Umuvunyi Mukuru yakiriye amadosiye 2981 y’imanza zisabirwa gusubirwamo mu 2016/2017

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 16 Ukwakira 2017 saa 01:42
Yasuwe :
0 0

Raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2016-2017 yagaragaje ko rwakiriye amadosiye agera ku 2981 y’abarugannye basaba gusubirirwamo imanza zabo bataka ko barenganyijwe, hakaba n’abagera kuri 49 basabye kurangirizwa izo baburanye.

Ubwo Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, yagezaga iyo raporo ku Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 16 Ukwakira 2017, yavuze ko muri ayo madosiye harimo agera ku 1934 angana na 64.9% yasigaye adakozwe mu 2015-2016 na 1047 angana na 35.1% yakiriwe mu 2016-2017.

Umuvunyi Mukuru avuga ko mu madosiye yose yasabiwe gusubirwamo, agera ku 1033 yasuzumwe, muri yo 67 angana na 6.5% Urwego rw’Umuvunyi rukaba rwarasanze arimo akarengane koko asabirwa Urukiko rw’Ikirenga gusubirwamo.

Izo dosiye kandi harimo izitaragaragayemo akarengane nk’uko ba nyirazo babivugaga zigera kuri 966 zingana na 93.5%.

Urwego rw’Umuvunyi rugaragaza ko hari amadosiye menshi atarasuzumwe mu mwaka wa 2016-2017 kubera impamvu zirimo ko hakiri menshi yinjira, imiterere y’amadosiye ubwayo ituma bisaba umwanya munini kuyasesengura n’umubare muto w’abagomba gukora ako kazi.

Muri izo manza zashyikirijwe Urwego rw’Umuvunyi, nyuma y’isesengura, izigera kuri 67 nizo zashyikirijwe Urukiko rw’Ikirenga, esheshatu zishyikirizwa ubugenzuzi bukuru bw’inkiko; esheshatu ubugenzuzi bwemeza ko zizasubirwamo, muri zo rumwe akaba ari rwo rumaze kuburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga. Urukiko rwemejo ko rumwe rwagaragayemo akarengane mu gihe 61 zitarasesengurwa.

Muri ako karengane kagaragarijwe Urwego rw’Umuvunyi kandi, amadosiye 49 yagejejweyo asaba irangizwa ry’imanza, muri yo urwo rwego rwasuzumye 46 mu gihe andi atatu atarasuzumwa. Muri zo, rumwe nirwo rwarangijwe ku neza naho izindi eshatu ntizigeze zirangizwa.

Uyu murimo wo gusubiramo imanza no gusaba kuzirangirizwa n’Umuvunyi zari zaraciwe ba nyirazo bakagaragaza ko barenganyijwe, watumye bamwe mu badepite bibaza niba atari umuco wo korora ubunebwe kuri bamwe mu babishinzwe.

Depite Bigumisa yagize ati “ Umuvunyi avuga ko bafite inshingano zo kurangiza imanza mu gihe ababishinzwe batabikoze. Njyewe mbona ibi ari ukorora ababishinzwe, kuko batazirangiza, kugira ngo Umuvunyi Mukuru ajye kurangiza imanza, kuki ababishinzwe batabikoze? Icyo mbona ku bwanjye gikenewe kumvwa neza, ntabwo byaba ari byo ni nko korora abantu kudakora.”

Depite Mporanyi Théobald na we yagize ati “Kutarangiza imanza mu bisobanuro batanze ngo biterwa n’ihindagurika ry’abakozi bo mu nzego z’ibanze begura, njyewe sinyemera. Nkaba mbaza nti ‘iyo mugereranyije imanza zigomba kurangizwa n’abeguye musanga hari isano ihari’?”

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, yemera ko icyo kibazo ari ko bakibona, ariko akavuga ko Urwego rw’Umuvunyi rusubiramo cyangwa rukarangiza urubanza bigaragara ko ahandi hose byanze burundu.

Yagize ati “Natwe nk’umuvunyi iyo tuvuga kurangiza imanza, turavuga tuti hari imanza zagombaga kurangizwa n’inzego zibishinzwe cyangwa n’abahesha b’inkiko b’umwuga, ntabwo zarangijwe kugeza ubwo umuturage agejeje ikibazo cye ku rwego rw’umuvunyi.”

Yakomeje agira ati “Iyo kihageze umuvunyi areba niba koko ababishinzwe barananiwe kurangiza urubanza, twasanga koko batarabishoboye, igikurikiraho ntabwo nanone ari ukwihutira kujya kurangiza urubanza, duhita tubaza abagombaga kururangiza impamvu batabikoze; bakisobanura imbere y’ababayobora, byananirana icyo gihe nibwo Urwego rw’Umuvunyi rurangiza urubanza.”

Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko mu gukemura ikibazo cy’imanza nyinshi zisabirwa gusubirwamo hazakazwa ubukangurambaga bugamije kumvisha abantu kunyurwa n’imyanzuro y’urukiko.

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, ageza ku Nteko Ishinga Amategeko raporo y'Urwego rw'Umuvunyi ya 2016/2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza