Yafunzwe akekwaho gutanga ruswa ashakira abana kurihirwa mu buriganya

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 12 Mutarama 2017 saa 08:08
Yasuwe : XX
0

Polisi y’u Rwanda mu turere twa Nyarugenge na Nyamasheke ifunze abagabo babibi bakekwaho kugerageza guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze, btonde rw’abarihirwa n’arimo umwe washakaga gushyirisha abana ku rutonde rw’abarihirwa n’imishinga.

Umwe w’imyaka 31 we akurikiranweho kugerageza guha ruswa y’ibihumbi 51 by’amafaranga y’u Rwanda ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke, kugira ngo ashyire abana batanu ( b’abandi bantu) ku rutonde rw’abishyurirwa amashuri n’imishinga.

Uyu yatawe muri yombi kuwa 10 Mutarama 2017.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Theobald Kanamugire yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abantu Habimana yatse ayo mafaranga abizeza gushyirisha abana babo ku rutonde rw’abazishyurirwa amashuri n’imishinga.

Undi we w’imyaka 31 y’amavuko, Polisi itangaza ko yafatiwe mu cyuho kuwa 9 Mutarama 2017 agerageza guha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhuha, ko mu murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge kugira ngo yo gusenyerwa inzu yubakaga muri aka kagari mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Abo bayobozi b’inzego z’ibanze banze ruswa ntibakiriye ruswa bahita bamenyesha Polisi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP), Emmanuel Hitayezu yagize ati,"Umuntu ufatiwe mu cyaha runaka akwiye kwirinda kongera icyaha ku kindi atanga ruswa, cyangwa akora ibindi binyuranije n’amategeko , ahubwo asabwa gukurikiza ibiteganywa n’amatego. "

Yagarutse ku bubi bwa ruswa agira ati,"Igira ingaruka mbi ku mitangire myiza ya serivisi no ku iterambere muri rusange. Buri wese arasabwa kwirinda kuyaka no kuyakira; kandi akagira uruhare mu kubirwanya atungira agatoki inzego zibishinzwe abo abikekaho."

Umwe afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigali, naho undi afungiwe ku ya Ruharambuga mu gihe iperereza rikomeje.

Umuntu uhamwe na ruswa ahanishwa kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE