Umwana uba muri Norvège yishyuriye ishuri Imaniriho ucuruza umunzani aniga

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 23 Mutarama 2018 saa 11:39
Yasuwe :
2 0

Umunyarwanda uba muri Norvège witwa Ken Sabin yishyuriye amafaranga y’ishuri Imaniriho Muhamad, upima abantu ibiro ku munzani i Kigali kugira ngo abone amafaranga yo kugura ibikoresho by’ishuri.

Mu minsi ishize, IGIHE yatangaje inkuru ya Imaniriho Muhamad w’imyaka 16 y’amavuko, mu biruhuko ukora akazi ko gupima abantu ibiro ku munzani kugira ngo abone amafaranga yo kugura ibikoresho by’ishuri, yaba ari kuri ako kazi akaba afite n’ikayi asubiramo amasomo bigatangaza abamunyuraho hafi y’Ibiro by’Akarere ka Gasabo aho bita mu Kanserege.

Ken Sabin w’imyaka 16 yasomye iby’iyo nkuru ya Imaniriho wifuzaga kubona umugiraneza wamurwanaho, uwo mwana yiha umuhigo wo kuzamufasha kugeza arangije amashuri yisumbuye.

Imaniriho ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye ku ishuri rya Rusumo High School mu ishami rya Physique, Chimie na Biologie.

Ku ikubitiro, Ken Sabin yishyuriye mugenzi we amafaranga y’ishuri y’igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2018 angana n’ amafaranga 73,500; nk’uko inyemezabwishyu ibigaragaza.

Umubyeyi wa Ken, Anna Manzi, yavuze ko umwana we nawe ari umunyeshuri ariko ngo iyo atagiye ku masomo hari ibyo akora bikamuha amafaranga make, ari nayo azajya yishyuriramo umwana mugenzi we.

Yagize ati “Nawe ni umunyeshuri ariko nyine yifuje kwishyurira uriya mwana kugira ngo abashe kurangiza amasomo ye.”

Aganira na IGIHE, Imaniriho Muhamad yavuze ko atabona uko ashimira umwana mugenzi we wemeye kumwishyurira amafaranga y’ishuri, batanaziranye.

Ati “Ndabashimiye ku byo mwankoreye mugashyira itafari rikomeye ku buzima bwanjye. Imana ibahe ishimwe rikwiriye.”

Umubyeyi wa Ken Sabin yavuze ko bateganya kuzaza mu Rwanda, umwana akajya gusura mugenzi we yamenyeye kuri internet.

Imaniriho Muhamad upima abantu ibiro anasubiramo amasomo i Kigali
Imaniriho Muhamad yishyuriwe amafaranga y'ishuri 73,500 Frw

Indi nkuru wasoma: Gasabo:Umwana upima abantu ibiro asubiramo n’amasomo akomeje gutangaza abantu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza