00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bungay, umujyi uteye ubwoba mu Bwongereza kubera abasenga shitani

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 2 Gashyantare 2023 saa 03:52
Yasuwe :

Bungay, ni umujyi muto uherereye mu Majyaruguru ya Londres mu Bwongereza, ukaba utuyemo abantu benshi baramya shitani iri mu ishusho y’imbwa yirabura yiswe ‘‘Black Shuck”.

Abatuye muri uwo mujyi w’amateka wa Bungay bagera ku 8.500. Umuntu umwe mu bantu 120 byagaragaye ko aramya shitani, hashingiwe ku ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2021.

Bitewe n’uko ako gace karimo abantu benshi baramya shitani bakanabyiyemerera, Umujyi wa Bungay wahawe ikirango nk’umurwa mukuru wa sekibi mu Bwongereza.

Nubwo bimeze gutyo, bamwe mu bahatuye ntibabyemera gutyo, ndetse bavuga ko mu ibarura habayemo gukabya.

Martin Evans usengera muri Friends of St. Mary’s Church muri uwo mujyi, yavuze ko bababeshyera kubera ko nta kimenyetso cyerekana ko abahatuye basenga shitani.

Muri uwo mujyi hasanzwe imigenzo irimo uwo kuzirikana shitani, aho bemera ko hari igihe kigera shitani akigaragaza mu ishusho y’imbwa.

Chaplain Leopold, umwe mu bayobozi b’Urusengero rwa the Global Order of Satan UK, avuga ko mu myaka itanu ishize, abayoboke b’itsinda rye biyongereye ku kigero cya 200 %.

Uyu mugabo w’imyaka 31 avuga ko benshi mu bayoboke b’itsinda ryabo rufite, ari urubyiruko rusigaye rubona imyigisho zo mu madini yandi nk’aya gikirisitu zitakigezweho cyangwa se zishaje.

Ibarura ryo mu mwaka wa 2021 ryakozwe na Office for National Statistics (ONS), ryagaragaje ko benshi mu baturage b’u Bwongereza bari munsi y’imyaka 40 nta dini bagira.

Abari hejuru ya kimwe cya kabiri cy’abafite imyaka 27 bo muri icyo gihugu no mu Birwa bya Wales, bavuze ko batizera Imana n’imwe,bishyira ubukirisitu ku mwanya wa kabiri muri ibyo bihugu.

Muri Bungay niho hagaragaye abaturage benshi mu Bwongereza, biyemerera ko basenga shitani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .