Ni irushanwa ritegurwa na sosiyete yo muri Nigeria yitwa Isis Models Africa yamamaye mu kuzamura abanyamideli bakiri bato.
Ibi birori byo gutanga ibi bihembo byari bitanzwe nshuro ya 15, byabereye muri Kigali Marriott Hotel ku wa 26 Ugushyingo 2022. Byahuje abakobwa 15 bageze mu cyiciro cya nyuma baturuka mu bihugu bitandatu bya Afurika.
Sudani y’Epfo n’u Rwanda nibyo bihugu byari bifitemo umubare munini w’ababihagarariye bagera kuri 5 , Nigeria yari ifitemo abakobwa 2 Kenya , Ethiopia n’u Burundi byari bifitemo umukobwa umwe umwe.
Miss Marvella Niteka w’imyaka 19 niwe wegukanye iri rushanwa ry’uyu mwaka ahabwa ibihembo birimo 5000$ a ndetse akazagirana amasezerano na sosiyete ya Isis Models Africa na Select Model Global, gukorana n’inzu mpuzamahanga z’imideli.
Mu kiganiro gito yahaye IGIHE , Miss Marvella yavuze ko igihembo atsindiye kizamufasha gutegura ibindi bikorwa arimo n’ibyo azajyamo mu minsi iri imbere.
Yagize ati “Ndanezerewe cyane, ntabwo nari mbyiteze gusa iki gihembo mbonye kiranyongerera icyizere mu bindi bikorwa nzajyamo. Ubu ninjye Miss University Africa Burundi 2022, iki gihembo mbonye kiramfasha kwitegura neza no gutegura ibindi nzakora mu minsi iri imbere.”
Niteka Marvella niwe uhagarariye u Burundi muri Miss Miss University Africa 2022 akaba ari umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri, muri Université Lumière de Bujumbura.
Uyu mwaka yari yatoranyijwe mu bakobwa 25 bageze mu cyiciro cya nyuma cya Miss Burundi 2022.
Isis Models Africa igiye gukorana n’uyu mukobwa, ni ikigo kigera mu bihugu bitandukanye by’Afurika gitoranya abakobwa bakiri bato bamurika imideli ubundi uhize abandi agahabwa ibihembo bitandukanye birimo no guhuzwa n’ibigo mpuzamahanga mu mideli.
Umuyobozi wa Isis Models Africa, Joan Okorodudu, avuga ko bahisemo gutangira ibi bihembo mu Rwanda kuko ari igihugu cyagaragaje ko gishoboye kwakira inama n’ibirori mpuzamahanga.
Isis Models Africa yafashije abamurika imideli batandukanye kugera ku ruhando mpuzamahanga barimo Isheja Morrella, Umunyarwandakazi uri kwigaragaza ku Isi n’abandi bamamaye nka Anya, Yetunde, Anyiel, Hakima, Awoui, Nyawargak n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!