Umufaransa Gianadda yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 Ukwakira 2019 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Umufaransa w’ikirangirire mu njyana y’umuziki w’umwimerere (Classique), Jean Claude Gianadda, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi yunamira inzirakarengane ziruhukiye muri uru rwibutso.

Gianadda amaze iminsi mu Rwanda mu bikorwa birimo ibitaramo byo gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye n’abafite ubumuga byateguwe na Korali Christus Regnat ikorera ivugabutumwa muri Kiliziya Gatolika, Paruwasi ya Regina Pacis.

Kuri uyu wa uri uyu wa Mbere tariki 7 Ukwakira 2019, nibwo yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aherekejwe na bamwe mu bayobozi ba Korali Christus Regnat.

Yeretswe filimi ivunaguye mbarankuru igaragaza ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, anasobanurirwa bimwe mu bice bigize urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Nyuma yo gusura ibyo bice yashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 250 bashyinguye muri uru rwibutso.

Mu butumwa yanditse mu gitabo kigenewe abasuye urwibutso, Gianadda yavuze ko “Njye n’umutima wanjye nifatanyije namwe, Abanyarwanda ndabakunda.”

Gianadda w’imyaka 75 y’amavuko ni umwe mu bakomeye mu muziki wa classic. Yabaye umwarimu wa Siyansi n’Umuyobozi w’Ishuri rya Koleji Saint Bruno i Marseille mu Bufaransa kuva 1970 kugeza 1994.

Uyu muhanzi w’umunyabigwi yashyize hanze album ya mbere mu 1974 aho yafatanyaga kuririmba no kwigisha

Nyuma yo kunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa jenoside rwa Kigali, basenze
Ubwo yageraga ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Yakozwe ku mutima n'ibyabaye mu Rwanda
Yasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Gianadda na bamwe mu bagize korali Christus Regnat barimo berekwa filimi mbarankuru isobanura amateka ya Jenoside
Gianadda n'umwe mu baririmbyi ba Korali Christus Regnat bashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Gianadda yasuye ibice bitandukanye bigize urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Gianadda yavuze ko yifatanyije n'abanyarwanda kandi abakunda
Ubutumwa Gianadda yanditse mu gitabo kigenewe abasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza