00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Tshisekedi yavugirijwe induru imbere ya Papa Francis

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Gashyantare 2023 saa 08:12
Yasuwe :

Itsinda ry’urubyiruko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryavugirije induru Perezida Félix Antoine Tshisekedi imbere ya Papa Francis, rimwibutsa ko manda ye igeze ku musozo.

Kuri uyu wa Kane urubyiruko rusaga 80,000 rwari rwabukereye, rwakoraniye muri Stade des Martyrs i Kinshasa, mu misa yasomwe na Papa Francis uri mu ruzinduko muri icyo gihugu.

Ubwo Papa yagendaga asuhuza abantu bari bakoraniye muri stade, nibwo haje kumvikana urubyiruko, rwateye hejuru rwibutsa Perezida Tshisekedi ko manda ye yarangiye.

Bavugaga muri Lingala bati "Fatshi oyebele mandat esili." Ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo "Fatshi! Itonde manda yawe yarangiye."

Iyo ndirimbo yanumvikanye kuri televiziyo y’igihugu, RTNC, mu mwanya muto abatekinisiye bayo bahita bakuraho amajwi.

Ni amajwi yabaye menshi mu gihe manda y’imyaka itanu ya Tshisekedi izagera ku musozo mu mpera z’uyu mwaka, amatora rusange akazaba ku wa 20 Ukuboza 2023.

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwe bukomeje kunengwa ko ibintu byinshi yemereye abaturage ubwo yiyamamazaga atabigezeho, none abarwanashyaka be bakomeje kwemeza ko aziyamamariza manda ya kabiri.

Hari n’abanyapolitiki muri iyi minsi barimo kwitwaza ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC, bakavuga ko amatora ashobora kwigizwa inyuma. Ni mu gihe hakomeje ibikorwa byo kwibaruza no gufata amakarita y’itora, ariko mu bice bimwe iki gikorwa ntigishoboka kubera ibibazo by’umutekano, cyangwa ikoranabuhanga ryifashishwa rikora nabi.

RDC yakunze kwitwaza u Rwanda mu bibazo by’umutekano biyugarije, mu gihe imitwe yitwaje intwaro iteza ibibazo ishingwa kubera ko abaturage batacyizeye ko Guverinoma ishobora kubacungira umutekano.

Iyi mvugo ya "oyebele mandat esili" yanakoreshejwe mu myaka ya 2016, ubwo Perezida Joseph Kabila yari amaze kwigiza inyuma amatora, akayobora indi myaka ibiri y’inyogera kuri manda ye.

Icyo gihe yavugirizwaga induru n’amahuriro ya Lucha n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’ubutegetsi bwa Kabila, barimo na Tshisekedi uyoboye uyu munsi.

Undi wavugirijwe induru ni Pasiteri Marcello Tunasi, wakunze kugaragaza ko adashyigikiye Kiliziya Gatolika.

Mu mvugo ze zakomeje gukorogoshora benshi, harimo aho yigeze kuvuga ko "Kiliziya Gatolika ari icyumba cyo gutegererezamo umuriro utazima."

Urubyiruko rwabaye nk’urumujomba ibikwasi, muri Lingala ruti "Marcello oyebela stade etondi", ugenekereje ni nko kuvuga ngo "Marcello witonde stade yuzuye."

Pasiteri Marcello ufite itorero ’La Compassion’’ na nyuma y’uko Papa Francis ageze muri RDC, yakomeje kujomba kiliziya ibikwasi kimwe n’abayobozi bakuru b’ibihugu.

Yavuze ko abayobozi bagiye kwakira Papa atari abakirisitu ba nyabo, kuko "umukirisitu nyawe ntiyiba mu isanduku ya leta."

Mu kumusubiza, bamwe baje kumubwira "pasiteri nyawe atakira impano zivuye mu byibwe mu isanduku ya leta," kuko bamwe muri abo bayobozi bamuha amaturo.

Papa Francis kuri uyu wa Kane yakoranyirije abakirisitu muri Stade des martyrs i Kinshasa
Urubyiruko rwari rwinshi muri stade i Kinshasa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .