Umuhire Theophille ni umwe mu bagize imiryango y’Intwari yahuriye ku Gicumbi cy’Intwari i Remera ku wa 1 Gashyantare mu 2023, mu rwego rwo kubunamira no kwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari.
Ni umuhango kandi wanitabiriwe na Jeannette Rwigema, umufasha wa Maj Gen Fred Gisa Rwigema uri mu batangije urugamba rwo Kubohora Igihugu akaza no gutabaruka rugikubita ndetse n’umukobwa we, Teta Gisa Rwigema.
Wanitabiriwe kandi n’imiryango y’Abanyeshuri b’i Nyange, uwa Michel Rwagasana ndetse n’uwa Niyitegeka Félicité.
Mu kiganiro Umuhire Theophille yagiranye na Kigali Today, yavuze ko anezezwa n’ubutwari bw’umubyeyi we ndetse akaba yanyuzwe n’uko afatwa mu Rwanda.
Ati “Numvise byinshi byiza bivugwa ko umubyeyi wanjye yakoreye Abanyarwanda, ni iby’agaciro kuri njye kuba mfite umubyeyi ufite ibigwi nk’ibyo. Mbere ya byose ariko mpora mwibuka nk’umubyeyi wanjye ariko nanone nezezwa no kuba abandi bamufata nk’icyitegererezo ndetse akaba yubahwa mu Rwanda no mu mahanga.”
Agathe Uwilingiyimana wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ni umwe mu bagore bake b’abanyapolitiki babashije gukora ibikorwa bitandukanye by’ubutwari birimo kudashyigikira ingoma y’igitugu ya Habyarimana, akitandukanya n’imigambi ya Jenoside n’ibindi byatumye ashyirwa mu ntwari z’u Rwanda mu cyiciro cy’Imena.
Nyuma y’urupfu rwa Perezida Habyarimana, byari bizwi na benshi ko Agathe Uwilingiyimana wari Minisitiri w’Intebe yari mu mazi abira, kuko ari umwe mu bantu bari bararwanyije umugambi wo gutsemba Abatutsi wa Leta yariho.
Ibi ni byo byatumye mu ijoro ry’urupfu rwa Perezida Habyarimana, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda, UNAMIR, zohereza ingabo kujya kurinda urugo rw’uyu wari Minisitiri w’Intebe, kugira ngo adaterwa n’abasirikare barindaga Habyarimana bari barahiriye kumwirenza.
Mu ngabo zatabaye, harimo abasirikare batanu bakomokaga muri Ghana ndetse n’abandi 10 bakomokaga mu Bubiligi.
Mu gitondo cyari bukurikireho, Minisitiri w’Intebe yari ateganyijwe kujya kuri Radio y’Igihugu agatanga amakuru ku rupfu rwa Perezida ndetse akanahumuriza abaturage.
Mu myiteguro ya nyuma, uyu mubyeyi yafashe abana be abashyira se, na we akomeza imyiteguro yo kujya gutanga ijambo kuri radio.
Aha abasirikare barindaga Habyarimana batungutse, babanza kurasana bikomeye n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zarindaga urugo rwa Uwilingiyimana, birangira zitsinzwe ndetse zinatakaje abasirikare barimo Ababiligi 10.
Amaze kubona ko nta yandi mahitamo afite, Uwilingiyimana yasohokanye n’umugabo we, Barahira Ignace, bitanguranwa kugira ngo baticanwa n’abana babo.
Agathe Uwilingiyimana, yavutse ku wa 23 Gicurasi 1953, avukira mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo.
Amaze gutsinda ikizamini cya Leta cy’ amashuri abanza, yagiye kwiga mu ishuri rya Lycée Notre Dame Des Citeaux. Mu 1976, yahawe impamyabumenyi mu mibare n’ubutabire, ahita agirwa umwarimu w’imibare muri Ecole Sociale de Butare.
Muri uwo mwaka kandi, yasezeranye na Barahira Ignace bari bariganye, baza kubyarana abana bane.
Mu 1983, ubwo Uwilingiyimana yari afite imyaka 30 y’ amavuko, yabaye umwarimu w’imibare n’ubutabire muri Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda.
Mu 1986, Uwilingiyimana yashinze koperative yo kuzigama no kuguriza mu bayobozi n’abarimu bagenzi be bo muri Kaminuza y’u Rwanda aho yigishaga, ibi bikaba byaramuteye gushimwa n’abayobozi bakuru b’igihugu, maze yoherezwa gukora muri Minisiteri y’Ubucuruzi mu 1989.
Mu 1992 yinjiye mi ishyaka riharanira Demorakasi (MDR) ritavugaga rumwe na Leta. Nyuma y’amezi ane, yahise agirwa Minisitiri w’Uburezi na Dr. Nsengiyaremye Dismas wari Minisitiri w’Intebe, nyuma y’imishyikirano hagati ya Perezida Habyarimana n’amashyaka atanu ataravugaga rumwe na Leta.
Ari ku buyobozi bwa Minisiteri y’Uburezi, Uwilingiyimana yibukirwa cyane ku buryo yakuyeho politiki y’iringaniza rishingiye ku moko ryabaga mu mashuri, ibi bikaba byaratumye yangwa na benshi mu bayobozi bari bafite ingengabitekerezo y’ amacakubiri.
Ku itariki 17 Nyakanga 1993, nyuma y’inama hagati ya Perezida Habyarimana n’amashyaka atavuga rumwe na Leta, Uwiringiyimana yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore mu Rwanda, asimbuye Dr. Nsengiyaremye wari Minisitiri w’Intebe.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!