Yarangije kaminuza yinjira mu gutoza imbwa z’abakire i Kigali

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 19 Nyakanga 2018 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Niyongabo Emile w’imyaka 29 utuye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo ahamya ko abeshejweho no gutoza imbwa z’abakire ikinyabupfura n’indi mico nko gukunda abantu, ibyo bikamuhesha umushahara umubeshaho n’umuryango we.

Uyu mugabo wubatse ndetse ufite abana babiri, akomoka mu Karere ka Rusizi. Avuga ko uyu mwuga yawigishijwe n’Umunyamerika yakoreraga imirimo itandukanye mu 2015, abyiga mu gihe cy’umwaka umwe gusa.

Nyuma yo kumenya neza kuganira n’imbwa no kuzitoza imico itandukanye mu 2016, yahise atangira kubyaza umusaruro ubwo bumenyi yahawe.

Niyomugabo avuga ko yize ubwubatsi muri Kaminuza ariko nyuma aza kujya muri uyu mwuga wo gutoza imbwa ikinyabupfura kuko yabonaga kubona imirimo bigoye.

Yagize ati “Nize Engineering muri kaninuza ariko kuko nabonaga kubona akazi hanze aha bigoye, mpitamo gutoza imbwa kuko numvaga ari ibintu bidasanzwe bitanamenyerewe hano mu gihugu.”

Mu byo yigisha imbwa harimo ururimi rw’icyongereza, kugira ikinyabupfura, kudahohotera abantu, kugendera mu nkengero z’umuhanda, kwitabara mu gihe hari umujura uteye urugo, gukunda abana n’ibindi.

Niyomugabo yabwiye IGIHE ko kuva kuva yatangira uyu mwuga amaze kwigisha imbwa zigera kuri 200, akaba yarabashije kwibonera inzu y’ibyumba bitatu i Kinyinya, ifite agaciro ka miliyoni ziri hagati y’enye n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, abikesha uyu mwuga.

Buri kwezi imbwa imwe ayitoreza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 50Frw n’ibihumbi 70Frw kandi ngo kuva yatangira uyu mwuga ntajya abura ibihumbi 200Frw cyangwa 150Frw yinjiza ku kwezi.

Avuga ko imyitozo aha imbwa iba iri mu rurimi rw’Icyongereza, ahera ku magambo y’ingenzi nko kuvuga ngo ‘icara (sit down), genda (go) ngwino (Come), Oya (No), Sinzira (sleep), n’ibindi.

Nyamara ngo nubwo uyu mwuga umutunze, ntabura guhura n’ingorane z’uko hari abamufata nk’imburamukoro.

Yakomeje agira ati “Birantunze njye n’umugore n’abana kandi neza, ariko ikibazo ngihura nacyo ni uko hari abamfata nk’imburamukoro kuko hari abo nacaho bakavuga ngo dore umugabo uragira imbwa ngo nawe ni imbwa.”

Avuga ko ibi bimubabaza ariko agashimangira ko bidashobora gutuma areka uyu mwuga kubera ko hari byinshi umaze kumugezaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza