Masa Mara umaze kubaka izina mu guhanga imideli n’ubugeni abinyujije mu nzu yashinze ya Masa Mara Africa, imaze gushinga imizi ku ruhando mpuzamahanga.
Uyu musore usanzwe ukorera ibikorwa bye muri Afurika y’Epfo, yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka myinshi atahagera aje kwerekana ibikorwa bye mu buhanzi n’imideli.
Ni mu imurikabikorwa yise ‘Mugongo wahetse Intore’ ryekaniwemo ibihangano bitandukanye bigamije gushimira abakurambere b’u Rwanda no kunamira nyina witabye Imana mu gihe cyashize.
Mu bikorwa byamuritswe harimo ubwoko bushya bw’imyambaro bwiswe ‘Take me Home’ igizwe n’imyambaro 30 y’abagore n’abagabo, yakozwe mu bitambaro bikorwa na Masa Mara bifite amabara nk’ay’ibitenge.
Bwari ubwa mbere Masa Mara aje kwerekana ibikorwa bye mu Rwanda kuva yatangira.
Kuba yafashe umwanya wo kunamira nyina muri ubu buryo bifite byinshi bisobanuye ku mpano ye kuko ariwe wabaye isoko y’ibyo akora.
Masa Mara yakuze nyina acuruza ibitenge mu gihe sekuru yari umudozi ari naho impano ye yo guhanga imideli yakomotse.
Mu kiganiro na IGIHE, Masa Mara yavuze ko yateguye iri murikabikorwa kugira ngo ashimire abakurambere Abanyarwanda bakomotseho no kubaha icyubahiro ku nzira nziza baciriye abato.
Ati “Iki gikorwa nagikoze nshaka kwerekana agaciro k’abatubanjirije kugira ngo nishimire ubuzima babayemo no guha agaciro inzira baduciriye, nashakaga kwerekana ko umugongo wabo ariho twashibutse.”
Yakomeje avuga ko yashakaga guha icyubahiro icyubahiro wapfuye mu myaka ibiri ishize , amwereka ko hari aho amaze kugera ku mpano yamusigiye.
Ati “Ndi urubuto rwakomotse kuri mama wanjye, ubumenyi mfite bwinshi niwe bwakomotseho, impano yanjye niwe ivaho no kuri sogukuru. Mama yacuruzaga ibitenge niko kuvuga ngo reka mbyagure mbikore ariko mu buryo bugezweho.”
Yakomeje ati “Mama yaje kuva muri ubu buzima ari mu bundi rero uku kwari ukumwunamira, muha icyubahiro. Nari naramubwiye mbere ko azabona imbuto z’ibyo nkora muri ubu buzima cyangwa nyuma yabwo.”
Nyambo yaboneyeho umwanya wo gushimira abantu baje kumushyigikira ndetse abizeza ko ibikorwa bye bitangira kuboneka mu Rwanda mu minsi ya vuba.
Ati “Nkigera hano abantu banyeretse ko bazi ibyo nkora ariko kenshi ku mbuga nkoranyambaga, ntabwo nari nzi ukuntu bari bumere babibonye amaso ku maso bitewe n’ibyo mvuga. Nabonye ukuntu babyishimiye mbona ni agaciro kanini.”
Masa Mara Africa kugeza ubu ifite iduka muri Afurika y’Epfo, ushaka ibikorwa byabo bigaragara ku rubuga rwayo no ku mbuga nkoranyambaga zayo.














TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!