Kimwe mu byitabwaho mu gihe cy’iminsi mikuru ni ukuntu abantu baseruka bambaye, babyitaho ku buryo baba bambaye neza kandi ya myenda igenewe ibirori.
Mu gufasha abantu kwizihiza no kuryoherwa n’iminsi mikuru, inzu y’imideli ya Joyce Fashion Designs yashyize hanze ubwoko bw’imyambaro yiswe ‘Ukwisobanukirwa’ ishishikariza abantu kwambara neza mu minsi mikuru.
Iyi myambaro mishya ikubiyemo ubwoko burindwi burimo iyagenewe abagabo n’abagore, yambarwa mu birori byubashywe nk’iminsi mikuru isoza umwaka n’ahandi.
Mu kiganiro na IGIHE, Uwamahoro Joyce washinze iyi nzu y’imideli, yavuze ko bahisemo gukora iyi myambaro kugira ngo bafashe abantu kubona imyambaro myiza baserukana mu minsi mikuru.
Ati “Tugeze mu gihe cy’iminsi mikuru haba kuri Noheli n’Ubunani abantu baba bashaka kwizihiza ibi birori basa neza, niyo mpamvu twakoze iyi myambaro kugira ngo tubafashe kurimba binyuze mu myambaro yakorewe mu Rwanda.”
Yakomeje avuga ko kandi bayikoze kugira ngo bashimire abakiliya babo batasibye kubaba hafi mu gihe cy’imyaka iatatu bamaze bakora.
Ati “Tumaze imyaka itatu dukora abantu batwakiriye mu buryo twe tutakerezaga. Batumye ibikorwa byacu byaguka mu bihe bitari byoroshye bya Covid-19 n’uyu mwaka w’itumbagira ry’ibiciro bakomeje kutuba hafi, twagiraga ngo tubashimire tubinyujije muri iyi myambaro.”
Joyce Fashion Designs ni imwe mu nzu nshya z’imideli zitanga icyizere mu myambaro ikora, yambika ibyamamare bitandukanye birimo Intore Massamba, Alex Muyoboke, ba nyampinga batandukanye nka Miss Shanitah, Miss Phiona, Miss Denise n’abandi.























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!