UMC yakebuye abakobwa bashukishwa imibavu mu itangira ry’amashuri

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 13 Mutarama 2018 saa 04:46
Yasuwe :
0 0

Ikigo gitambutsa ubutumwa mu ikinamico ‘Umurage Communication For Development’ bwageneye abanyeshuri bagiye gusubira ku mashuri by’umwihariko abakobwa kwirinda ibishuko bishobora kubaha amahitamo abashyira mu kaga.

Ubu butumwa butanzwe bukurikiye agace ka 39 k’ikinamico ‘Umurage’ kagaragaza umukinankuru witwa ’Queen’ ufatwa ku ngufu n’umusore Kivumbi yagiye kumusura.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa UMC, Kwizera Jean Bosco, ku bijyanye n’umusaruro ikinamico ‘Umurage’ iri gutanga nyuma y’amezi atandatu itambuka kuri radiyo umunani, yavuze ko bakurikije ko hari abahamagara bavuga ko bahindutse; hari icyizere ko igenda ifasha abantu mu myumvire.

Yagarutse ku banyeshuri bitegura gusubira ku mashuri abasaba kwirinda ibishuko kuko usanga hari abangirikira mu gihe cyo kwitegura gusubira ku ishuri kubera gushukishwa ibintu bitari ingenzi mu buzima bwabo.

Yagize ati “Twasanze abagera kuri 65% mu Rwanda babasha gukurikira ikinamico Umurage. Twizera ko n’urubyiruko rurimo kandi niyo mpamvu dukomeza kubashishikariza kwigira ku byo baba bumvisemo.”

Yongeyeho ati “Usanga nko mu itangira ry’amashuri hari abana b’abakobwa bashukishwa imibavu, abagabo cyangwa abandi bakabangiza kubera iraha. Hari abagira agakungu ngo bagiye gusezeranaho ariko kuko ababyeyi batazi aho bari bakaba bagwa mu ngeso mbi z’ubusambanyi. Ubwo butumwa tubutambutsa ngo babwigireho mu ikinamico ‘Umurage’."

Kwizera avuga ko urubyiruko ndetse n’abagiye gusubira ku mashuri hari byinshi bakwigira muri iyo kinamico cyane cyane ku byabaye ku mukinankuru ‘Queen’ wafashwe ku ngufu kubera iraha nyuma akanduriramo indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ku buryo ageze mu gihe cyo kwicuza kandi amazi yararenze inkombe.

Yavuze ko iyi kinamico ifite abakinankuru benshi bagaragaza ubuzima abantu bahura nabwo umunsi ku munsi ku buryo hari urubyiruko rwawigiramo uko rwitwara mu kwirinda. Yasabye ababyeyi gukurikirana abana babo ndetse no kubaganiriza ku bibazo baba bibaza.

Nzeyimana Théodore umwe mu banditsi b’Ikinamico Umurage yavuze ko hari igice kigaragaramo usanga abana bagisha inama bagenzi babo cyangwa se icyo umwana agiye gukora aho kukibwira umubyeyi akakibwira mugenzi we kuko ababyeyi baba bataramugize inshuti ngo baganire byose.

Ababyeyi bataganira n'abana babo bahabwa ubutumwa binyuze muri iyi kinamico
Abakurikira ikinamico Umurage hirya no hino mu gihugu bageze kuri 65%
Abakinankuru baba bakina ibibaho mu buzima bwa buri munsi
Umuyobozi Mukuru w'Ikinamico Umurage, Kwizera Jean Bosco

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza