Ni ibihangano byamuritswe mu imurikabikorwa ku nkuru zitandukanye ku mushanana ryiswe ‘The Gods of Women’, hanagaragarijwe uburyo imideli ishobora gukoreshwa mu bukerarugendo.
Ni imurika ryaranzwe na filimi mbarankuru yakozwe na Joshua Mutsinzi, washinze The Folks Africa n’amafoto atandukanye yakozwe agaragaza tumwe mu duce nyaburanga tw’u Rwanda nka Musanze, Bugesera n’ahandi.
Aya mashusho yose aba amurikwa n’Umunyamideli Shema Justin urajwe ishinga no kwereka Abanyarwanda ko umushanana ari umwambaro wabo kandi bakwiye kuwuha agaciro.
Iri murika ryitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye ryayobowe na Kakizi Jemima.
Mu biganiro byatanzwe habayeho kugaragaza amateka y’umushanana nk’umwambaro n’agaciro ukwiye guhabwa mu Rwanda.
Mu Kiganiro na IGIHE, Shema Justin, wateguye iki gikorwa yavuze ko iri murika ryateguwe mu kwerekana umuco mu myambaro kandi basaba abaryitabiriye gutanga ubutumwa bahawe no ku bandi.
Ati “Twanejejwe no kubona abantu bitabiriye ku bwinshi kuko buri wese araza kugenda ambwira n’abandi bataje kuko iki gikorwa twagiteguye tugira ngo tubereke uko twasigasira umuco mu myambaro.”
Shema wateguye iri murikabikorwa ni umwe mu basore batanga icyizere mu kumurika imideli. Yakoranye n’inzu zitandukanye nka Moshions, House of Tayo, Ferooz Chris, Davyk Clothing Brand, Ryan Stylish, Style by Juan, A&M Kigali, Inzuki Design, ShalomSport Equipment, Arthicien Collections, ODROWAZ, KayDouble n’izindi.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!