00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yiyambitse nka ’Colonel’ akajya yambura abaturage amafaranga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Gashyantare 2023 saa 09:19
Yasuwe :

Polisi ya Buyende muri Uganda yataye muri yombi umugore witwa Keinembabazi Eunice, akurikiranyweho ibyaha byo kwiyitirira umwuga utari uwe n’ubwambuzi.

Yafashwe nyuma y’uko yatanzweho amakuru n’abaturage, bavugaga ko bajujubijwe na bamwe mu bayobozi mu nzego z’umutekano, afatwa amaze kwambura abantu miliyoni 15 z’ama-shilling ya Uganda.

Uretse kwambura abantu amafaranga, uyu mugore ngo yagendaga yiyoberanyije, yambaye nka Colonel mu ngabo za Uganda, UPDF. Yakoreraga cyane mu bice bya Jinja na Buyende, akibasira abakora uburobyi mu kiyaga cya Kyoga mu Karere ka Buyende.

Umuvugiziwa Polisi ya Uganda muri Busoga y’Amajyaruguru, ASP Kasadha Micheal, yasohoye itangazo ati "Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko iyo hakorwaga umukwabu ku baroba mu buryo butemewe, Keinembabazi yahamagaraga abayobozi b’ishami rishinzwe kugenzura uburobyi, akavuga ko ari Col Mbabazi, agategeka ko abafashwe barekurwa."

"Ejo nibwo amahirwe yamubanye make. Yahamagaye umwe mu bofisiye amusaba kurekura ubwato butemewe yari yafashe. Yasabwe ko yabikurikirana ahibereye. Ahageze, yasabwe kwivuga, arabikora, yigira ofisiye muri UPDF. Asabwe kugaragaza ibyangombwa bimuranga, aca bugufi, yemera ko ari umusivili."

Mu kureba muri telefoni ye, haje kubonekamo ifoto yambaye imyenda ya gisirikare ya UPDF. Byatumye ahita afatwa arafungwa.

Iwe mu rugo kandi ngo habonetse ifoto nini imugaragaza yambaye gisirikare.

Uyu mugore afunzwe azira kwiyita umusirikare wo ku ipeti rya colonel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .