00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Abacungagereza babujijwe telefone mu kwirinda kurangazwa n’Igikombe cy’Isi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 23 Ugushyingo 2022 saa 03:23
Yasuwe :

Abayobozi mu nzego za Uganda babujije abacungagereza gukoresha telefone zigendanwa muri iki gihe cy’imikino y’Igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru.

Komiseri Mukuru w’Amagereza muri Uganda, Frank Mayanja Baine, mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere, yatangaje ko imfungwa zishobora guca mu rihumye abashinzwe kuzicunga bagatoroka mu gihe baba bari mu byishimo by’iyi mikino.

Ati “Abakozi ntibagomba kuzana telefone ku kazi kuko zibarangaza zikagabanya ikigero cyo kuba maso.”

Iri tangazo risaba abayobozi b’amagereza gukaza umutekano mu duce imfungwa zishobora kureberamo umupira nk’uko inkuru ya 20 Minutes ibivuga.

Hashize igihe imfungwa nyinshi zitoroka amagereza muri Uganda by’umwihariko izifite ubucucike.

Muri Nzeri 2007 abasaga 200 batorotse gereza mu Karere ka Karamoja mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru y’igihugu. Mbere yaho mu 2006 abagera kuri 500 batorotse gereza ya Arua.

Bibarwa ko muri Uganda abagera ku 6000 ari bo bafungiwe mu magerereza atandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .