00:00:00
IGIHE NETWORK

Umuhate w’abakobwa b’i Kayonza bafite inzozi zo gufasha igihugu kwihaza ku mafi

Mu 2015, hari abakobwa bo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza bari barangije amashuri yisumbuye, bagarutse mu buzima busanzwe gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Benshi muri bo ibyo bari barize, uretse gukomeza kubiminuzamo ntabwo byari byoroshye ngo babyifashishe bihangira akazi kugira ngo batangire kubona amafaranga.

Kubona utwo bakeneye nk’amafaranga ya telefone, amavuta yo kwisiga n’ibindi babanzaga gusaba ababyeyi.

Bamaze kubona ubuzima bukomeje kubagora, bihurije hamwe batekereza icyo bakora, bahava bemeje umushinga wo korora amafi, nubwo benshi nta handi bari bakabibonye.

Ntitwinginga Honorine, ni umwe muri abo bakobwa 26 n’abahungu bane bibumbuye muri Koperative Flamine Humuka Munyarwandakazi.

Avuga ko batangiye ntawuzi uko ubworozi bw’amafi bukorwa, icyakora kubera umuhate n’icyizere ubuyobozi bwarabafashije babasha kubona ubushobozi bwo gucukura ibyuzi by’amafi no kuba bashyizemo make.

Ati “Twe twihinzemo icyizere, ibintu byose ni icyizere. Ukoze ikintu uzi ko kitazunguka wanabireka ariko kubera icyizere twagiye kubona tubona bigenze gutya. Ku munsi wa mbere twashyizemo amafi atanageze ku gihumbi, yari nka Magana ane.”

Ibyuzi bya Koperative Humuka Munyarwandakazi bimaze kuba birindwi, ikirimo amafi make ntari munsi y’ibihumbi 150.

Ntitwinginga yahise abona akazi muri iyo koperative, ubu niwe ushinzwe kumenya ko amafi yabo yariye, akayagaburira ibiryo byabugenewe inshuro enye ku munsi.

Nubwo inzozi zikiri ndende, uyu mukobwa avuga ko benshi batangiye kurya ku matunda y’ibyo baruhiye kuva mu 2015.

Ati “Mbere nari wa muntu wicara mu rugo, kubona mitiyu bingora ariko ubu nta kibazo njya ngira, ako nshaka ndakigurira.”

Umuyobozi Ushinzwe amakoperative mu Murenge wa Murundi, Biziyaremye Ildephonse, ni umwe mu bakomeje kuvuganira uru rubyiruko kugira ngo umushinga warwo waguke.

Kugeza ubu ubutaka bucukuyemo ibyuzi bya Koperative Flamine Humuka Munyarwandakazi, ni ubwa Leta bwatijwe urwo rubyiruko.

Biziyaremye yavuze ko bamaze kubona impinduka igaragara kuva iyo koperative yatangira gukorera mu murenge wabo.

Yagize ati “Iyi koperative yaje no gukemura ikibazo cy’akazi kuko iyo bari gucukura ibi byuzi nibura umuturage umwe usanzwe iyo aje gukora tumugenera amafaranga igihumbi kandi ubusanzwe abaturage basanzwe bakorera amafaranga 700. Bigaragara ko abaturage babonyemo akazi.”

Avuga ko urwo rubyiruko ari urugero rwiza abandi bakwiriye kwigiraho, aho guhora bataka ko babuze akazi.

Ati “Inama nagira urubyiruko ni iyo kwanga ubunebwe. Bakore kuko akazi kari mu maboko yabo. Ntabwo wavuga ngo akazi karabuze, ukajya kwirirwa ugashakisha hirya no hino kandi ugataye mu rugo.”

Uretse kuba iyi koperative yinjiriza abayitunze, yanazamuye imibereho myiza ku bayituriye cyane cyane mu bijyanye no kubona indyo yuzuye.

Ngoboka Cassien afite imyaka isaga 35 ariko yabonye ifi bwa mbere ari uko iyo koperative ije mu kagali k’iwabo.

Uyu mugabo wanahawemo akazi ko kurarira ibyuzi, yemeza ko kuri ubu iyo barobye abaturage bagura amafi bitabagoye.

Ati “Koperative itaraza aha sinari nakabonye ifi uko isa. Nayibonye ubu bworozi buje aha. Iyo barobye uraza ufite amafaranga ukaguraho ifi ukajya kurya nawe mu buzima ukamererwa neza.”

Abagize iyi koperative bavuga ko bafite inzozi ndende zo kuba ku isonga mu bworozi bw’amafi mu Rwanda.

Ubwo IGIHE yageraga aho bakorera muri Kamena 2019, bari baratumije imashini ituraga amagi y’amafi ikayakuramo abana.

Ngo iyo mashini nimara kuhagera, bizeye kujya bituragira amafi menshi hanyuma ibyuzi byabo byose bikuzuramo amafi meza ndetse bagacukura n’ibindi.

Buri mezi atatu nibwo baroba amafi. Kuri ubu amafi yabo agurishwa hirya no hino muri Kayonza icyakora ngo batangiye no kuvugana n’amahoteli akomeye muri Kigali ku buryo mu gihe cya vuba bazaba batangiye kubagemurira.

Mu mwaka wa 2016, u Rwanda rwabonye umusaruro w’amafi ungana na toni 26 581, mu 2017 haboneka toni 31 465 naho mu 2018 haboneka toni 43 632.

Muri gahunda kuva 2018 kugeza 2024, u Rwanda rushaka kujya rubona umusaruro w’amafi ungana na toni 112 000 buri mwaka.

Ibyuzi bya Koperative Flamine Humuka Munyarwandakazi bimaze kuba birindwi, ikirimo amafi make ntari munsi y’ibihumbi 150.
Amafi agaburirwa kane ku munsi
Amafi ari mu byuzi birindwi bya Koperative Flamine Humuka Munyarwandakazi agaburirwa ibiryo bingana n'ibiro 13 ku munsi
Iyo mu cyuzi basutsemo ibiryo, amafi atangira kuzamuka
Ntitwinginga yahise abona akazi muri iyo koperative, ubu niwe ushinzwe kumenya ko amafi yabo yariye
Kugeza ubu ubutaka bucukuyemo ibyuzi bya Koperative Flamine Humuka Munyarwandakazi, ni ubwa Leta
Ntitwinginga avuga ko kuri ubu icyo akeneye cyose akigurira ntawe ateze amaboko
Abagize Koperative Flamine Humuka Munyarwandakazi bafite inzozi zo gufasha u Rwanda kwihaza ku mafi
Icyuzi kimwe kiba kirimo amafi ari hagati y'ibihumbi 150 n'ibihumbi 200

Amafoto: Laura Mulkerne


Tanga igitekerezo


BIGEJEJEYO