00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Umukundwa Cadette yinjiranye umwihariko mu ruganda rw’imideli (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 2 Ukuboza 2022 saa 09:49
Yasuwe :

Miss Umukundwa Clemence wamamaye ku mbuga nkoranyambaga no mu bucuruzi bw’inzoga, yinjiranye umwihariko mu ruganda rw’imideli wo gukora imyambaro y’ubudodo.

Kuri ubu yamaze gushyira hanze imipira itandukanye igamije gufasha abantu kwizihiza ibirori bya Noheli kuko yiganjemo amabara atakwa muri ibi bihe by’iminsi mikuru.

Usibye iyi myambaro kandi agiye kujya akora iy’ubwoko butandukanye mu budodo, azajya asohora bitewe n’igihe abantu bagiye kujyamo.

Iyi myambaro azajya ayikora ayinyujije mu nzu y’imideli yise ‘CAMU Knit Collection’ aho azajya ahanga imideli idodwe n’abandi mu rwego rwo gutanga umusanzu muri gahunda ya guverinoma yo guhanga imirimo.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Miss Cadette, yavuze ko yahisemo gukora imyenda mu budodo kuko yabonaga ari igice abahanga imideli mu Rwanda birengagije, yifuza kugira umusanzu atangamo.

Ati “Ngiye kujya nkora ubwoko butandukanye bw’imyenda ariko yo mu budodo, ubu twatangiranye n’imipira ya Noheli ariko tuzakomeza n’ubundi bwoko.”

Yakomeje ati “Nashakaga gukora ikintu kitamenyerewe mu Rwanda niko guhitamo imyenda mu budodo kandi abantu barayikunda ahubwo ni uko badakunda kuyibona cyane mu Rwanda.”

Mu gihe cya Covid-19 nibwo Miss Cadette yatangiye ubucuruzi bw’inzoga ariko binyuze kuri murandasi, muri Mata 2022 yashinze iduka ryazo yise ‘CAMU Wines and Liquors’.

Avuga ko ubu bucuruzi na bwo azabukomeza. Ati “CAMU ni brand nini izajya ikora ibintu bitandukanye kuri ubu turi mu nzoga n’imyenda ariko ndateganya kwagura ku buryo tuzajya dukora ibintu bitandukanye bijyanye n’imideli.”

Uyu mukobwa ashimangira ko ibi byose abikora mu rwego rwo kwihangira imirimo no gufasha abandi kubona akazi biturutse mu bitekerezo bye.

Kugeza ubu imyambaro ya ‘CAMU Knit Collection’ iri kuboneka binyuze kuri Instagram. Mu minsi iri imbere bazaba bafunguye iduka mu Mujyi wa Kigali.

CAMU Knit Collection yatangiranye n'imipira yo kwizihiza ibirori bya Noheli
Abashaka kuryoherwa na Noheli CAMU Knit Collection yabatekerejeho
Iyi myenda y'ubudodo izaba igenewe ingeri zitandukanye z'abantu
Miss Cadette yavuze ko yahisemo gukora imyenda mu budodo kuko yabonaga ari igice abahanga imideli mu Rwanda birengagije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .