Iri tsinda ryamamaye ku Isi mu ndirimbo zitandukanye zirebwa cyane ku rubuga rwa YouTube dore ko bafite indirimbo nyinshi zarebwe cyane.
Hejuru yo kuba Dior yamugize uwamamaza ibikorwa byabo, indi nyungu irimo ni uko muri Koreya y’Epfo ari kimwe mu bihugu bifite abantu bahaha cyane kubera ubushobozi bukomeye bw’abatuye icyo gihugu.
Bivuze ko Dior ishaka kwifashisha ubwamamare bw’uwo muhanzi, mu gushishikariza abanya-Koreya kwambara no gukoresha ibyakozwe n’iyo nzu y’imideli.
Ubuyobozi bwa Dior bwatangaje ko iyi iri muri gahunda yo kwagura bakageza ibikorwa byabo mu bihugu bitandukanye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!