WASAC na RURA byasubije abijujutiye ibiciro bishya by’amazi byafashwe nk’ibihanitse

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 13 Gicurasi 2019 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), Muzola Aimé, yatangaje ko Abanyarwanda bakeneye gusuzuma uko bakoresha amazi mu ngo zabo, kuko ngo bishobora kuba aribyo bituma bishyura amafaranga menshi.

Yabitangaje mu kiganiro cyahuje Urwego Ngenzuramikorere (RURA), Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (Mininfra) n’Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) n’abanyamakuru, kuri uyu wa 13 Gicurasi 2019.

Ni ikiganiro cyakozwe mu gihe abantu batandukanye biganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga bamaze igihe bijujuta bitewe n’ikiguzi batanga ku mazi.

Ibiciro by’amazi biriho byatangiye gukurikizwa muri Gashyantare 2019.

Muzola yasobanuye ko politiki y’igihugu ari ugufasha buri Munyarwanda kubona amazi iwe. Uburyo amazi yishyurwa biri mu byiciro bitatu birimo icy’abantu bakoresha litiro 5000 ku kwezi, ni ukuvuga amajerekani 250 ya litiro 20 ku kwezi. Ikiguzi bishyura ni 3000 Frw.

Icyiciro cya kabiri ni icy’abakoresha litiro 5000 na 20 000 (amajerekani 1000), usanga ari amajerekani 33 ku munsi; bishyura 720 Frw kuri litiro 1000. Icya gatatu ni icy’abakoresha litiro hagati ya 20 000 na 50 000, bishyura amafaranga 845, agera kuri 16.9 Frw ku ijerekani.

Umuyobozi wa RURA, Lt Col Nyirishema Patrick yavuze ko “Amazi dukoresha mu ngo zacu, ntitwavuga ko ahenze kuko amafaranga agura icupa rimwe ry’amazi mu iduka, agura ay’abo mu cyiciro cyo hasi.’’

Ibi kandi byashimangiwe na Muzola wasabye Abanyarwanda gukoresha neza amazi kuko WASAC yo ifite uburyo igenzura niba konteri zifite ikibazo.

Yakomeje ati “Dukwiriye gushyiraho uburyo bwo gukoresha amazi, kuko buri wese aba akeneye kugira ingamba zo gukoresha amazi neza. Mu gihe yishyura fagitire, aba akeneye gusubiza amaso inyuma akareba uko yabaganya amazi yakoreshejwe.”

“Ntidukurikirana uko amazi akoreshwa mu ngo zacu. Umuntu aza koza amenyo 32 akaba akoresheje ijerekani. Abantu bamenye gukoresha amazi neza. N’iyo amazi ameneka, wishyura menshi.’’

Yavuze ko hakenewe ubufatanye no gushyira igitsure ku mazi agacungwa neza, asaba Abanyarwanda gukoresha amazi neza ubundi bagaha WASAC umukoro.

Ati “Mugerageze WASAC, murebe ibizaba. Twese ntitwirirwa mu ngo zacu, nanjye bimbaho nkabona amafaranga ntanga ari menshi. Ikindi tugomba kwibandaho ni ugukoresha amazi neza. Iyo ari konteri ifite ikibazo turabihindura. Dukeneye kumenya uburyo amazi akoreshwa iwacu.’’

Lt Col Nyirishema yavuze ko mu kugena igiciro cy’amazi hagenderwa ku kiguzi akurirwaho mu masoko, uko atunganywa, akanakwirakwizwa mu gihugu. Abafatabuguzi bishyura 26.2% by’ikiguzi cy’amazi mu gihe 73.8% isigaye yishyurwa na leta.

Yakomeje ati “Twabonye ko hari abantu benshi badatekereza uko amazi yakoreshwa ari make. Igiciro twashyizeho ni ukugira ngo serivisi zinozwe kandi amazi akwirakwizwe. Tureba uko ifaranga rihinduka bitewe n’amadolari ku isoko kuko hari imiti ishyirwaho ngo amazi atunganywe.’’

Politiki y’amazi yatangijwe mu 1997, ivugururwa mu 2010. Ubu igenderwaho yakozwe mu 2016 yongerwamo ibijyanye n’isukura.

Kuva mu 2016 u Rwanda rwongereye ishoramari mu mazi rigera kuri miliyoni $440, aho miliyoni $282 zashyizwe mu bikorwa by’amazi mu mijyi mu gihe $139 zashowe mu bikorwa remezo by’amazi mu cyaro.

Ubuyobozi bwa RURA ba WASAC mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Mbere
Umuyobozi wa RURA, Lt Col Nyirishema Patrick yasabye abaturage kugenzura uko bakoresha amazi mu ngo zabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza