00:00:00
IGIHE NETWORK

Urubyiruko rwavuye muri Israel rurajwe ishinga n’iterambere ry’ubuhinzi bw’u Rwanda binyuze mu gutubura imbuto

Urubyiruko rw’u Rwanda rugera kuri 47 rwavuye mu mahugurwa y’ubuhinzi muri Israel, rufite inzozi zo gufasha igihugu guteza imbere ubuhinzi binyuze mu gutubura ibiti by’imbuto ziribwa.

Igihugu cya Israel ni kimwe mu bifite ubuhinzi bugezweho kandi bukoresha ikoranabuhanga nubwo ubuso bwacyo bunini bugizwe n’ubutayu.

Imyaka itandatu irashize buri mwaka u Rwanda rwoherezayo abanyeshuri barangije Kaminuza mu by’ubuhinzi, rukajya kwihugura uko ubuhinzi bw’aho bukorwa kugira ngo bazagaruke kubishyira mu bikorwa mu Rwanda.

Urubyiruko rwoherejwe mu mwaka wa 2017, rumaze kubona uburyo ubuhinzi bw’imbuto ziribwa mu Rwanda bukiri inyuma kandi muri Israel buteye imbere, rwaje rwahinduye imyumvire.

Bakigera mu Rwanda batangije sosiyete Agriwin Company Ltd (Agriculture with Innovations) igamije guteza imbere udushya mu buhinzi.

Iyi sosiyete ifite ubuhumbikiro i Rugende mu murenge wa Muyumbu, mu Karere ka Rwamagana aho batuburira imbuto zitandukanye, izindi bakazibangurira kugira ngo zitange umusaruro mwiza.

Kugeza ubu batubura ibiti by’imbuto birimo avoka, macadamia, amaronji n’imyembe.

Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri Agriwin, Mugenzi Marcel yabwiye IGIHE ko bavuye muri Israel intego ari ugutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’ubuhinzi bw’u Rwanda.

Ati “Twayishinze dufite intego yo gukemura bya bibazo by’ubuhinzi mu Rwanda dufatanyije n’izindi nzego, twibanda ku buryo twaba igisubizo ku rubyiruko rugenzi rwacu, yaba abize iby’ubuhinzi n’abandi batize iby’ubuhinzi ariko bafite ubushake.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Agriwin, Nzabamwita Robert yavuze ko ubusanzwe urubuto rwabanguriwe ari rwo rutanga umusaruro kuko inkomoko yarwo n’imiterere yarwo iba izwi neza.

Yavuze ko bagitangira babanje guhura n’imbogamizi y’amikoro, ariko cyane cyane imyumvire y’abaturage.

Ati “Mu baturage twaragendaga tugasanga igiti cye ni cyiza ariko nta musaruro kimuha. Twamubwira duti twagihindura dutya bagatinda kubyumva.”

Agriwin company Ltd mu gihe gito imaze, imaze gutanga ibiti by’imbuto bisaga ibihumbi bitanu. Uretse ibyo, n’ibiti by’imbuto bitera neza bafite uburyo babikosora bigatanga umusaruro mwiza.

Nzabamwita avuga ko bamaze gukosora ibiti bya macadamia bisaga 800 ndetse n’iby’avoka bisaga ibihumbi bitatu.

Mugenzi Marcel avuga ko ibyo bakora bibatunze ariko bitaragera ku rwego bifuza.

Ati “Biradutunze ariko ntibiradutunga ku kigero dushaka. Intego ni ugukora ibi bintu nk’abanyamwuga, bikazadutunga tukishima n’urubyiruko rukabona inyungu zabyo, ababicuruza bakabona inyungu, ababihinga bakabona inyungu n’ababitubura, kandi bigatanga akazi.”

Uretse gutubura imbuto, uru rubyiruko rwanatangiye uburyo bwo gutunganya ubusitani buhingwamo imbuto n’imboga mu ngo z’abantu, bikaza bisa neza nk’umurimbo.

Hakizimana Modeste umwe mu banyamuryango ba Agriwin, yavuze ko icyifuzo ari ukuvanaho uburyo abantu bamwe bapfusha ubusa ubutaka, ubusitani bwabo bakabuteramo ibyatsi bitaribwa kandi byashoboka ko bateramo imboga n’imbuto mu buryo busa neza, aho kujya kubigura bibahenze.

Nzabamwita ushinzwe ibikorwa muri iyo sosiyete, yavuze ko mu myaka itanu iri imbere bifuza kuba bari ku rwego rushimishije, bakorera mu turere twose tw’igihugu kandi hose bahafite ubuhumbikiro.

Kugeza ubu Agriwin ifite ubuhumbikiro mu turere tubiri aritwo Rwamagana na Nyagatare.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko irajwe ishinga no kongera umubare w’ibiri by’imbuto ziribwa mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2016/2017 hatewe ibiti by’imyembe 79, 900 n’ibiti by’avoka 158 512. Mu 2017-2018 haterwa ibiti by’avoka 45 488 naho imyembe iba 124 100 mu gihe macadamia ari 14 000.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko hazaterwa ibiti 150,000 bya avoka na 150,000 bya macadamia.

Agriwin ifite ubuhumbikiro bw'imbuto mu Karere ka Rwamagana
Umwe mu banyamuryango ba Agriwin bafite intego yo guteza imbere ubuhinzi bw'u Rwanda
Iyi sosiyete ifite ubuhumbikiro i Rugende mu murenge wa Muyumbu, mu Karere ka Rwamagana aho batuburira imbuto zitandukanye
Hakizimana Modeste umwe mu banyamuryango ba Agriwin ari mu buhumbikiro bwabo i Rugende
Agriwin company Ltd mu gihe gito imaze, imaze gutanga ibiti by’imbuto bisaga ibihumbi bitanu
Kugeza ubu batubura ibiti by’imbuto birimo avoka, macadamia, amaronji n’imyembe.
Babanje kubaka no gutunganya aho batuburira imbuto
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Agriwin, Nzabamwita Robert yavuze ko ubusanzwe urubuto rwabanguriwe ari rwo rutanga umusaruro
Imbuto zamaze kubangurirwa muri Agriwin zikitabwaho
Macadamia yabanguriwe igejeje igihe cyo kujya guterwa

Amafoto: Laura Mulkerne


Ibitekerezo

  • Banyamakuru mukomeze mujye muduha amakuru nkaya, wenda byatera urubyiruko courage..ntabwo tuzatezwa imbere nimyidagaduro...

  • Iterambere ryurwanda rigomba kuzamurwa cyanecyane nurubyiruko
    Nibakomerezaho kabisa

  • Rubyiruko nitwe maboko yurwatubya nimuze dushire hamwe imbaraga dukore ubihinzi nubworozi bwumwuga.
    Dutere intambwe tudasobanya tugire igihugu cyacu intagarugero mubuhinzi nubworozi byo soko idakama yiterambere.
    Agriwin mukomereze aho!

  • Byaba byiza mushyizeho contact zanyu uwabakenera akabahamagara
    Thanks!


Tanga igitekerezo


BIGEJEJEYO