Urwibutso Senateri Kagoyire asigiye bagenzi be bamwitaga ‘Mama Tereza’

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 9 Nyakanga 2019 saa 02:02
Yasuwe :
0 0

Urupfu rwa Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse rwababaje benshi cyane abo mu muryango we n’abasenateri bagenzi be babanaga umunsi ku wundi, aho bamufataga nk’umuntu ugira umutima mwiza n’urukundo ku buryo bamwitaga ‘Mama Tereza’.

Senateri Bishagara yitabye Imana kuri uyu Mbere, aguye mu bitaro bya John Hopkins biri muri Baltimore mu Mujyi wa Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yivurizaga.

Urupfu rwe rwatangajwe na Perezida wa Sena, Bernard Makuza, mu itangazo yasohoye mu izina ry’Inteko Ishinga Amategeko by’umwihariko Umutwe wa Sena, aho yanavuze ko ibijyanye no kumusezeraho bizatangazwa nyuma.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Senateri Makuza yavuze ko Sena y’u Rwanda ibuze umuntu wakundaga umurimo, ufite ubwitonzi n’ubushishozi ndetse akaba yari n’umubyeyi wabaye mu mirimo itandukanye y’igihugu.

Ati “Twamwemeraga bijyanye n’ubuhanga bwamurangaga cyane ubwitonzi n’ubushishozi. Twakundaga kumwita Mama Tereza, bifite icyo bisobanuye. Yari afite umutima w’umubyeyi, umutima wuzuye urukundo ku buryo n’urupfu rubaye yari amaze iminsi arwaye ariko ntitwabonaga ko byagera aho yatabaruka cyane ko yari yagiye kwivuza hanze, na hano yari yivuje ariko ashaka no kujya kugerageza ahandi.”

Senateri Kagoyire yari yarahimbwe 'Mama Tereza' na bagenzi be kubera urukundo rwamurangaga no gukunda gusenga

Senateri Makuza yihanganishije umuryango we, avuga ko ubuze umugore n’umubyeyi; asaba abasigaye muri rusange kumufatiraho urugero rwo kumenya kwitangira akazi no kwicisha bugufi.

Ati “Mu kazi yari nk’umubyeyi cyane kubera umutima n’ubwitonzi ndetse bikazamo n’ubwitange ubona birenze n’imyaka yari afite nubwo atari mukuru cyane ariko yari umwe mu bakuru muri twe.”

Senateri Rugema Michel uyobora Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga , Ubutwererane n’Umutekano ari nayo Kagoyire yabarizwagamo, we yagize ati “Urwibutso ni rurerure kandi ni rwiza. Ni umurage mwiza, inama nziza, gukunda abantu, gukunda akazi, indangagaciro zose za Kinyarwanda yari azuzuje.”

Senateri Uyisenga Charles babanaga muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano we yavuze ko yabatoje byinshi.

Ati “Kumwita Mama Tereza, urumva icyo bivuga. Twamufataga nka Mama wacu, nubwo hari benshi twamurutaga. Yari umuntu ukunda amasengesho, ukunda Imana kandi witangira umurimo. ”

"Ntabwo nabona uko mugereranya […] turahombye gusa nta kundi niko ubuzima bumeze. Yadukundishaga amasengesho, ya masengesho yakundaga kuba y’abayobozi urebye muri sena niwe wabidukanguriraga avuga ati muzitabire n’imiryango yanyu. Yari umukirisitu w’intangarugero.”

Yavuze ko muri Gashyantare na Werurwe bari kumwe mu ngendo hirya no hino mu gihugu basura abaturage, ndetse ko bishoboka ko nubwo burwayi yari abufite ariko agakomeza gukora adacika intege.

Senateri Kagoyire ashimirwa umuhate wamurangaga mu kazi ke nk'umusenateri

Bishagara yavutse ku wa 25 Ukuboza 1952, akaba yari umusenateri uhagarariye Intara y’Uburengerazuba. Yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ibinyabuzima (Molecular Biology Sciences).

Yayoboye itsinda ry’ubushakashatsi muri PNLS/CNLS HIV/AIDS Center mu 1995-1996, yabaye umuyobozi wa KHI (Kigali Health Institute muri 1996-2004); umwarimu udahoraho mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) mu 1999-2003.

Hagati ya 2008-2011 yabaye umuyobozi ku rwego rw’igihugu w’umuryango JHPIEGO /MCHIP ushamikiye kuri Johns Hopkins University (USAID), umujyanama mu bya tekiniki muri gahunda ya PSI mu 2005-2006.

Mu 2006 kandi yabaye umujyanama mu bya tekiniki muri Save the Children-UK, aba Perezida wa Profemmes Twese -Hamwe na COCAFEM /Great Lakes (2007-2011).

Yabaye mu nama y’ubutegetsi y’icyari ikigega gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze cyaje guhinduka Ikigo gishinzwe iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) mu 2007-2011. Yari umwe kandi mu bagize inama y’ubugetsi ya ASSETIF (Association d’Execution des travaux d’interet public) mu 2008-2011.

Mu 2007-2011 yabaye umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), yari umwe mu bashinze akaba no mu nama y’ubutegetsi ya FAWE Rwanda, kuva mu 1997. Kuva mu 2008-2011 kandi yabaye umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya White Ribbon Alliance igamije kurengera ubuzima bw’abagore n’abana.

Kuva mu Ukwakira kugeza ubwo yitabaga Imana, Senateri Bishagara yari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, aho yari umwe mu bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano.

Aha yari kumwe n'abandi basenateri mu cyumba cy'Inteko Rusange cy'Inteko Ishinga Amategeko
Senateri Kagoyire aha yari kumwe na mugenzi Bajyana Emmanuel mu cyumba cy'Inteko Rusange Umutwe wa Sena
Ashimirwa uruhare rwe mu iterambere ry'u Rwanda mu mirimo itandukanye yakoze
Senateri Kagoyire (uhagaze) yitabye Imana kuri uyu Mbere aguye mu bitaro bya Johns Hopkins biri muri Baltimore mu Mujyi wa Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yivurizaga
Urupfu rwe rwababaje abasenateri bagenzi be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza