Vladimir Putin yahawe impano y’imbwa na Perezida mugenzi we

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 Ukwakira 2017 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yahawe impano y’ikibwana cy’imbwa na mugenzi we Kurbanguly Berdymukhamedov wa Turkmenistan.

Iyi mbwa Putin yayihawe nk’impano y’umunsi we w’amavuko yizihije tariki 7 Ukwakira, ubwo yuzuzaga imyaka 65 nk’uko Reuters yabitangaje.

Perezida Kurbanguly yaje kuganira na mugenzi we w’u Burusiya uburyo icyo gihugu cyakongera kugura gaz ikomoka muri Turkmenistan.

Mbere yo kuganira, Kurbanguly yabanje kubwira Putin ati “Dufite inshuti duhuriyeho, iyi ni imbwa yo mu bwoko bwa Alabai, naje nyitwaje.”

Imbwa zo mu bwoko bwa Alabai zikura zigishwa kuzaba inkazi, zishobora kurinda amatungo ndetse no kwirukana abo zitamenyereye.

Putin ukunda imbwa byahebuje, si ubwa mbere ahawe impano y’iryo tungo kuko abayobozi b’ibihugu by’u Buyapani na Bulgaria nabo bamuhaye ibibwana by’imbwa nk’impano.

Turkmenistan ni kimwe mu bihugu bine ku isi bifite gaz karemano nyinshi.

Aba bayobozi bahuriye mu mujyi wa Sochi mu nama y’ibihugu byahoze bigize Leta Zunze Ubumwe z’abasoviyeti, byitezwe ko baganira ku kuba u Burusiya bwakongera kuba umuguzi wa gaz yo muri Turkmenistan.

U Burusiya bwarekeye aho kugura gaz yo muri icyo gihugu umwaka ushize nyuma yo kutumvikana ku biciro. U Bushinwa nibwo bwahise bwigarurira isoko rya gaz yo muri Turkmenistan.

Putin yakira impano y'ikibwana cy'imbwa
Asoma ikibwana cy'imbwa yahaweho impano na mugenzi we
Ubusanzwe Putin azwiho gukunda imbwa byo ku rwego rwo hejuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza