Ibi bihembo byateguwe na SupraFamily Ltd isanzwe itegura amarushanwa atandukanye ateza imbere abanyempano bashya nka Supra Voice, Rwanda Influencers Award, Miss Supranational n’andi.
Ibirori byo gutanga ibihembo byabereye kuri Century Park i Nyarutarama ku mugoroba wo ku wa 19 Ugushyingo 2022. Ni umugoroba wahiriye Semana Cynthia kuko ni we wegukanye umwanya wa mbere.
Semana wahize abandi yahawe ibihembo birimo 1.000.000Frw, akazishyurirwa urugendo rumutembereza Dubai n’Ikigo cyo muri Nigeria gitembereza ba mukerarugendo, Wizygbe Tours.
Iki kigo kandi kizamufasha gutembera no kumuhuza n’abanyamideli bubatse izina i Dubai. Icyiyongera kuri ibyo azashakirwa ikigo mpuzamahanga kizamufasha kwagura impano ye kinamuhuze n’inzu mpuzamahanga z’imideli.
Mu ntego z’irushanwa harimo no kumenyekanisha ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu, ari yo mpamvu Rudasingwa Teddy wabaye uwa kabiri yahembwe kuzatemberezwa ibice bitandukanye mu Rwanda, hakiyongeraho no guhabwa 300.000 Frw
Mutesi Ruth wari ufite abafana benshi yegukanye umwanya wa gatatu ahabwa igihembo cyiswe ‘Face Of Africa’ giherekejwe na 300.000 Frw.
Usibye guhemba abamurika imideli kandi hatanzwe n’ibindi bihembo byo gushimira abagira uruhare mu iterambere ry’imideli mu Rwanda.
Muri iki cyiciro cyiswe ‘Best Model’ uwahize abandi mu gutambuka mu mideli yabaye Umufite Anipha wabaye Igisonga cya Gatatu cya Miss Supranational Rwanda 2019.
Umuhanzi mwiza w’imideli yabaye Patrick Muhire washinze Inkanda House mu gihe umunyamakuru mwiza w’inkuru z’imideli, yabaye Mukahirwa Diane wa IGIHE.
Ukora makeup zo mu mideli uwahize abandi yabaye Umurungi Nadia, uwafashe amafoto meza y’imideli aba Muhizi Serge washinze studio y’amafoto ya Elevatix studio afatanyije Promesse Kamanda.
Umunyamideli Kabano Franco wari ku ntebe y’abagize akanama nkemurampaka, akaba n’Umuyobozi wa WBM (Webest model) yahawe igihembo cya ‘Achievement Awards’ ashimirwa uruhare agira mu gufasha abanyamideli bo mu Rwanda kwitabira imurikwa ry’imideli hirya no hino ku Isi.


























Amafoto: Rwema Derrick
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!