00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musk arateganya gutanga imbabazi rusange kuri konti za Twitter zafunzwe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 24 Ugushyingo 2022 saa 09:09
Yasuwe :

Elon Musk akomeje kwerekana ko imikorere yari isanzwe kuri Twitter atayishyigikiye, aho ubu ateganya kugena ko konti zose zari zarafunzwe zifungurwa.

Ku wa Gatatu yabajije abamukurikira kuri uru rubuga nkoranyambaga niba konti zari zarafunzwe zakomorerwa mu gihe cyose bigaragaye ko zitari impimbano. Umubare munini w’abasubije, bavugaga ko bashyigikiye ko izo konti zifungurwa.

Musk yari aherutse kubaza abamukurikira niba bakwemera ko akomorera konti ya Donald Trump wahoze ari Perezida, umubare munini usubiza ko ushaka kongera kubona Trump kuri Twitter maze konti ye ihita ifungurwa.

Akimara kugura Twitter, Musk yavuze ko ateganya gushyiraho akanama gashinzwe gufata ibyemezo ku bantu bemerewe kuba bari kuri uru rubuga. Icyo gitekerezo ntikirashyirwa mu bikorwa, ariyo mpamvu abagaruka abenshi biba bishingiye ku mahitamo ye.

Ntabwo Musk yigeze atangaza igihe izo mbabazi zizatangirwa, niba kandi zizatangwa kuri bose.

Musk arateganya gukomorera konti zose za Twitter zafunzwe mu bihe bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .