00:00:00
IGIHE NETWORK

Mukagahima, umukobwa ufite ubuhanga bwo kubyaza amavuta yo guteka mu bihaza

Igihaza ni rimwe mu mafunguro yafatwaga nk’aciriritse cyane mu Rwanda rwo hambere ndetse bamwe mu bashakaga kugitesha agaciro bacyitaga indyo y’abagore.

Iterambere rijyana n’ibyaryo! Rimwe na rimwe usanga ryoroshya ihangwa ry’udushya dushobora gutuma ibyo abantu babonaga nk’ibidafite umumaro byongererwa agaciro, bikanyura benshi.

Uko imyaka yicuma, igihaza nacyo cyahawe ikuzo gikurwamo indyo igwa ku nzoka ya benshi bitewe n’intungamubiri ziyirimo.

Muri urwo rugendo, Mukagahima Marie Ange, yafashe ibihaza yiyemeza gutangira urugendo rwo kubibyazamo ifu, amavuta yo guteka, ibisuguti n’ibindi.

Abinyujije mu Kigo cye yise Zima Entreprise, Mukagahima yongerera agaciro ibihaza, aho abikoramo amavuta yo mu nzuzi, ifu y’ibihaza, inzuzi zikaranze, ibisuguti na keke.

Zima Entreprise yatangiye mu 2016, yashingiye imizi mu Karere ka Muhanga aho Mukagahima akomoka. Ni igitekerezo yagize nyuma yo kubona ko ibihaza bihingwa ku bwinshi mu gace k’iwabo ariko ntibihabwe agaciro.

Yabwiye IGIHE ko “Naravuze nti ‘uwafata igihaza nta kindi kintu nakibyazamo, nagiye kuri internet ndabishaka. Ntangira kubyinjiramo cyane nkiyigisha.’’

Mu gushyira mu bikorwa ubumenyi yahashye kuri internet, yinginze umuturanyi we wari ufite uruganda rukora imigati amutiza ifuru yo gukoreramo umugati wo mu bihaza.

Yahise awuha abaturanyi ngo bamwumvire, ahabwa igisubizo cyamwongereye imbaraga. Bamaze kuwuryaho “Bambwiye ko bimeze neza, bizaza.’’

Yakomeje ati “Igihaza ndagikunda kimwe n’ibindi bintu byoroshye. Nakuze n’ubundi nkunda guteka, najyaga mu gikoni ngakora utuntu dushya ku buryo hari igihe bakuru banjye bangaga ko njyayo kuko bumvaga ko ndi buvumbure. Nakundaga kugerageza ibintu bishya mu guteka.’’

Mukagahima yahise asaba kwitabira amarushanwa ya DOT Rwanda mu 2017 ndetse arayatsinda.

Mukagahima yihangiye umurimo wo kubyaza igihaza umusaruro

Muri uwo mwaka kandi yabaye rwiyemezamirimo muto mu Ntara y’Amajyepfo binyuze muri YouthConnekt Awards.

Iki gihembo cyamufunguriye amarembo bituma atangira gufashwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ubumenyi ngiro (WDA), ahabwa ifuru n’ibindi bikoresho byo kumufasha mu ishoramari rye, anahabwa igihembo cya miliyoni 1 Frw.

Nyuma yo gutwara igihembo muri YouthConnekt agahabwa miliyoni 5 Frw, yakoresheje ayo mafaranga mu kwagura umushinga we ndetse kuva mu ntangiriro za 2018 akodesha aho gukorera n’amaduka acururizamo ibicuruzwa bye.

Mukagahima kandi yanafashijwe muri gahunda ya ‘Urumuri Initiative’ ya Banki ya Kigali yamugiriye akamaro, uhereye ku mahugurwa bahawe n’inguzanyo.

Yakomeje avuga ko ibyo akora birimo gutunganya inzuzi bifite umwihariko mu guhangana n’imirire mibi.

Ati “Umwihariko ni uko inzuzi zacu zifasha guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi kuko usanga ibiribwa byinshi ku isoko bifite Cholestérol (ibinure) nyinshi, ariko izi ntizitera ibibazo by’umubyibuho. Ikindi amavuta yacu afunze neza kurusha andi yose akorerwa mu Rwanda.’’

Zima Enterprise ifashwa n’abahanga mu by’imirire b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge, RSB, babafasha mu bugenzuzi no kunoza gahunda ya ko Zamukana ubuziranenge.

Mu gutangira, Mukagahima yahuye n’imbogamizi zo kubona ibyo gupfunyikamo ibicuruzwa kuko biva hanze kandi bigera mu gihugu bihenze.

Yakomeje agira ati “Mu Rwanda hari ikibazo cy’ubukene mu buhinzi, kuko butaratera imbere cyane, nta koranabuhanga rihagije.’’

Zima Entreprise ikora na koperative eshatu ziyifasha kubona ibihaza yifashisha mu gukora ibicuruzwa byayo bitandukanye.

Mu cyumweru kimwe iki kigo gifite ibikoresho byagifasha kumisha ibihaza bipima toni eshanu mu cyumweru bitewe n’isoko ryabonetse.

Zima Entreprise ubu ihagaze agaciro ka miliyoni 15 Frw. Mu myaka 10 iri imbere irashaka kwagukira mu Karere aho ibicuruzwa byayo bizaba byoherezwa hanze y’u Rwanda.

Mukagahima warenze urwego rwo kuba ushaka akazi, akagahanga, yahaye akazi abagera kuri batanu bahoraho n’abandi bakora nka ba nyakabyizi.

Mukagahima avuka i Muhanga. Yagize igitekerezo cyo guhesha agaciro ibihaza, yihugura abinyujije kuri internet
Mukagahima Marie Ange yavuze ko mu gutangira abantu batumvaga neza ishoramari ashaka gukora
Yatangiye kongera imbaraga nyuma yo gutsindira igihembo binyuze muri Dot Rwanda

Ibitekerezo

  • Muraho
    Nejejwe na Mukagahima Imana imujyimbere abikore neza kdi azagere kucyo yifuza

  • Muraho
    Nejejwe na Mukagahima Imana imujyimbere abikore neza kdi azagere kucyo yifuza


Tanga igitekerezo


BIGEJEJEYO