Uyu mukobwa wari umaze kwigaragariza mu birori by’imideli bya Paris Fashion Week men’s yahise akomereza no muri Paris Haute Couture yatangiye ku wa 23 ikarangira ku wa 26 Mutarama 2023.
Muri iyi minsi Munezero yamuritse imyambaro y’inzu mpuzamahanga z’imideli zitadukanye nka ASHI Studio, FENDI n’izindi.
Paris Haute Couture ni ibirori by’imideli bibera mu Bufaransa. Bimurikirwamo imyenda abantu bashobora gusohokana mu birori bikomeye bitandukanye.
Munezero w’imyaka 24 amaze imyaka ine atangiye urugendo rw’imideli ushobora kuvuga ko rwamuhiriye bitewe n’ibikorwa amaze kugeraho ku ruhando mpuzamahanga.
Mu 2019 nibwo Munezero yahuye na ‘Webest Model Management’ ikigo cyatangijwe na Franco Kabano, gifasha abanyamideli kwagura impano zabo no kubahuza n’ibigo n’inzu mpuzamahanga z’imideli.
Ibi byamufashije gutangira gukorana na ‘Next Models Worldwide’ yamufashije kugera ku ruhando mpuzamahanga. Urugendo rwe rwatangiriye mu Rwanda, aho mu 2020 yakoranye na Moshions.
Yaje kujya ku ruhando mpuzamahanga atangira gukorana n’inzu z’imideli nka Maison Valentino, Maison Malgiela, Chroe, Dior, Versace, Maxmara, Gucci, Courrèges, Giambattiste Vali, Fendi n’izindi.
Gukorana nabyo nibyo byamugejeje ku kwitabira ibirori bikomeye by’imideli nka Milan Fashion Week, London Fashion Week na Paris Fashion Week n’ibindi.
Munezero avuga ko intego ze ari ugukora cyane bikazamugeza ku kubona igishoro kizatuma abasha kwikorera nawe akaba umwe mu bashora imari mu mideli.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!