bwe buri mu maboko y’Imana. Yavuze ko yasabanaga n’Imana nk’inshuti mu buzima bw’akadasohoka.

"Ngushimiye uburyo buhebuje wakunzemo Kiliziya ya Kirisitu n’imbaga y’Imana waragijwe”.

Musenyeri Andrzej Józwowicz yasomye ubutumwa Papa Francis yoherereje abakirisitu ba Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Bimenyimana yayoboraga

10:30: Ibyo Abanya-Cyangugu batazibagirwa ku munyabigwi Musenyeri Bimenyimana

Mu myaka 21 yari amaze ari umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Bimenyimana Jean Damascene, yitangiye umurimo we wo gutagatifuza imbaga y’Imana, kwigisha no kuyobora.

Iyi diyosezi igifite paruwasi nke ngo yajyaga gutanga isakaramentu ry’Ugukomezwa mu masantarari kugira ngo yegere abakirisitu be ndetse anabafashe kwizihiza iryo sakaramentu batengamaye.

Yahawe Ubwepiskopi Diyosezi ya Cyangugu ifite abapadiri 24 ariko yitabye Imana bamaze kugera ku 101 barimo 84 yasize amavuta abaha isakaramentu ry’Ubusaserdoti, uyu mubare wiyongereye ahanini bitewe na Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Aloys, yashinze muri iyi diyosezi nyuma y’amezi atanu ahawe Ubwepiskopi.

Hari kandi amatsinda y’umuhamagaro ‘Groupe Vocationnel’, yahaye umwihariko zigatanga umusaruro kuko abapadiri benshi ni umusaruro wazo. Ibi byiyongeraho kuba yarakurikiranaga buri mufaratiri akamumenya amazina, akamuyobora, akamufasha kugera ku muhamagaro we nta kidobya.

Kanda hano usome byinshi mu byo abakirisitu be batazamwibagirwaho

-  Musenyeri Bimenyimana yavutse 22 Kamena 1953, i Bumazi muri Paruwasi ya Shangi muri Diyosezi ya Cyangugu. Mu 1980 ku wa 6 Nyakanga yahawe ubusaserdoti. Yize amashuri abanza i Bumazi n’i Gashirabwoba, yize mu iseminari nto i Mibirizi, Nyundo na Kansi.

10:20: Nyuma y’umutambagiro w’abapadiri n’Abepiskopi, hakurikiyeho inshamake y’ubuzima bwa Musenyeri Bimenyimana.

- Abakirisitu bazindukiye mu muhango wo kumusezeraho ari benshi...

Abakirisitu bamwe bitwaje indabo bagiye guherekeza uwari umushumba wabo witabye Imana
Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye na bo bitabiriye umuhango wo gusezera kuri Musenyeri Bimenyimana
Hanze hateguwe écran nini ifasha abakirisitu bamwe kubona ibiri kubera mu Kiliziya

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza