U Bubiligi: Umujyanama mu by’ubuzima arashaka kubyutsa ‘ikoranabuhanga ry’abakurambere’ ryasenywe mu Rwanda

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 11 Nyakanga 2019 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Umujyanama mu bijyanye n’ubuzima, Gatera Emmanuel uba mu Bubiligi, agaragaza ko hari imfatiro z’imibereho y’Abanyarwanda zasenywe zigomba guhabwa agaciro zigashyigikirwa.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Gatera yavuze ko ikoranabuhanga yise iry’abakurambere, arisobanura agendeye ku muco warangaga abo hambere, batarinjirirwa n’abakoloni.

Ahereye ku muco, avuga ko abakurambere b’u Rwanda, uko amasekuruza yasimburanaga, bari bunze ubumwe n’abatabarutse bakagira imbaraga ku bakiriho bakanahererekanya ubuhanga butangaje mu mibereho yabo yarangwaga n’ubupfura.

Yifashisha urugero ryo kwita izina umwana wavutse, na byo asangamo ubwo buhanga agaragaza nk’ikoranabuhanga rihanitse.

Ati “Igihe cyose uhamagaye izina ry’umuntu ni nko kumuha umwuka w’ubuzima…uriya muhango abakurambere bakoraga wo kwita izina waduhuzaga n’abakurambere. Iyo uvuga igisekuru cyawe uba uhamagara abakurambere bawe ngo ugire imbaraga bakurinde.”

Gatera ashimangira ko icyo kiraro cyahuzaga Abanyarwanda cyaciwe, bamburwa izina, batangira kwitwa ayo bazaniwe n’amadini (ba Petero, Yohani, n’andi).

Kubw’ibyo avuga ko igihe cyose bahamagara umuntu mu izina ry’undi, izo mbaraga baba bazohereza aho iryo zina ryaturutse.

Uretse no kwita izina, avuga ko kuva kera abakurambere bari bafite n’ubuhanga bwo kureba ahazaza kugeza n’aho umwami yatumizaga abahanuzi (abapfumu) ngo barebe ko intsinzi izataha i Rwanda.

Agaragaza ko imihango abakurambere bakoraga irimo kuragura, guterekera, kuvurisha imiti ya gakondo na byo bwari ubuhanga kandi budakwiye gusibangana.

Uretse mu Rwanda, Gatera avuga ko kuva kera Abanyafurika bari bafite ubuhanga butangaje, nk’abanya-Misiri b’abirabura’ bubatse kera za Pyramide. Kugeza n’iyi saha, ubumenyi bakoreshejwe ntawe ushobora kubwiyumvisha.

Kuvura indwara

Agaragaza ko na mbere y’umwaduko w’abazungu, wasangaga abantu batonze umurongo ku muntu uzi kunga ku musozi w’ibunaka.

Muri iki gihe, Gatera uvuga ko yagize amahirwe yo kureba uko Abashinwa, Abayapani n’Abahinde bakoresha imbaraga zabo gakondo mu kuvura indwara, ati “Iwacu rero niryo nita ikoranabuhanga ry’abakurambere.”

Akomeza avuga ko iryo koranabuhanga ryakwifashishwa mu gukira indwara cyangwa kwivura imihangayiko ‘stress’.

Gatera mu nzira yerekeza i Kigali

Gatera yavuze ko mu mpera za Nyakanga 2019, ateganya kujya i Kigali gutanga ibiganiro ku buhanga bw’abakurambere, bukwiye gukomeza gukoreshwa.

Ati “Nzanezerwa no kuganiriza abantu, mbabwire ko hari uburyo umuntu ashobora gukoresha akoresheje umutwe we n’ubwenge bwe.”

By’umwihariko yibutsa ko no mu byaranganga Abanyarwanda harimo urugendo rwo kubaka ubupfura mu bantu, bakarangwa n’urukundo, ubunyangamugayo, ubudahemuka, kuvugisha ukuri, ubutwari, ubunyangamugayo.

Izo ndangagaciro zikaba ari nazo asanga zafashije abasirikare b’ “Inkotanyi” kubohora igihugu, zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi yamugize imfubyi.

Ubwo bwenge butari ubwo mu ishuri, bukurwa mu mutima nibwo yifuza ko Abanyarwanda bakoresha.

Hari uburyo bwo guceceka iminota itanu, umuntu akitekerezaho buzwi nka ‘meditation’ buri mu byo azigisha gukoresha.

Gatera warokokeye Jenoside mu Bugesera, yinjiye mu gushakashaka iby’abakurambere, ashakisha ahaburiye ubumuntu, Abanyarwanda bakica bagenzi babo basangiraga.

Ikiganiro muri Vidéo

Gatera Emmanuel avuga ko hari ikoranabuhanga ry'abakurambere ryasenywe mu Rwanda
Gatera Emmanuel ubwo yaganiraga n'umunyamakuru wa IGIHE mu Bubiligi Karirima A. Ngarambe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza